Habyarimana Marcel Matiku agiye kongera kungiriza umuyobozi wa FERWAFA ku nshuro ya 3 yikurikiranya, nyuma yaho ari we Visi Perezida wenyine wiyamamaje mu matora ateganyijwe tariki 24 Kamena uyu mwaka.
Mu ijoro ryatambutse ni bwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze abakandida bemerewe gutorwa mu matora ya komite nyobozi nshya, ateganyijwe tariki 24 Kamena uyu mwaka. Ashobora kuzaba amwe mu matora atangaje mu Rwanda hose, ndetse by'umwihariko muri FERWAFA, kuko ubu tuvugana imyanya myinshi y'ingirakamaro iriho umukandida rukumbi.
Munyantwali
Alphonse uherutse guhabwa ikipe ya Police FC, ni we mukandida rukumbi
wiyamamarije kuyobora FERWAFA, binitezwe ko ariwe muyobozi wa FERWAFA muri manda
igiye kuza. Ku mwanya wa Perezida wa mbere wungirije hariho Habyarimana Marcel
Matiku n'ubundi wari kuri uyu mwanya muri komite zitambutse kandi zose
zasenyutse.
Habyarimana Marcel Matiku yitoraguriye
FERWAFA mu giteme
Uyu
ni umwaka wa Gatandatu Habyarimana Marcel Matiku atangiye muri FERWAFA ndetse
akaba agiye kungiriza umuyobozi wa FERWAFA ku nshuro ya Gatatu, nyuma ya (Rtd)
Brig Gen Sekamana Jean Damascène utarasoje manda ye, ndetse na Nizeyimana
Olivier nawe utarashoje manda ye.
Ubundi Habyarimana Marcel Matiku akora
iki hariya?
Habyarimana
Marcel Matiku, twongere twibukiranye ko uyu ari umwaka wa gatandatu atangiye mu
buyobozi bwa FERWAFA ndetse kuri ubu akaba ari umuyobozi wa FERWAFA
w'inzibacyuho.
Marcel Matiku n'ubusanzwe yari ashinzwe imiyoborere, ariko iyo miyoborere niyo igejeje aha FERWAFA, ndetse n'imari nta gihe tutumva ibibazo by'igabana ry'amafaranga muri iyi nzu
Uyu mugabo iyo yiyamamaza, yiyamamariza kuba Visi Perezida wa FERWAFA ushizwe imiyoborere n'imari kandi uwo mwanya ntajya awubura.
Aho Matiku abera akaga rero ni uko aheruka atorerwa iyi mirimo akongera kugaragara agiriwe umugisha wo guherekeza ikipe y'igihugu, ndetse akongera kugaragara arimo arwana no gusigarana FERWAFA kandi yarasenyutse ayireba.
Ikimenyetso gihamya ko FERWAFA n'ubundi nta mpinduka, ni uburyo uyu mugabo wari umuyobozi w'inzibacyuho agiye kugaruka muri FERWAFA kandi imaze kumusenyukiraho inshuro zirenze imwe.
Ese ubundi Marcel Matiku ntakura?
Tubona abantu benshi bashobora kujya mu bigo bitandukanye ari abakozi, ariko bakazahava ari abayobozi babyo bitewe n'uburambe bahakuye.
Habyarimana Marcel
Matiku yageze muri FERWAFA atanzwe n'ikipe ya Espoir FC nk'umunyamuryango,
ndetse kuva mu 2019 uyu muyobozi afite uburambe muri FERWAFA, ariko agaragara
nk'umuntu waraye ayigezemo.
Munyantwali Alphonse niwe uzungirizwa na Marcel Matiku nta gihindutse
Niba
koko Habyarimana Marcel Matiku ari umukozi w'umuhanga kandi w'ingirakamaro muri
FERWAFA bituma ayigarukamo ku nshuro ya Gatatu, Munyantwali Alphonse nawe uje
ejobundi yiviriye mu buyobozi bw'ibihugu nawe amurushe kwiyumvamo icyizere cyo
kumurusha kandi amaze imyaka itandatu areba ubuzima n'ibibazo
biba muri iyi nzu, akaba atabasha kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa FERWAFA
kugira ngo abikemure nk'umuntu ubizi kurusha abandi?
Ubundi Habyarimana Marcel Matiku uri mu nzibacyuho igomba gusiga FERWAFA ifite umuyobozi, agaruka mu batorwa gute?
Komite y'inzibacyuho igizwe n'abantu bane iyoboye FERWAFA, yashyizweho kugira ngo ifashe FERWAFA gukomeza ibikorwa by'umupira w'amaguru dore ko hari hakiri shampiyona ndetse n'igikombe cy'Amahoro.
Iyi komite kandi yari yahawe
inshingano zo kuzakora neza mu buryo bwo gusiga ihaye FERWAFA umuyobozi mushya.
Ntabwo byumvikana rero uburyo umwe mu bagize iyo komite nawe yiyamamaza kandi
hari uburyo bwose bushoboka ko uwo bahurira ku mwanya yavuga ko atujuje
ibyangombwa uwo akajya ku ruhande.
Imyaka Habyarimana
Marcel Matiku amaze muri FERWAFA, kereka niba ari inararibonye mu
gusigarana FERWAFA yataye umutwe, naho ubundi nta musaruro nyakuri atanga muri
iriya nzu ku buryo yaba agiye kongera kungiriza Munyantwali Alphonse binaganisha
ku kuba n'iyi komite igiye gutorwa iramutse itarangije manda, ari we wazongera gusigara yikoreye FERWAFA.
Ntabwo
byumvikana uburyo inzu igwira abantu bagera kuri 30 inshuro 2, umugabo umwe
akongera akajya kuyugamamo kandi ntahindure icyicaro, ibyo byose akabikora
inshuro 3 zikurikiranya. Icyo gihe mu Kinyarwanda abantu bavuga ko uwo muntu aba atumva cyangwa ngo ajye inama n'abandi uburyo iyo nzu yakubakwamo.
TANGA IGITECYEREZO