Ubuyobozi bwa Ndoli Safaris bwatangaje ko umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jannet asigaranye amahirwe angana na 5% yo kuba yahabwa imodoka yatsindiye mu bihembo Rwanda International Movie Awards (RIMA), bashingiye ku mananiza yabashyizeho.
Umuyobozi wa
Ndoli Safaris, Uwihanganye Gaju Emile yabwiye InyaRwanda, ati “Iyo utinze
birapfa, kandi amahirwe aza rimwe mu buzima. Nakubwira ko asigaranye 5% by’amahirwe
yo kuba yahabwa iyi modoka yatsindiye. Umuntu wagiye kuri shene ya Youtube
akavuga biriya byose, urabona noneho dukoranye yaba ashyize umutima ku bikorwa
byacu.”
Uwihanganye Gaju Emile yavuze ko umukinnyi
wa filime Benimana Ramadhan uzwi nka ‘Bamenya’ waje ku mwanya wa kabiri mu
majwi mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards, yemera gufata iyi
modoka “n’ubwo ibirango bya Ndoli Safaris twabishyira ku mapine y’imodoka yiteguye
kuyifata.”
Uyu muyobozi
atangaje ibi mu gihe Bahavu aherutse kwifashisha umuyoboro we wa Youtube,
agaragaza uburyo yarenganyijwe kuva yatsindira iyi modoka mu cyiciro ‘People’s
Choice’.
Filime ye ‘Impanga’
yanatwaye igikombe cya filime yahize izindi (Best Series), ndetse yegukanye
igikombe cy’umwikinnyi mwiza w’umugore muri filime (Best Actress).
Mu kiganiro
yanyujije kuri Youtube, Bahavu yavuzemo uburyo hari umukinnyi wa filime mugenzi
we wamubwiye ko iyi modoka atari we yari igenewe.
Amubwira ko
muri rusange kuba yaregukanye iyi modoka ari ibyago ku bategura Rwanda
International Movie Awards.
Avuga ati “…Umwe
mu bo twari kumwe mu irushanwa yarambwiye ngo iyi modoka ntayo uzabona, ntabwo
yabimbwiye mu buryo bw’urwango, yabaye nk’undya akara kuri gahunda yari ihari.”
“Yarambwiye
ati ‘imodoka ni njye bashakaga kuyiha kuko nta yihari kandi njyewe bari
kunsubiza ayanjye tukagira uko tugabana; kuba waratsinze irushanwa ni ibyago
RIMA yagize."
Yavuze ko
yatanze ikirego mu Urwego rw' Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kandi
yizeye ko azahabwa ubutabera.
Ati “Kugeza
ubu RIB iracyabikurikirana. Nizeye ubutabera bwayo, kandi bizakemuka. Ndashaka
kurenganurwa.”
Bahavu
yakomeje avuga ko “mu masezerano nagiranye na RIMA nta hantu na hamwe handitse
ko nzamamariza Ndoli Safaris.”
Imiterere y’amasezerano Ndoli
Safaris yagiranye na Ishusho Art
Ku wa 1
Werurwe 2023, Ishusho Art itegura ibihembo bya Rwanda International Movie
Awards ihagarariwe na Mucyo Jackson ndetse na Ndoli Safaris Company Ltd icuruza
imodoka ikanazikodesha ihagarariwe na Uwihanganye Gaju Emile bagiranye
amasezerano y’imikoranire.
Ingingo ya gatatu y’amasezerano ivuga ko buri ruhande rugomba gufasha urundi kumenyekanisha
ibikorwa, kandi ko bazafatanya mu gutegura no guteza imbere ibikorwa bya
Ishusho Art Organization.
Ingingo ya kane igaragaza impamvu y’aya masezerano: Bavuga ko Ishusho Art izakorana na
Ndoli Safaris mu gutegura ibihembo Rwanda International Movie Awards.
Ingingo ya gatanu bavuga ko Ishusho Art Organization izishyura Miliyoni 6,250,000 Frw kuri
Miliyoni 12,500,000 Frw y’imodoka yo mu bwoko bwa KIA y’ibara ry’umukara Ndoli
Safaris yemeye gutanga ku mukinnyi wa filime wahize abandi.
Muri iyi
ngingo banavuga ko aya mafaranga agomba gutangwa mbere y’uko imodoka ihabwa Ishusho
Art ngo iyishyikirize uwayitsindiye.
Agace ka
kabiri k’ingingo ya gatanu kagaragaza ibijyanye n’ukuntu Ndoli Safari
izamenyekanisha ibikorwa byabo.
Ndoli Safaris isaba kumenyekanishwa mu bikorwa bya Rwanda International Movie Awards, yaba mu
mashusho n’amafoto, kugaragaza ibirango byayo, ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.
Ndoli Safari
inavuga ko imodoka izatanga ku mukinnyi wa filime wahize abandi igomba kuzaba
iriho ibirango byayo mu gihe cy’amezi 12 (Ni ukuvuga umwaka umwe).
Ingingo
yatumye Bahavu adahita afata imodoka yatsindiye, ikubiye muri aka gace ko
kwamamaza, aho Ndoli Safaris mu masezerano yashyizemo ko uzatsindira iyi modoka agomba
kwamamaza Ndoli Safari nka ‘Brand
Ambassador wayo mu gihe cy’amezi 12.”
