Umuhanzi w’indirimbo ziha ikuzo Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko we na bagenzi bahuriye mu murimo w’ivugabutumwa badatahana, ahubwo baruzuzanya.
Yabitangaje
nyuma y’uko ahigitse abarimo James na Daniella, Vestine na Dorcas, Chryso Ndasingwa na Bosco Nshuti akabasha kwegukana igihembo cy’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no
guhimbaza Imana w’umwaka (Best Gospel Artist of the year 2022) mu bihembo The Choice Awards
bitegurwa na Isibo Tv.
Ibi bihembo
byatanzwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, mu birori bikomeye
byabereye muri Park Inn Hotel mu Kiyovu. Ni ku nshuro ya gatatu ibi bihembo
byari bitanzwe, bigamije gushyigikira ibikorwa by’abahanzi mu ngeri zinyuranye.
Israel
Mbonyi avuga ko iki gikombe yegukanye agitura bagenzi be bari bagihataniye
ndetse n’abandi bose bakora ivugabutumwa batari ku rutonde.
Yavuze ko
yishimira iki gikombe yegukanye. Ati “Murakoze cyane, ndabishimiye nk'uko
twabivuze abantu twari kumwe twebwe muri 'Ministry' ntabwo tugira 'competition'
ntabwo turushanwa turuzuzanya, bagenzi banjye ndakibatuye ndetse n'abandi bose batari
kuri uru rutonde, Imana ibahe umugisha kandi murakoze.”
Mu mpera za 2022, uyu muhanzi nabwo yari yegukanye igihembo nk’iki muri Isango na Muzika Awards bitegurwa na Radio Isango Star.
Muri iki
gihe ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo mu bihugu birimo u Bufaransa, n’u
Bubiligi ndetse hamaze kwemezwa imijyi itatu ibi bitaramo bizaberamo.
Muyoboke uri
mu bari gutegura ibi bitaramo bya Israel Mbonyi, aherutse kubwira InyaRwanda
ati “Turimo no kureba tunaganira na ba 'Promoter' batandukanye uburyo umuhanzi
Israel Mbonyi azakoramo neza ibyo bitaramo bitandukanye, ikizaba ku ikubitiro
harimo ikizaba tariki ya 11 Kanama 2023.”
Israel
Mbonyi aherutse kwandika amateka avuguruye mu muziki w’u Rwanda, nyuma y’uko ku
wa 25 Ukuboza 2022, akoze amateka aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije
kuzuzuza inyubako ya BK Arena.
Ni mu
gitaramo yari yatumiyemo James na Daniella, Danny Mutabazi, Annette Murava
uherutse kurushinga na Bishop Gafaranga, n’abandi.
Israel
Mbonyi yakoze iki gitaramo nyuma y’imyaka itanu yari ishize adataramira
abakunzi be.
Ni igitaramo
cyari cyihariye. Kuko cyahujwe no kumurikira abakunzi be album ebyiri; harimo
album ya kane yise ‘Icyambu’ yasohoye mu mpera z’umwaka ushize.
Album ye ya
kane yise ‘Icyambu’ iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Yigeze kuvuga
ko yahisemo iri zina kubera ko ‘ari ubuhamya bw’ukuntu Imana yamuhamagaye,
imubwira ko azamamaza ingoma y’Imana.’
Ati “Ni
ubuhamya kubera ko Imana ivuga. Imana impamagara yarambwiye ngo si witwa
‘Mbonyicyambu’ Imana irambwira ngo nzakugira icyambu cy’abantu benshi kuri iyi
si… Sinari nzi icyo byari bivuze muri icyo gihe ariko naje kumenya ko ari
ukunyura mu byo izankoresha cyangwa ibyo Imana izanyuzamo…”
Hari kandi album ya gatatu yise ‘Mbwira’ yagiye hanze mu 2019. Album ye ya mbere yayise ‘Number One’ yagiye hanze mu 2015, iya kabiri yayise ‘Intashyo’ yayimuritse muri 2017 mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali.
Israel Mbonyi yegukanye igikombe cy’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist of the year)
Israel Mbonyi yatangaje ko abakora umurimo w’Imana badahatana, ahubwo baruzuzanya
Israel yatuye igikombe cye abo bari bahatanye ndetse n’abandi batabashije gushyirwa ku rutonde
REBA HANO ABEGUKANYE IBIHEMBO MURI THE CHOICE AWARDS
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDAKUBABARIYE’ YA ISRAEL MBONYI
TANGA IGITECYEREZO