Kuririmba indirimbo ziramya zigahimbaza Imana ni ikibwirizwa mu mutima w’umuntu kandi benshi bavuga ko uririmbye aba asenze kabiri. Ariko menya umunezero uva mu kuririmba indirimbo ziramya Imana.
Womendevotion.com ivuga ko umuntu wumva indirimbo
zihimbaza Imana ahinduka umutima, mu gihe yari kure y’ijambo ry’Imana akaba
yayegera byoroshye binyuze mu munezero n’ibyiyumviro bishya yagize nyuma yo
gukunda kumva izi ndirimbo.
Benshi bakunda igice cy’indirimbo kuruta kwigishwa ijambo ry’Imana ndetse ni bake barambirwa kumva ikibwirizwa kinyuze mu ndirimbo.
Abahanga mu kwandika indirimbo bakunze gutekereza amagambo batangamo
ikibwirizwa bakaba bayaririmba ubutumwa bukakirwa neza na benshi.
Bamwe mu basesenguye ijambo ry’Imana bavuga ko kuririmbira Imana biguhuza n’ugushaka kwayo ndetse ukayumva mu mutima nk'aho muhorana.
Kuririmba ni inzira yoroshye
kuri buri wese mu kuganiriza Imana, kuyishima no kuyisaba ikiri ku mutima wawe.
Uwanditse igitabo cya Zaburi yagarutse ku kamaro ko
kuririmbira Imana, ndetse asaba abatuye Isi bose kuvuga ku cyubahiro cy’Imana
binyuze mu ndirimbo.
Zaburi 66: 1- 2 yagize ati “Mwa bari mu Isi mwe
muvugirize Imana impundu, muririmbe icyubahiro cy’izina ryayo, mwogeze ishimwe
ryayo, mubwire Imana muti “Imirimo yawe ko iteye ubwoba, imbaraga zawe nyinshi
zizatuma abanzi bawe bose bakumokera”
Abaramyi iyo baganira bavuga ko kenshi kuririmbira
Uhoraho bibahuza n’urukundo rw’Imana, bagaca bugufi mu mitima ndetse
bagatambutsa ibyifuzo byabo bakoresheje amajwi yabo.
Umuntu udafite umwuka w’Imana biragoye ko amenya uyu munezero kuko hari ubwo afata indirimbo mu mutwe ariko adatekereza kubyo ivuga.
Kuramya
Imana mu buryo bw’indirimbo binezeza ubikora kuko umutima w’umuramyi womatana
na Kristo ukibagirwa ibibazo n’agahinda kari kakugose
Umugore witwa Slvie yavuze ko mu gukura kwe atigeze
yishimira gusenga Imana, nyamara ubwo yakuraga yaje kumenya ko afite impano yo
kuririmba, atangira kujya aririmbira Imana maze birangira akunze no gusenga, kuko
yari amaze kugira umubano wihariye n’Imana ye agenda ahinduka gahoro gahoro.
Ubwo yatangaga ubuhamya mu gihe cyo kwihana yavuze
ko umunezero yagiraga aririmba indirimbo ziramya Imana watumye atangira
kwitekerezaho no gutekereza ku byo aririmba asanga akwiye gusanga Imana
biruseho.
Kuririmbira Imana byongerera umuntu ubumenyi bwo gusobanukirwa ubumana ndetse no kwiyoroshya mu mutima
akakira ijambo ry’Imana. Indirimbo zongera umunezero n’ibyishimo iyo uramya
Imana bikuvuye ku mutima.
Indirimbo ishobora kukubera isengesho ndetse
ukarisenga aho uri hose, waba ugenda mu nzira waba uri mu kazi
n’ahandi,ugakomeza kwegera Uwiteka umunsi ku munsi.
Umunezero uva mu ndirimbo ziramya utera abantu gukunda Imana
Abahanzi bavuga ko nta kintu kibaha umunezero nko kuririmba byagera ku ndirimbo z'Imana bikaba akarusho
Icyo utashobora kuvuga mu magambo ukivuga mu ndirimbo kandi Imana irakumva
TANGA IGITECYEREZO