Abafatanyabikorwa mu iterambere mu karere Kayonza begereje ibikorwa bakorerwa, banasabwa no kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa
Kuwa kane tariki ya 8 Kamena 2023 ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza bwifatanyije n'abaturage bo mu mirenge ya Rukara, Gahini,Murundi na Mwili mu imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka mu Iterambere JADF ririmo Kubera mu mirenge itatu ryatangiye guhera Kuwa gatatu tariki ya 7 rikaba rigomba gusozwa kuri uyu wa batanu tariki ya 9 Kamena 2023.
Abaturage bo mu mirenge yahuriyemo abafatanyabikorwa mu Iterambere 22, baganira na InyaRwanda.com bavuze ko uyu mwaka bishimiye ko imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa b'Abakarere ryakorewe hafi yabo kuko mbere batabashaga kuryitabira kubera ko ryaberaga kure yabo.
Umuturage utuye mu Kagari ka Rwimishinya, Umurenge wa Rukara,Kayinamura Jean Pierre, yagaragaje ko kwegerezwa imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ryabagerejwe bakabona ibikorwa bakorerwa.
Yagize ati" Ibikorwa birimo kubera hano ni ubwa mbere bihabereye , twabyumvaga ko byabaye tubyumviye kuri radio ariko uyu munsi twishimiye kubyegereza abaturage hafi yabo.Ubundi bavuga ko mu Karere bamuritse ibikorwa, ariko ntitwashoboraga kujya kubireba aho byaberaga mu mujyi wa Kayonza.Kuba byabereye hafi yacu byatumye abaturage tuhakura amahugurwa kuko hano hari harimo n'abiteje imbere twasuye batubwira uko babigenza bakagera ku musaruro uhagije."
Umwe mu bafatanyabikorwa mu Iterambere JADF ,ukorera mu Murenge wa Rukara ,Mwiseneza Jean Claude ,yavuze ko kwegereza abaturarage ibyo bakorerwa avuga bizafasha abaturarage kugira uruhare mu bikorwa bakorerwa.
Yagize ati" twebwe nk'abafatanyabikorwa mu Iterambere mu Karere ka Kayonza twakiriye neza kuzana ibikorwa tukabimurikira aho tubikorera.,Nkatwe dufite umushinga wacu witwa Masengeshe dukorera hano ariko wasangaga ibikorwa bikorerwa hano tubijyana mu mujyi wa Kayonza . "
Mwiseneza yakomeje agira ati " Kwegera abaturarage hafi , ibikorwa bakorerwa tugiye kujya tubifatanyamo ,ubu umuturage ufashwa guhindura imibereho ye ntabwo azongera kuba umugenerwabikorwa kuko byavugwaga ahubwo azaba umufatamyabikorwa mu bimukorerwa kuko azabigiramo uruhare ."
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza,John Bosco Nyemazi yavuze ko kwegereza abaturage imurikabikorwa hafi yaboari uburyo bwo gufasha abaturage kumenya ibyo bakorerwa ariko hanagamijwe kubakangurira kugira uruhare mu bikorwa bakorerwa nk'abafatanyabikorwa.
Yagize ati" Ubuyobozi bw'akarere tumaze kubiganira n'abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu Iterambere mu karere ka Kayonza JADF ,twiyemeje gukorera mu Mirenge itatu,buri Murenge wabereyemo imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa wahuriyemo imirenge ine yegeranye.Umusaruro uzava mu kwegereza abaturage ibikorwa byabo,icya mbere bamenye abafatanyabikorwa batanga serivisi bakeneye ariko bakaba bamenyeshwejwe uruhare rwabo mu guhindura ubuzima n'imibereho by'abaturage."
Abafatanyabikorwa mu Iterambere mu karere ka Kayonza mu myaka 5 ishize ingengo y'imari bakoresha mu gufasha akarere kwesa imihigo,imaze kugera ku ngengo y'imari ingana na 6.400.000.000frws.
TANGA IGITECYEREZO