RFL
Kigali

Arashaka Miliyoni 80 Frw! Léandre Onana wa Rayon Sports yanyomoje abavuga ko yanze gukinira Amavubi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/05/2023 15:49
2


Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports, Léandre Onana yanyomoje abarimo Carlos Alós Ferrer bavuga ko yanze gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi'.



Icyizere cyari cyose ku banyarwanda ko bazabona umukinnyi ukomoka muri Cameroon, Léandre Esomba Onana mu ikipe y'igihugu mu mikino iri imbere irimo n'iyo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, gusa kuri ubu ni bwo byamenyekanye ko uyu mukinnyi bitazamukundira. 

Umutoza w'ikipe y'igihugu 'Amavubi', Carlos Alós Ferrer yabwiye Radio 10 ko uyu mukinnyi yanze ubusabe bwo gukinira u Rwanda ndetse ko nyuma y'ibyo byose bagomba kwakira ko ari umwanzuro we ku giti cye.

Hadaciyemo amasaha menshi, Onana yahise anyomoza aya makuru atangariza B&B FM - Umwezi ko atari ukubyanga ahubwo ko hari ibyo yabasabye nta bihabwe akaba ariyo mpamvu.

Yagize ati: "Ntabwo nanze gukinira u Rwanda, ni ukumbeshyera gusa hari ibyo nasabye ko nabona nkafasha umuryango wanjye, nkakinira u Rwanda. Nasabye miliyoni 80 z'amanyarwanda kugira ngo nkinire Amavubi".


Onana ushaka Miliyoni 80 kugira ngo akinire Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwiringiyimana 10 months ago
    It's good idea
  • Sipriyan10 months ago
    Twebwe abafanaba Reyon dushakako ONANA agumamwicyipe?





Inyarwanda BACKGROUND