Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports, Léandre Onana yanyomoje abarimo Carlos Alós Ferrer bavuga ko yanze gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi'.
Icyizere cyari cyose ku banyarwanda ko bazabona umukinnyi ukomoka muri Cameroon, Léandre Esomba Onana mu ikipe y'igihugu mu mikino iri imbere irimo n'iyo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, gusa kuri ubu ni bwo byamenyekanye ko uyu mukinnyi bitazamukundira.
Umutoza w'ikipe y'igihugu 'Amavubi', Carlos Alós Ferrer yabwiye Radio 10 ko uyu mukinnyi yanze ubusabe bwo gukinira u Rwanda ndetse ko nyuma y'ibyo byose bagomba kwakira ko ari umwanzuro we ku giti cye.
Hadaciyemo amasaha menshi, Onana yahise anyomoza aya makuru atangariza B&B FM - Umwezi ko atari ukubyanga ahubwo ko hari ibyo yabasabye nta bihabwe akaba ariyo mpamvu.
Yagize ati: "Ntabwo nanze gukinira u Rwanda, ni ukumbeshyera gusa hari ibyo nasabye ko nabona nkafasha umuryango wanjye, nkakinira u Rwanda. Nasabye miliyoni 80 z'amanyarwanda kugira ngo nkinire Amavubi".
Onana ushaka Miliyoni 80 kugira ngo akinire Amavubi
TANGA IGITECYEREZO