Imodoka yakabaye yarashyizwe ku
isoko
Ku wa 24
Mata 2023, Umuyobozi wa Ishusho Art, Havugimana Mucyo Jackson yandikiye
ubuyobozi bwa Ndoli Safaris abasaba kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagatanga
imodoka KIA K5 2012 kuri Usanase Bahavu Jannet wayitsindiye.
Nyuma, ku wa
28 Mata 2023, ubuyobozi bwa Ndoli Safaris bwasubije iyi baruwa. Muri izi barurwa,
INYARWANDA ifite kopi Uwihanganye Gaju Ndoli yavuze ko Ndoli Safari itigeze
yanga gutanga imodoka, kuko igomba kubahiriza ibiri mu masezerano.
Ati “Mbandikiye
mbamenyesha ko Ndoli Safaris Ltd itigeze ihakana inshingano zayo zo gutanga
imodoka yatsindiwe mu marushanwa mwakoresheje nk’uko bigaragara mu masezerano yo ku wa 01/03/2023
nayo yashyizeho umukono, akaba ari no muri urwo rwego koko nyuma yo gusoza iryo
rushanwa tukamenyeshwa ko ugomba guhabwa imodoka ari BAHAVU Janette habaye
inama yo gutegura itangwa ry’iyo modoka kuko nk’uko amasezerano twavuze haruguru
abiteganya.”
Uwatsindiye
iyo modoka agomba kuyihabwa ifite ibirango bya NDOLI SAFARI LTD ndetse akaba
agomba no kuba Brand Ambassador wa NDOLI SAFARIS LTD, ibyo rero koko bikaba
byaraganiriweho n’impande zombi arizo mwe mwateguye irushanwa, uwaritsindiye
ndetse n’ugomba gutanga iyo modoka.”
Uyu muyobozi
yavuze ko bakimara kumenya ko Usanase Bahavu Jannet ari we watsindiye modoka
bateguye amasezerano akubiyemo ingingo z’ingezi agomba kubahiriza nka ‘Brand
Ambassador’ wa Ndoli Safari.”
Akomeza ati “Mu
rwego rero rwo kubahiriza amasezerano n’ibyavugiwe muri iyo nama, NDOLI SAFARIS LTD ikaba yaranateguye amasezerano akubiyemo ingingo z’ingenzi zigomba kuzagenga
imikoranire yayo na Brand Ambassador wayo.”
“Ayo masezerano mukaba mwarayamenyeshejwe binyuze kuri E- mail yanyu jackmucyo@gmail.com ndetse n’uwatsinze iryo rushanwa arayamenyeshwa binyuze kuri E-mail ye fleuryndayirukiye@gmail.com, ibi rero bikaba bigaragaza ko NDOLI SAFARIS LTD yiteguye kubahiriza ayo masezerano mwasinyanye.”
Muri iyi
baruwa, Uwihanganye Gaju Emile uyobora Ndoli Safari yatanze igihe cy’iminsi
itanu cyo kuba ibibazo byakemutse imodoka igahabwa uwayitsindiye cyangwa se
igashyirwa ku isoko. Ariko iminsi itanu yamaze kurenga, kuko iyi baruwa
yanditswe ku wa 28 Mata 2023.
Yagize ati “Tukaba
turangije tubibutsa ko nta bukererwe bugomba kubazwa NDOLI SAFARIS LTD kuko
ibyo isabwa byubahirijwe imodoka ihari kandi yanashyizweho ibirango byayo
ikibura ari ugushyira umukono ku masezerano agomba kugenga imikoranire
y’uwatsindiye imodoka na NDOLI SAFARIS Ltd agomba kwamamariza.”
“Tukaba tuboneyeho no kubasaba kuzana uwatsindiye iryo rushanwa mu gihe kitarenze iminsi 5 kugira ngo dushyire umukono kuri ayo masezerano anatware imodoka ye.”
Nta masezerano Usanase Bahavu yigeze agirana na Ishusho Arts cyangwa se Ndoli Safaris ajyanye no guhabwa iyi modoka yatsindiye.
Bitewe n'uko yari mu bakinnyi bahataniye ibihembo Rwanda International Movie Awards bitegurwa na Ishusho Arts, hubahirizwa amasezerano iki kigo cyagiranye na Ndoli Safaris kugirango ahabwe iyi modoka.
Agaragaza ko atari ko byagakwiye kuba bigenda, ngo ahabwe imodoka yatsindiye hanyuma anakora akazi ko kuba 'Brand Ambassadors' wa Ndoli Safaris.
Bahavu utegura filime ‘Impanga’ aherutse kuvuga birambuye ibibazo byatumye kugeza n’ubu atarahabwa imodoka yatsindiye
Iyo utinze birapfa- Umuyobozi wa Ndoli Safari, Uwihanganye Gaju Emile avuga ku mudoka Usanase Bahavu Jannet yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards
Amasezerano
Ishusho Art yagiranye na Ndoli Safari, ku wa 1 Werurwe 2023
Ku wa 28 Mata 2023, Ndoli Safari yandikiye Ishusho Art itanga iminsi 5 yo kuba bamaze gufata imodoka
Ishusho Art
Organization igomba kwishyura Miliyoni 6,250,000 Frw kuri Miliyoni 12,500,000
Frw z’agaciro k’iyi modoka
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE BAHAVU ASOBANURA UKO BYAGENZE NYUMA YO GUTSINDIRA IMODOKA
TANGA IGITECYEREZO