RFL
Kigali

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/05/2023 19:06
0


Kugira ngo harangizwe ibyemezo by'umwanditsi mukuru muri RDB bifite Ref No: 023-051021, No: 023-051025, No: 023-051028, byose byatanzwe kuwa 25.04.2023 byo kugurisha ingwate mu cyamunara hagamijwe kwishyura umwenda w'amafaranga Banki iberewemo;



Me Kagame K Festo, ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko guhera tariki ya 19.05.2023 saa tanu za mu gitondo (11H00) kugeza tariki ya 26.05.2023 saa tanu za mu gitondo (11H00), azagurisha muri cyamunara binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga imashini z'uruganda rutunganya umuceri hamwe n'amazu yubatseho urwo ruganda ari kuri UPI: 0/04/05/02/1502, UPI: 0/04/05/02/1503, UPI: 2/04/05/02/1504, UPI: 2/04/05/02/1505, UPI: 2/04/05/02/1506, yose aherereye mu Mudugudu wa Sogwe, Akagari ka Gahana, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Huye, Intara y'Amajyepfo.

Ubuso bw'izo ngwate bungana na 6,484 SQM, agaciro kari ku isoko kazo kangana na Miliyoni 418, 065,000 Frw, ingwate y'ipiganwa ingana na Miliyoni 20, 903, 250 Frw ahanywe na 5% y'agaciro k'ingwate zifite ashyirwa kuri Konti No: 00040-006965754-29 yitwa MINUJUST AUCTION FUNDS iri muri Banki ya Kigali, icungwa na Minisiteri y'Ubutabera.

Ibiciro by'abapiganwe bizatangazwa kuwa Gatanu tariki 26.05.2023 saa Tanu za mu gitondo (11H00). Ushaka gupiganwa, atanga ibiciro binyuze ku rubuga rw'inyandikompesha rukoreshwa ari rwo www.cyamunara.gov.rw. Gusura izo ngwate bikorwa muri munsi mu masaha y'akazi, uzatsindira cyamunara azishyura kuri Konti No: 01720410006 iri muri Bank of Africa Rwanda Ltd ya Kagame k. Festo/ushinzwe kugurisha ingwate.

Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri Tel No: (+250)788734008. Ifoto n'igenagaciro by'ingwate bigurishwa biboneka hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga ryo kurangiza inyandikompesha twavuze haruguru.

Bikorewe i Kigali none kuwa 08.05.2023

Ushinzwe kugurisha ingwate

Me Kagame K. Festo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND