Kigali

Muyoboke, Rumaga na Mbonyi berekeje i Burayi-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/06/2023 8:55
0


Mu ijoro ryakeye rya tariki 05 Kamena 2023 ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe hari hari urujya n’uruza rw’abagenzi bava n’aberekeza I Mahanga. Muri bo harimo abafite amazina akomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda bari berekeje guhahira ku mugabane w’u Burayi.



Aberekeje i Burayi  ni ni umujyanama w’abahanzi bwana Muyoboke Alex , Umusizi Junior Rumaga n’umuhanzi uririmba  indirimbo zihimabaza  Imana, Israel Mbonyi ndetse n’umunyamakuru, umushyushya rugamba akaba inshuti y’umuziki nyarwanda , David  aho bagiye guhahira ariko bakazahamara igihe mu bikorwa birimo ibitaramo n’izindi gahunda.

Muyoboke Alex, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yagize ati:”Ntabwo ngiye gutembera ngiye mu kazi, ngiye gushaka ifaranga”.


Muyoboke yatubwiye ko Mbonyi yateguye igitaramo kizaba ku itariki 11 Kamena 2023  i Brussels mu gihugu cy’u Bubiligi, ahitwa Birmingham. Cyateguwe na Team production akaba ajyanye n’itsinda ry’abantu babiri ndetse akaba asanzeyo abandi batatu bazamufasha gukora igitaramo cy’imbona nkubone (live performance). 


Yanavuze kandi ko Mbonyi azakora ibitaramo mu bihugu bitandukanye.

 

Muyoboke Alex yateguye ibitaramo bya Silent Disco I Burayi

 

Bwana Muyoboke umaze imyaka myinshi ategura ibitaramo bizwi nka Silent Disco aho abanyakirori bagura ecouteur (headphone) bakazambara bakumva umuziki bashaka bitewe n’uri kuvanga uwo bifuza ajyanye ibi birori mu tubyiniro tw’abanyarwanda, abarundi n’abandi bakunda umuziki nyarwanda bari i Burayi.


Yahagurukanye headphone za sosiyete yatangije yise Decent Entertainment Ltd akaba azazenguruka ibihugu birimo abanyarwanda batarama bari kumwe n’abahanga mu kuvanga imiziki barangajwe imbere na Dj Phil Peter.

 

Igitaramo cya mbere cya Silent Disco  kizaba ku itariki 16 Kamena 2023 kibere ahitwa Namur (intara yo muri Belgium). Uyu mujyi uri muri itatu ikomeye muri Bubiligi ,ufite ubuso bwa 3,675 km², utuwe na 496,891 ukaba uyoborwa na Denis Mathen


Ikindi gitaramo kizaba ku itariki 24 Kamena kibere I Liège umwe mu mijyi ituwe n’abanyarwanda benshi. Ni umujyi w’ubucuruzi n’umuco. Wabayeho ahagana mu bihe bya mbere ya Yesu ukaba wibitseho ibisigaratongo by’amateka birimo n’urusengero rwasengeragamo Mutagatifu Bartholomew (Kiliziya Gatorika iramwizihiza).

 

Muyoboke Alex anafite ibitaramo mu Budage, mu Bufaransa no muri Pologne  ariko azagenda atumenyesha amatariki uko iminsi izagenda yicuma. Azakorana na Dj Flor, Dj Dance ndetse na Dj Phil Peter uzakorerayo ibitaramo guhera ku itariki 16 Kamena 2023 akaba azanakora mu gitaramo cya Kidumu Kibido, azakorera igitaramo I Paris ndetse no mu bindi bihugu azajyanamo Muyoboke muri Silent Disco.

  

Israel Mbonyi yaherukaga I Burayi mu 2016


Hari hashize imyaka 7 Israel Mbonyi adakandagira I Burayi none  yerekejeyo mu bitaramo. Ati”Naherukagayo mu 2016 urumvako hari haciyemo imyaka myinshi ubu rero ndanezerewe ariko mfite igitaramo mu Bubiligi mfite igitaramo mu Bufaransa tariki 24 Kamena 2023. Mfite ibitaramo muri Sweden no muri Denmark.”

 

Israel Mbonyi wajyanye n’abamucurangira yizeje abamukunda bari I Burayi kuzitabira ibitaramo bye kuko azabafasha kuramya no guhimbaza Imana  mu buryo  bwimazeyo.


Agiye asohoye indirimbo “Nk’umusirikare” akaba avugako yakiriwe neza. Abafana bo mu Rwanda yabateguje ko azabataramira mu Kuboza nk’uko asanzwe abigenza iyo umwaka ugiye kurangira aho  abafasha gusoza neza batangira undi bari mu mavuta.


Israel Mbonyi yasabye abantu bose bari I Burayi kugura tike bakazaza kwifatanya nawe bakamwereka urukundo.

 

Umusizi Junior Rumaga ni ubwa mbere agiye I Burayi

 

 Rumaga wateguje kumurika umuzingo w’ibisigo yafatanyijeho n’abahanzi baririmba nawe ari kubarizwa I Burayi ageze bwa mbere. Mu kiganiro ati:”Reka njye kurora ibyo hirya iriya baturusha nzaza mbabwira. Ni ubutumire bw’abantu b’I Paris n’abantu b’I Buruseli bantumiye ngo tuganire dutarame ndi nde wo kubyanga?”.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ISRAEL MBONYI

">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JUNIOR RUMAGA

">


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUYOBOKE ALEX

">

VIDEO: Freddy Rwigema: InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND