Pasiteri Nsengumuremyi Eric usanzwe ari Umuyobozi wa Minisiteri yitwa Divine Power Ministries (DPM), yinjiye mu mubare w’abahanzi bakora umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ashyira ahagaragara indirimbo yise ‘Igihe cyawe’.
Yatangiriye ku ndirimbo yitwa igihe cyawe yibutsa
abantu ko iki ari igihe cyo gukora ku bwami bw’Imana mu bantu. Iyi ndirimbo
yayihawe mu iyerekwa nk’uko abisobanura, Imana imubwira ko igiye kuruhura
abantu barushye n’abihebye no guha imbaraga abacitse intege.
Yayanditse yisunze amagambo aboneka mu buhanuzi Imana
yahaye Yesaya igice cya 40 umurongo wa mbere kugera ku wa gatanu (Yesaya 40
:5).
Pastor Eric Nsengumuremyi ni umuvugabutumwa akaba
n’umwarimu mu bijyanye na Théologie, aho iyi Ministeri ayoboye izwi mu gukora
ibikorwa byo gusura abarwayi kwa muganga.
Yabwiye InyaRwanda ko yinjiye mu ndirimbo za ‘Gospel’
kubera ko asanzwe mu ivugabutumwa. Ati “Impamvu yatumye ninjira muri Gospel n’uko
nsanzwe n’ubundi ndimo mu bijyanye ni ivugabutumwa kandi kubwiriza no kuririmba
biruzuzanya.”
Nsengumuremyi ashaka ko indirimbo ze zizajya zigera ku
bantu bose, kuko zirimo ubutumwa umuntu wese wo ku isi akeneye.
Yumvikanisha ko afite intego y’uko nibura mu gihe cy’imyaka
itanu iri imbere azajya abasha guhuriza hamwe abantu barenga Miliyoni 1 mu
bitaramo bihimbaza Imana.
Divine Power Ministries (DPM) ayoboye iteranira
Kacyiru kuri Solace ku cyumweru saa kumi z’umugoroba.
Pasiter Nsengumuremyi yinjiye mu muziki w’indirimbo
ziramya zigahimbaza Imana
Nsengumuremyi avuga ko yinjiye mu muziki kubera ko asanzwe
ari mu ivugabutumwa
Nsengumuremyi avuga ko mu myaka itanu ashaka kujya
akora ibitaramo byitabirwa n’abarenga miliyoni eshanu
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGIHE CYAWE’ YA PASITERI ERIC NSENGUMUREMYI
TANGA IGITECYEREZO