RFL
Kigali

Umunyamakuru Ronnie yambitse impeta umukunzi we mu birori byabereye muri Uganda-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2023 8:12
0


Umunyamakuru Ronnie Gwebawaya watangije ikiganiro cy'Iyobokamana kuri Televiziyo Rwanda cyitwa 'RTV Sunday Live, yatunguye umukunzi we Uwicyeza Phiona bamaranye imyaka ine mu rugendo rw’urukundo amwambika impeta ya 'Fiançailles'.



Byabaye ku wa kane w’iki Cyumweru cyarangiye, ariko Ronnie yasangije abamukurikira iyi nkuru nziza mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023 agaragaza ko yatangiye urugendo rushya n’umukunzi we Uwicyeza.

Ronnie yabwiye InyaRwanda ko kuwa 28 Gashyantare 2023 imyaka ine izaba ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa yateguje kubana nk’umugabo n’umugore.

Yavuze ko bwa mbere ahura n’uyu mukobwa bahuriye ku rusengero Remera Miracle Centre aho asanzwe asengera.

Uyu munyamakuru ukorera TV1 muri iki gihe, avuga ko mu rwego rwo kwizihiza urukundo rwe n’uyu mukobwa yahisemo kumwambikira impeta mu Mujyi wa Kampala kuri Onomo Hotel.

Uwicyeza Phiona yifashije 1 Abakorinto 16:14, hagira hati “Ibyo mukora byose mubikorane urukundo”, yanditse agaragariza abamurikira ko yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we Ronnie.

Ronnie ukomoka muri Uganda ariko akaba atuye mu Rwanda, ni izina rizwi na benshi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane cyane mu gisata cy'Iyobokamana dore ko yacyandikiyemo amateka.

Yatangije ibiganiro bibiri byakunzwe cyane birimo 'Power of Praise' yahereyeho akigera mu Rwanda, iki akaba ari ikiganiro cyacaga kuri Royal Tv itagikorera mu Rwanda, ndetse na 'RTV Sunday Live' yatangije kuri Televiziyo Rwanda.

Ibi biganiro byombi byarakunzwe cyane by'umwihariko RTV Sunday Live yarushijeho kumwubakira izina kimwe n'abandi bakoranaga muri iki kiganiro ari bo Juliet, Becky Rocsi na Dj Shawn.    

Ronnie Gwebawaya yateye ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we Uwicyeza Phiona 

Ronnie yavuze ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we byabereye muri Uganda 

Ronnie yavuze ko ku wa 28 Mata, imyaka ine izaba ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa 

Uwicyeza yifashishije Bibiliya aravuga ati “Ibyo ukora byose ubikorane urukundo’ 

Uwicyeza yavuze ati “Nabwiye ‘Yego’ urukundo rw’ubuzima bwanjye’ 

Ronnie yavuze ko yabwiwe ‘Yego’ n’umukunzi we Uwicyeza Phiona









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND