Hatumiwe Inama rusange ngarukamwaka ya 3 y’abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc izaba kuwa Gatanu, tariki ya 23 Kamena 2023, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, guhera saa munani (14h00) kugira ngo hasuzumwe ingingo zikurikira, hanemezwe, mu gihe bibaye ngombwa, imyanzuro izaturuka mu isuzuma ry’ingingo ziri ku murongo w’ibyigwa.
A.KU MURONGO W’IBYIGWA
1.Kwakira, gusuzuma no kwemeza,
mu gihe bibaye ngombwa, raporo irambuye ya buri mwaka harimo raporo y’Umuyobozi
Mukuru n’iy’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari na raporo z’imari zagenzuwe z’umwaka
warangiye kuwa 31 Ukuboza 2022, hamwe na raporo y’abagize Inama y’Ubutegetsi n’iy’abagenzuzi
bigenga;
2.Kumenyekanisha inyungu ku migabane
ku mwaka warangiye kuwa 31 Ukuboza 2022 ya 7.04 ku mugabane bingana na Rwf
9,512,100,616 (miliyari icyenda, miliyoni Magana atanu na cumi n’ebyiri, ibihumbi ijana
na Magana atandatu na cumi n’atandatu by’amafarangay’u Rwanda) gusa;
3. GUTORA ABAGIZE INAMA Y'UBUTEGETSI
Gutanga kandidatire z’abagize
Inama y’Ubutegetsi bakurikira biyamamariza gusubira mu Nama y’Ubutegetsi:
Faustin K Mbundu
Karabo Nondumo
Adriaan Wessels
Michael Fleisher
Julien Kavaruganda
Yolanda Cuba
Mapula Bodibe (washyizweho n’umwanzuro
w’abanyamigabane wo kuwa1 Nzeri 2022)
Mark Nkurunziza
4. Gusuzuma no kwemeza ishyirwaho rya Ernst and Young Rwanda
Limited nk’abagenzuzi bigenga ba MTN Rwandacell Plc no guha Inama y’Ubutegetsi uburenganzira
bwo kubagenera igihembo;
5. N’indi ngingo izamenyekanishwa mu buryo bwemewe.
Ku wa 30 Gicurasi2023
Bitegetswen’Inamay’Ubutegetsi
MTN Rwandacell Plc
Sharon Mazimhaka
Umunyamabanga.
ICYITONDERWA
Kwitabira inama, kuyinjiramo
no gutora hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga
Inama rusange ngarukamwaka y’abanyamigabane
izakorwa hifashishijwe uburyo ikoranabuhanga initabirwe binyuze mu
ikoranabuhanga. Ibijyanye no kwinjira no gutora mu ikoranabuhanga rizifashishwa
mu Nama rusange ngarukamwaka bizamenyeshwa abanyamigabane mu gihe iritangazo rizamara.
GUHAGARARIRWA
Umunyamigabane Ufite uburenganzira bwo kwitabira inama no gutora ariko akaba adashobora kuboneka, yemerewe kugena umuhagararira mu nama no mu itora. Si ngombwa ko umuhagararira aba umunyamigabane.
Kugirango ifishi y’ihagararirwa
iri ku mugereka w’iritangazo igire agaciro, igomba kuba yujujwe neza n’umunyamigabane,
igashyikirizwa abanditsi bacu BK Capital KN 4 Ave, Street Ground Floor, Bank of
Kigali Building P.O Box 175 Kigali, Rwanda cyangwa ikoherezwa mu butumwa koranabuhanga
kuri (bkcapital@bk.rw & investorrelations.rw@mtn.com) bitarenze saa 10h00
(CAT) kuwa 21 Kamena 2023, bitaba ibyo ikaba nta gaciro ifite. Iyo ari ikigo cy’ubucuruzi,
ugihagararira agomba kuba yemejwe mu nyandiko iriho kasha y’icyo kigo.
Raporo z’imari zagenzuwe z’umwaka
warangiye kuwa 31 Ukuboza 2022
Hashingiwe ku ItegekoNo4 ryo kuwa
08/02/2021 rigenga amasosiyete y’ubucuruzi mu ngingo yaryo ya 88, Inama y’Ubutegetsi
ishyikiriza abanyamigabane mu Nama rusange ngarukamwaka raporo y’ibaruramari,
iherekejwe na raporo y’Inama y’Ubutegetsi ndetse na raporo y’umugenzuzi w’imari
ku ibaruramari ry’umwaka warangiye kuwa 31 Ukuboza 2022.
Abanyamigabane bagomba kwakira
no gusuzuma raporo z’imari zagenzuwe kandi zashyizweho umukono, hamwe na raporo
y’Inamay’Ubutegetsi ndetse na raporo y’umugenzuzi w’imari ku ibaruramari ry’umwaka
warangiye kuwa 31 Ukuboza 2022.
Kopi koranabuhanga ya raporo irambuye
ya buri mwaka n’iya raporo z’imari zagenzuwe iboneka ku rubuga rwa cuarirwowww.mtn.co.rw/investors
Raporo irambuye y’umwaka wa2022
Hashingiwe ku Itegeko No4 ryo kuwa
08/02/2021 rigenga amasosiyete y’ubucuruzi
mu ngingo zaryo, iya 164 n’iya 165, Inama y’Ubutegetsi imenyesha abanyamigabane
mu Nama rusange ngarukamwaka ibihembo byahawe abagize Inama y’Ubutegetsi n’indi
mirimo bakoze mu myaka itanu (5) ishize, uburambe mu kazi bafite n’ibyo basanzwe
bakora. Aya makuru akubiye muri raporo irambuye y’umwaka wa 2022 yaMTN Rwandacell PLC.
Abanyamigabane bagomba kwakira no gusuzuma raporo irambuye y’umwaka wa 2022.
Itangwa ry’inyungu ku migabane
Inyungu ku migabane izatangwa
kuwa 26 Kamena 2023, byemejwe n’abanyamigabane, ku banyamigabane banditse mu
gitabo cy’imigabane kuva kuwa 8 Kamena 2023.
IFISHI Y’IHAGARARIRWA YA MTN
RWANDACELL PLC
Jyewe/Twebwe_______________________________________________________________CSD
A/C No____________aderesi
______________________________________________________ umunyamigabane (abanyamigabane)
wa (ba) MTN RWANDACELL PLC, ufite (bafite) imigabane isanzwe _______________, nemereye/
twemereye:
________________________________________________________________________________________
Ufite aderesi_____________________________________________________________
cyangwa, ataboneka, umuyobozi w’inama washyizweho mu buryo bwemewe,
kumpagararira/ kuduhagararira, gutora mu izina ryanjye/ ryacu mu Nama rusange ngaruka
mwaka (“AGM”) ya MTN Rwandacell PLC izaba kuwa Gatanu, 23 Kamena 2023 saa 14h00
(CAT), cyangwa ikindi gihe yakwimurirwa.
Bishyizweho umukono kuwa
__________ ________________________ 2023
Umukono (imikono)
_________________________________________________________________________
ICYITONDERWA
Umunyamigabane ufite uburenganzira
bwo kwitabira inama no gutora ariko akaba adashobora kuboneka, yemerewe kugena umuhagararira
mu nama no mu itora. Si ngombwa ko umuhagararira aba umunyamigabane.
Kugirango iyi fishi y’ihagararirwa
igire agaciro, igomba kuba yujujwe neza n’umunyamigabane, igashyikirizwa abanditsi
bacu BK Capital KN 4 Ave, Street Ground Floor, Bank of Kigali Building P.O Box
175 Kigali, Rwanda cyangwa ikoherezwa mu butumwa koranabuhanga kuri (bkcapital@bk.rw)
cyangwa ku Munyamabanga waMTN Rwandacell PLC (investorrelations.rw@mtn.com) bitarenzesaa 10h00 (CAT) kuwa 21
Kamena 2023, bitaba ibyo ikaba nta gaciro ifite.
Iyi fishi y’ihagararirwa igomba kuba mu nyandiko. Iyo ari iy’umuntu ku giti cye, ishyirwaho umukono n’umunyamigabane cyangwa umuhagarariye, yaba ari iy’ikigo cy’ubucuruzi ugihagarariye akaba yemejwe mu nyandiko iriho kasha y’icyo kigo cyangwa igashyirwaho umukono n’ugihagarariye cyangwa umukozi wacyo.
NB: Ibijyanye no kwinjira mu
ikoranabuhanga rizifashishwa mu kwitabira Inama rusange ngarukamwaka bizamenyeshwa
abanyamigabane bose mu buryo butaziguye mu gihe iritangazo rizamara.
TANGA IGITECYEREZO