Kigali

Ni iki cyihishe inyuma yo guhindura imvugo kwa Sadate ku matora ya FERWAFA ?

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:12/06/2023 9:48
0


Nyuma y’uko we n'umunyamakuru Sam Karenzi batanze intabaza basaba ko amatora ya FERWAFA yasubikwa kugira ngo hanozwe byinshi bitarajya ku murongo, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yahinduye imvugo anasaba abantu kuyashyigikira.



Mu minsi ishize ,biciye mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino’ cya Fine-FM, Sam na Munyakazibasabye inzego bireba gusubika aya matora kuko ari gutegurwa mu gisa n’amanyanga.

Bakomeje kugaragaza ko abiyamamarije imyanya muri Ferwafa, bamwe muri bo batazaba baje mu nyungu z’umupira muri rusange ahubwo bazaba baje ku bw’inyungu za bo bwite.

Sadate we yageze aho avuga ko bitewe no kuba umupira w’amaguru w’u Rwanda wubakiye kuri mafia, bigoye ko watera imbere kuko nta kuri kuwurimo.

Nyuma y’imvugo yamagana aya matora, Munyakazi Sadate abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko umutima we wakomeje kudatuza atekereza amanywa n’ijoro agasanga nta mpamvu yo guca intege avuga ko abantu batazashobora kuyobora FERWAFA mu gihe kugeza ubu baranatorwa.

Ati’’ Umutima wanjye wakomeje kudatuza ntekereza amanywa n'ijoro, ntekereza ubudatuza kuri Ruhago yacu, naratekereje nsanga nta mpamvu yo guca iteka ko abantu batazashobora kuyobora FERWAFA bataranatorwa yewe bataranakora, Oya ibi menya ari ukwibeshya’’.

Mu butumwa bwe kuri Twitter ,Munyakazi yakomeje avuga ko icyari cyatumye ahagarukuka akamagana aya matora ari agahinda Abanyarwanda baterwa n’umupira w’amaguru utabaha ibyishimo kandi babinyotewe.

Uyu mugabo udakunda kuripfana yakomeje avuga ko yafashe ingero za kera agasanga gucira umuntu urubanza k’ubushobozi bwe ataranakora ari amakosa akomeye ndetse no kwibeshya.

Ati’’Dufatiye urugero rwa hafi, mwibuke umuvandimwe Uwayezu Jean Fidèle, uyu mugabo yaje benshi bamucira urubanza ko nta kintu na kimwe yageza kuri Rayon Sports yewe haba nabarahiye ko nta gikombe azigera ahesha iyi kipe, aka kanya amagambo yashize ivuga igikombe turakimanika, impundu zitaha mu ba Rayon, Igihugu n'Isi bivuza impundu.’’

Ngo yasanze adakwiriye guca iteka k'ubushobozi bwiyamamarije kuyobora FERWAFA butarerekana icyo bushoboye ati’’Aha narihenze cyane, niyo mpamvu nsanga ntagomba guheranwa n'agahinda n'intimba duterwa n'Umupira wacu, ahubwo ngomba gukoresha SAGESSE yo mu rwego rwo hejuru nkashyigikira abazatorwa kugira ngo mbafashe kuzahura Ruhago yacu kuko nibyo byishimo byacu’’.

Muri iyi nyandiko yo kuri Twitter , Sadate yanahanye ubutumwa bukomeye abanyamuryango ba FERWAFA ndetse n’abakunda ibitekerezo bye abasaba kuza mu nzira nshya ndetse bagashyigikira abazatorwa ati’’ Umujinya twagaragaje mu minsi ishize bibere isomo rikomeye abazatorwa, bumve neza icyo tubakeneyeho, bakore cyane kugira ngo bazatumare agahinda tumaranye imyaka. Guhera none nshyigikiye ko amatora ya FERWAFA akomeza’’

Munyakazi Sadate ntakunda kuripfana

Tariki 24 Kamena 2023, hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa izaza gusoza imyaka ibiri yari isigaye kuri manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier irangire.

Gusa aya matora ntari kuvugwaho rumwe bitewe n’uburyo hatanzwe za kandidatire za bamwe mu bifuza kujya muri iyi myanya.

Inkuru bifitanye isano

      

Amazina y'abamerewe  n'abatemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ntavugwaho rumwe kugeza ubu.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND