RFL
Kigali

Clapton avuze byinshi ku bo yafashije anakomoza ku byamamare bikomeje kujya i Burayi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:7/06/2023 12:05
0


Umunyarwenya, umukinnyi wa filimi akaba anakora filimi ,Clapton Kibonge ashimishwa no kuba afasha abandi banyempano bakina filimi akababera urumuri bakagera ku ntego zabo.



Mu kiganiro twagiranye yagaragaje umusaruro wo gufata ukuboko utaragera aho agera n’abamufashije muri uru rugendo. Ananenga abiha kujya i Burayi ntacyo bagiye gukorayo ari ukwemeza abo assize i Kigali.

 

Clapton Kibonge amaze imyaka umunani ahagaze neza mu mwuga wo gukina filimi zishingiye ku rwenya avuga ko “Nta muntu wigira kandi ko  buri  wese wahura nawe yagufasha  ati''Abantu bose twagiye dukorana ,abantu bose twagiye dukorana bagiye bambera intandaro yo kuba nagera kuri ibi”.

 

Clapton Kibonge avugako uwamuyoboye bwa mbere muri filimi (directing) yitwa Niyoyita Roger yamubereye umugisha. 


Hari mu 2014 ubwo Clapton Kibonge yahabwaga amahirwe yo kwinjira mu mwuga wo gukina filimi zishingiye ku rwenya. Yagize ati:”Niyoyita Roger akora muri Zacu Entertainment ni we muntu wambonyemo impano. Ubwo urumva uwo muntu nawe aba yaragufashije”.


 Avuga ko kuba Nelly Misago yaramuhaye akazi muri Seburikoko byihutishije urugendo rwo kuba uwo ari we ubu. Anavuga kandi ko umuntu atakora wenyine ngo bishoboke. Ati:”Nta kuntu ushobora gukora wenyine ngo bishoboke”.

 

Umuntu wa gatatu Clapton Kibonge ashimira ni Joshua Ramjaane usigaye uba mur Leta Zunze ubumwe za Amerika.Uyu munyarwenya wabifatanyaga n’itangazamakuru yatangiye umwuga wo gutera urwenya mu 2009.


 Mu 2016 nibwo yerekeje muri Amerika. Ramjaane watangije ikiganiro cy’urwenya kuri Lemigo Tv ni  na we wabimburiye abandi gukora ibyo biganiro kuri televiziyo kuko bitari  bisanzwe bimenyerewe. Yatangije The Ramjaane Show kikaba ari cyo kiganiro cyamuritse cyane impano ya Clapton Kibonge.

 

Ese gufasha umuntu byagusubiza inyuma?


Clapton yafashije Rusine kwamamara


Bamwe mu bakinnyi bahagaze neza bafashwe ikiganza na Clapton Kibonge, barimo Rusine Patrick, Alufonsina, Aisha, Nyambo Jessica, Nimu Roger n’abandi tutarondoye.

 

Mu gusubiza iki kibazo Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge yagize ati:”Bajya babimbwira kenshi ngo uriya muntu numuzamura azakurengaho. Ntabwo bishoboka, kuko hari ukugira impano (talent) no kugira ibikorwa”.


 Akomeza avuga ko iyo ubaye igikuri wa muntu wafashije yagucaho, ikindi kandi agaragaza ko atigeza agira ubwoba bwo kuba yafasha umunyempano ngo amuceho. Ati:”Abo mfasha ni abakinnyi beza mu gihugu ariko ntibikuraho ko jyewe ntari umukinnyi mwiza. Kuko niba ari amafaranga ndayabona, ibihembo ndabibona ndetse mfite abana babiri ndubatse na byo nabigiriyemo umugisha”.


Avuga ko atagirira ishyari mugenzi we nka ya ndirimbo yitwa”Uwo rizagwira” ya Yampano Florien.

 

Clapton Kibonge afite abakinnyi yigiraho byinshi 

  

 Yakuze areba uko Mr Ibu wo muri Nigeria agira ibyo amwigiraho byo gusetsa. Ati:”Muri comedy biragoye ko wabona uwujuje ibyo nshaka, ariko abazi Mr Ibu nababwira ko ari umuntu ukina yerekana ko no mu bizima busanzwe atari  muzima  (funny), nanjye namwigiyeho gukina nerekana ko ndi umuntu utari serieux. Ba Eric Omondi banyigishije kubyaza umusaruro uko umuntu angana. Kuko imiterere y’umuntu yayibyaza umusaruro.” Anahamya ko nawe afite umwihariko we abandi banyarwenya badafite.


Abantu biharaje kujya iBurayi kugirango bemeze abo basize I Kigali

 

Hashize iminsi abahanzi, abakinnyi ba filimi, abasizi, abavanga imiziki, abareberera inyungu z’abahanzi, abanyamakuru n’abandi baba mu myidagaduro yo mu Rwanda bafata rutemikirere bakerekeza i Burayi. Bamwe twaganiriye baduhamiriza ko baba bagiye guhaha kuko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze.

 

Kuri iyi ngingo rero ntabwo Kibonge ayivugaho rumwe n’abandi. Ati ”Biriya bintu rero abantu barabiharaye…huuuu abantu benshi baharaye kwerekana ko bagiye hanze kuruta kwerekana icyo bagiye gukorayo. Jyewe siko meze. Ibintu byanjye mbikora mu ibanga. Sindakora igitaramo ariko nzagikora. Mfite ibindi ndi gukora bimfitiye akamaro. Navuga ko mbiteganya ariko mfite ibindi bibanziriza kujya i Burayi. Kubera ko Christopher yagiye iBurayi cyangwase Arthur yagiye i Burayi nanjye njyeyo? Oya sinkorera ku gitutu”.

 

Umwana we yamaze kwerekana impano yibitseho

  

Clapton Kibonge ni umubyeyi w’abana babiri. Harimo uwamaze kwerekana ko afite impano yo gukina filime  kuko ibyo yikora bica amarenga. Ati”:Ukuntu yitera makeup, akigana abakina sinema mbona azavamo umukinnyi wa filimi. Sindabona aririmba!”


Rusine yatangije umushinga wo guhitamo abanyempano azifashisha muri RIDE WITH RUSINE

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE

 ">

REBA UMUTURANYI

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND