Kigali

Umunyamakuru Ronnie watangije 'RTV Sunday Live' yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2023 18:33
1


Umunyamakuru Ronnie Gwebawaya watangije ikiganiro cy'Iyobokamana kuri Televiziyo Rwanda cyitwa 'RTV Sunday Live, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwicyeza Phiona bitegura kurushinga mu bukwe buzaba ku wa 20 Gicurasi 2023.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, ni bwo Ronnie n’umukunzi we Phiona barahiriye kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko muri Kigali.

Basezeranye imbere y’amategeko mu gihe habura iminsi icyenda kugira ngo barushinge nk’umugabo n’umugore, mu muhango uzabera kuri Parkland guhera saa tatu za mu gitondo, aho hazaba gusaba no gukwa.

Ni mu gihe saa munani z'amanywa zo kuri uwo munsi, hazaba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana uzabera mu rusengero rwa Miracle Center Remera.

Ku wa 5 Gashyantare 2023, nibwo Ronnie yatangaje ko yatunguye umukunzi we Uwicyeza Phiona bamaranye imyaka ine mu rugendo rw’urukundo amwambika impeta ya 'Fiançailles'.

Ronnie aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka ine ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa yateguje kubana nk’umugabo n’umugore. Yavuze ko bwa mbere ahura n’uyu mukobwa bahuriye ku rusengero Remera Miracle Centre aho asanzwe asengera.

Uyu munyamakuru ukorera TV1 muri iki gihe, avuga ko mu rwego rwo kwizihiza urukundo rwe n’uyu mukobwa yahisemo kumwambikira impeta mu Mujyi wa Kampala kuri Onomo Hotel.

Uwicyeza Phiona yifashije 1 Abakorinto 16:14, hagira hati “Ibyo mukora byose mubikorane urukundo”, yanditse agaragariza abamurikira ko yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we Ronnie.

Ronnie ukomoka muri Uganda ariko akaba atuye mu Rwanda, ni izina rizwi na benshi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane cyane mu gisata cy'Iyobokamana dore ko yacyandikiyemo amateka.

Yatangije ibiganiro bibiri byakunzwe cyane birimo 'Power of Praise' yahereyeho akigera mu Rwanda, iki akaba ari ikiganiro cyacaga kuri Royal Tv itagikorera mu Rwanda, ndetse na 'RTV Sunday Live' yatangije kuri Televiziyo Rwanda.

Ibi biganiro byombi byarakunzwe cyane by'umwihariko RTV Sunday Live yarushijeho kumwubakira izina kimwe n'abandi bakoranaga muri iki kiganiro ari bo Juliet, Becky Rocsi na Dj Shawn.       

Ronnie Gwebawaya yazamuye ikiganza afata ku ibendera ry'u Rwanda arahirira kubana akaramata n'umukunzi we byemewe n'amategeko 

Uwicyeza Phiona yavuze ko azakunda Ronnie mu bibi n'ibyiza

Ibyishimo byari byose kuri Ronnie nyuma y'uko yemeje kubana akaramata n'umukunzi we 

Ronnie yumvikanisha ko hari byinshi yashingiyeho ahitamo kubana akaramata na Phionah 

Phionah aherutse kubwira 'Yego' Ronnie, amwemerera kumubera umugore w'isezerano 

Abo mu muryango wa Ronnie na Phionah bashyigikiye bikomeye intambwe yatewe n'aba bombi







Inshuti n'abavandimwe bashyigikiye Ronnie n'umukunzi we Phionah bamaranye imyaka ine 


Ronnie na Phionah bahuje imiryango-Ku wa 20 Gicurasi 2023 bazakora ubukwe












Kanda hano urebe amafoto menshi agaragaza gusezerana imbere y'amategeko hagati ya Ronnie na Phionah

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nzeyimana aforodisi1 year ago
    mwogeye kwirirwa bakunzi be nyarwanda .com gewe nabazaga nage ndi mugihugu cyubugande nane ubukwe niho buza bera



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND