RFL
Kigali

Ese Tity Brown ibizamini bisanze atarateye inda uriya mwangavu byagenda gute?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:18/06/2023 8:29
0


Umwaka n’amezi atandatu birihiritse Ishimwe Thierry uzwi nka Thierry mu kubyina afunzwe . Ntiyaburanye ngo ahamwe ibyaha cyangwa se abe umwere. Ku ncuro ya Gatanu ubwo urubanza rwe rwasubikwaga umunyamategeko we witwa Mbonyimpaye Elias yabwiye itangazangazamakuru ko bategereje ibisubizo by’ibizami byafashwe muri RFL.



Ngo  hategerejwe ibisubizo by’ibizami byafashwe muri Rwanda Forensic Laboratory ngo harebwe niba ADN ze zihuye n’ibyasigaye mu byakuwe mu nda y’uriya mukobwa bivugwa ko yateye inda ariko yakuriwemo mu bitaro bya Kibagabaga bisabwe n’umukobwa kuko atarageza imyaka y’ubukure.

Tity Brown akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Umwanzuro wo gusubika uru rubanza wafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ababuranyi bakigera imbere y’Inteko iburanisha, uwunganira Tity Brown yasabye Urukiko ko umukiriya we yaba arekuwe mu gihe hagitegerejwe ibisubizo bya ADN.

Ni icyifuzo cyamaganiwe kure n’Ubushinjacyaha bwavugaga ko bitashoboka, ahubwo bakwiye kubitegereza cyane ko hari igihe uyu musore yagize uruhare mu gutinza ko ibizamini bifatwa avuga ko umwunganira mu mategeko atabonetse.

Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha igihe ibisubizo byabonekera, buvuga ko byibuza bizabatwara nk’igihe cy’ukwezi.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yafashe icyemezo cyo kwimura urubanza rushyirwa ku wa 20 Nyakanga 2023.

Mu Kuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Uyu musore utaranyuzwe n’iki cyemezo yahise ajurira, mu gihe byari byitezwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari kuburanisha ubu bujurire ku wa 30 Ugushyingo 2022 byanzuwe ko rusubikwa, rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.

Ku wa 8 Gashyantare 2023 nabwo uru rubanza rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 22 Gashyantare 2023.

Iki gihe nabwo rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 14 Werurwe 2023 aribwo rwaherukaga gusubikwa rwimurirwa ku wa 18 Gicurasi 2023, none nabwo rwongeye gusubikwa.

Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

Umwana yajyanywe ku bitaro bya Kibagabaga kuvuzwa, maze isuzuma ryakozwe n’abaganga rigaragaza ko atwite.

Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.

Ku busabe bw’umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizamini nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n’ibya Tity Brown, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije Urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.

Ubushinjacyaha kandi bweretse Urukiko icyemezo cy’amavuko cyemeza ko uwo mwana w’umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2004 bityo yasambanyijwe afite imyaka 17.

Mu iburana, Titi Brown yahakanye iki cyaha icyakora yemera ko uyu mukobwa bahuye nubwo atigeze yinjira mu nzu iwe.

Uyu mubyinnyi yabwiye Urukiko ko umukobwa yamubwiye ko aje kumureba ndetse anagera iwe, ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu.

Hari amakuru simusiga ko ibizami byasanze Tity Brown ADN ze zidahuye n’izibisigisigi by’inda y’uriya mukobwa wavutse ku itariki 01/01/2004

Ku itariki 03/05.2023 Tity Brown yajyanye n’umwunganira mu mategeko kuri Rwanda Forensic Laboratory hafatwa ADN ngo zizahuzwe n’iz’umukobwa bityo hemezwe niba yaramuteye inda. Magingo aya amakuru ahari yemeza ko ibizami byafashwe bya Tity Brown byasanze ntaho bihuriye n’umukobwa ashinjwa gutera inda. Ibi bizami bishobora gufasha Tity Brown kuba umwere agasohoka muri gereza cyangwa se hakavuka izindi ngingo zimugumisha mu nzu y’imbohe.

Ibikorwa bigize icyaha cyo gusambanya umwana birimo, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose mu gitsina, gushyira igitsina mu gitsina, gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe ku mubiri w’umwana kigamije ishimishamubiri. Ni igihano cyari cyasabwe n’Ubushinjacyaha bwagendeye ku biteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igihano giteganya imyaka 25 muri gereza.


Hari amakuru ko isaha n'isaha Tity Brown yaba umwere agataha

INKURU BIFITANYE ISANO

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND