RFL
Kigali

Drake akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gusiga inzara ze ibirungo by'abagore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/06/2023 12:06
0


Umuraperi Drake yavugishije benshi ubwo yigaragazaga mu kiganiro yasize inzara ze Ibirungo (verine) y’abagore, ibintu atari asanzwe amenyereweho.



Aubrey Graham umuraperi w'icyamamare ukomoka muri Canada uzwi cyane ku izina rya Drake yongeye kugarukwaho cyane nyuma yaho yatunguranye agaragara yisize amabara (Verine) ku nzara ze, ibintu bizwiho gukorwa n'igitsinagore.

Ni mu kiganiro uyu muraperi yakoze kuri Instagram Live aho yasobanuraga iby’urubuga rwo kuri internet yashinze rukinirwaho imikino yo gutombora.

Drake yerekanye intoki ze  ku nzara hasize amarangi atandukanye harimo umuhondo n’ubururu.

Ubwo aya mashusho y'uyu muraperi yajyaga hanze abantu benshi byabatunguye ndetse bavugaho amagambo atandukanye, hari abagiye bamushima ko aberewe hari n’abamunenze bavugako ibyo yakoze ntaho bitandukaniye n'ibikorwa n’abagore.

Umwe yagize ati “Umwamikazi wa rap yigaragaje”.Undi nawe  ati “Wahisemo utubara twiza nanjye nitwo nzashyiraho”

Ni mu gihe hari n'abamunenze bagira bati “Ntabwo umugabo nkawe aberewe no kurimbisha inzara, wakoze iby’abagore kandi uri umugabo”

Rap Up yatangaje ko Drake yiyongereye ku baraperi bagiye bigaragaza basize inzara verine mu ruhame harimo nka Tyler The Creator,  A$AP Rocky, Kid Cudi, Lil Nas X na Machine Gun Kelly n'abandi bakunze kwibazwaho igituma bakora ibikorwa n'abagore.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND