RFL
Kigali

Papa Francis agiye kubagwa mu nda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/06/2023 14:14
0


Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis, agiye kubagwa mu nda kubera ikibazo cy'uburwayi.



Kuri uyu wa Gatatu taliki 7 Kamena mu masaha ya ni mugoroba ni bwo iki gikorwa giteganyijwe mu bitararo biherereye i Roma byitwa Gemelli. 

Nk'uko umuvugizi mukuru wahabarizwa Papa i Vatikani, Matteo Bruni yabitangaje, Papa Francis agiye kubagwa bitewe n'indwara yo mu nda afite yitwa 'Hernia' ndetse ngo na nyuma yo kubagwa bateguye ko azaba agumye mu bitaro iminsi itari myinshi cyane.

Kuri uyu wa Gatatu Papa Francis yatanze ijambo ku bakirisitu nk'ibisanzwe, gusa ntabwo yigeze agaruka ku kuba ateganya kubagwa. 

Nk'uko tubicyesha BBC, ku munsi w'ejo Papa Francis w'imyaka 82 yagiye kwisuzuzumisha mu bitaro by'i Roma nyuma y'ukwezi 1 akuwe mu bitaro kubera indwara ya Bronchitis.

Papa Francis yagiye ahura n'ibibazo by'ubuzima bitewe n'uburwayi butandukanye ndetse kugeza ubu agendera mu kagare kubera ikibazo afite mu mavi ye.


Papa Francis akomeje guhura n'ibibazo by'ubuzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND