Amasezerano Rwanda International Movie Awards yagiranye n’abakinnyi ba filime barimo Usanase Bahavu Jannet, avuga ko umukinnyi uzahiga abandi mu cyiciro ‘People’s Choice’ azahabwa imodoka nk’igihembo gikuru, ariko ntavuga ko agomba kuzaba ‘Brand Ambassador’ w’ikigo kizaba cyatanze iyo modoka.
Ku wa 14 Werurwe 2023, buri mukinnyi wahatanye muri
Rwanda International Movie Awards yahawe inyandiko y’amasezerano yagombaga
gushyiraho umukono mu rwego rwo kugaragaza ko ari umwe mu bahatanye muri ibi
bihembo, kandi yemera, akanumva neza amategeko n’amabwiriza agomba gukurikizwa
mu irushanwa.
Bati "Bisobanuye ko abahatana bemeye gukorana na
RIMA mu bikorwa birimo icyumweru cy’aho abakinnyi ba filime bahura n’abakunzi
babo mu bice bitandukanye (Movie week), gufatawa amafoto, amashusho, kujya mu
biganiro ku ruhushya bahawe na RIMA n'ibindi.”
Muri aya masezerano bagaragaza amavu n'amavuko
y'ibihembo Rwanda International Movie Awards bakagaragaza ko bitegurwa na
Ishusho Arts. Kandi ko ibi bihembo byatangiye gutegurwa kuva mu 2012 ku ntego
yo guteza imbere Cinema hahembwa abakinnyi ba filime bahize abandi.
Ni ibihembo bihuza abagira uruhare mu gutegura no
gutunganya filime, itangazamakuru, abashoramari n'abandi. Bavuga ko bafite
intego yo kumenyekanisha impano z'abana b'abanyarwanda, bakabagaragaza ku ruhando
Mpuzamahanga. No gutuma filime zo mu Rwanda zihangana n'izindi ku rwego
Mpuzamahanga.
Muri rusange, bavuga ko bafite ibikorwa bizahuza
abantu mu bice bitandukanye by'u Rwanda. Bakavuga ko umukinnyi uzahiga abandi
azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa KIA K5 2012 'nk'umukinnyi wahize abandi mu
bihembo Rwanda International Movie Awards ku nshuro ya munani'.
Muri aya masezerano Ishusho Arts yagiranye n’abakinnyi
ba filime nta hantu bavuga ko uzahabwa iyi modoka agomba kuzaba ‘Brand Ambassador’
wa sosiyete izatanga iyi modoka, cyangwa se iyi modoka izaba iriho ibirango
by’iyo sosiyete.
Iyi ngingo niyo itumye Bahavu Jannet watsindiye iyi
modoka amaze ukwezi kurenga atarayifata.
Ni mu gihe amasezerano Ishusho Arts yagiranye na Ndoli
Safaris, mu gika cya gatanu, agaragaza ko umukinnyi wahize abandi azahabwa
imodoka yatanzwe na Ndoli Safaris, ikabaza iriho ibirango by’iyi kompanyi kandi
uwo mukinnyi akaba ‘Brand Ambassador’ wayo mu gihe cy’amezi 12 (Ubwo ni
ukuvuga umwaka).
Ingingo ya gatanu y’amasezerano, bavuga ko Ishusho Art
Organization izishyura 6,250,000 Frw kuri 12,500,000 Frw
y’imodoka yo mu bwoko bwa KIA y’ibara ry’umukara Ndoli Safaris yemeye gutanga
ku mukinnyi wa filime wahize abandi.
Amasezerano Bahavu Jannet yashyizeho umukono cyo kimwe n'abandi bakinnyi, agaragaza
ko 'yemeye gukorana na Rwanda International Movie People mu bikorwa byose, kandi
ko ari umwe mu bahatanye mu cyiciro 'People's Choice'.
Yemeza (Umukinnyi) ko yiteguye kujya mu biganiro n'itangazamakuru,
gufatwa amafoto n'amashusho n'ibindi bijyanye n'iki gikorwa ndetse n'abandi
bafatanyabikorwa bakorana. Aya masezerano asoza agira ati “Ndabisomye ndabyumvise
kandi nemeye kubyubahiriza.”
Mu kiganiro
aherutse kunyuza kuri Youtube, Bahavu yavuzemo uburyo hari umukinnyi wa filime
mugenzi we wamubwiye ko iyi modoka atari we yari igenewe.
Amubwira ko
muri rusange kuba yaregukanye iyi modoka ari ibyago ku bategura Rwanda
International Movie Awards.
Avuga ati “…Umwe
mu bo twari kumwe mu irushanwa yarambwiye ngo iyi modoka ntayo uzabona, ntabwo
yabimbwiye mu buryo bw’urwango, yabaye nk’undya akara kuri gahunda yari ihari.”
“Yarambwiye
ati ‘imodoka ni njye bashakaga kuyiha kuko nta yihari kandi njyewe bari
kunsubiza ayanjye tukagira uko tugabana; kuba waratsinze irushanwa ni ibyago
RIMA yagize."
Indi nkuru bifitanye isano: Bahavu asigaranye amahirwe 5% yo guhabwa imodoka: Inyandiko zigaragaza amasezerano bagiye bagirana
Bahavu ntiyemeranya n’ingingo yo kuba ‘Brand Ambassador’ wa Ndoli Safaris nyuma y’uko atsindiye imodoka
Amasezerano Rwanda International Movie Awards yagiranye n’abakinnyi ba filime barimo Bahavu
TANGA IGITECYEREZO