Kigali

Miss Elsa na Prince Kid mu rubanza rw'ibimenyetso bishya

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:14/07/2023 10:03
0


Uyu munsi mu rukiko rw’ubujurire hagiye kubera urubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha bwarezemo Prince Kid. Ni urubanza rwakabaye umwanzuro warwo warasomwe ku itariki 30 Kamena 2023 , gusa mu buryo butunguranye byanzuwe ko uyu munsi tariki 14 Nyakanga 2023 haburanwa ibimenyetso bishya.



Muri sale ya gatatu iberamo imanza mu rukiko rw’ubujurire niho Prince Kid agiye kuburana ku majwi. Saa 9:33 nibwo Prince Kid yahamagawe yegera ameza ababuranyi n’ababunganira bahagarara begereye kugirango batangire igikorwa nyamukuru cyo kuburana.

 

Turabagezaho uko urubanza rugiye kugenda mu buryo burambuye.


Ubushinjacyaha ku itariki 23 Kamena bwashyizemo ikindi kimenyetso cy’amajwi bityo aho gusoma umwanzuro urubanza rwasubiye ibubisi.

 

Menya uko byagenze kuva Prince Kid yatabwa muri yombi kugeza abaye umwere by’agateganyo ku itariki 12 Ukuboza 2022.


Perezida w’inteko iburanisha yahaye umwanya uruhande rwa Prince Kid ngo rwisobanure. Maitre Emelyne Nyembo yabwiye abacamanza ko batabashije kubona ikimenyetso cy’amajwi. Yahise asaba umwanya wo kuba yakwiherera na mugenzi we bunganira Prince Kid ndetse na Maitre Kayijuka Ngabo bombi bahuriye kuri dosiye ya Prince Kid. 


Saa 9:45 Inteko iburanisha ibahaye umwanya ngo babanze baganire noneho bagaruke baburane. Saa 9:48 bagarutse muri sale barakomeza kwisobanura. Maitre Kayijuka Ngabo niwe uri gusobanura ku majwi ariko asabye ko bahabwa igihe gihagije. Prince Kid we yisobanuye avuga ko raporo yageze muri Sisitemu  saa saaba z'ijoro bidakwiriye ko aburanwaho izi saha.

Miss Elsa yaherekeje umugabo we

Maitre Emelyne Nyembo na Prince Kid





Menya uko byagenze kuva Prince Kid yatabwa muri yombi kugeza abaye umwere by’agateganyo ku itariki 12 Ukuboza 2022.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND