RFL
Kigali

The Choice Awards: Ibyo wasigarana ku barimo Israel Mbonyi na James&Daniella bahataniye igikombe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/03/2023 23:49
0


Iminsi irindwi (7) irashize abahanzi, abakinnyi ba filime n'abanyarwenya batangiye guhatana mu cyiciro cy'amatora y'ibihembo bya The Choice Awards 2022 bitegurwa na Televiziyo Isibo, mu rwego rwo guteza imbere muri rusange ingeri zinyuranye z'uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.



Ni amatora ari kubera ku rubuga rwa NONEHO.COM atanga ishusho y'uko bamwe mu bahatanye muri ibi bihembo bari gushyira imbaraga mu gushishikariza abantu kubatora, ariko kandi hari n'abandi batarabona ijwi na rimwe. Hari abamaze iminsi ibiri bayoboye abandi, ariko ubu bamaze kuvanwa ku mwanya wa mbere basimburwa n'abandi.

Nk'ubu mu cyiciro cy'umukinnyi w'umwaka (Most Valuable Player of the year) Bigirimana Abed niwe uri imbere n'amajwi 52, umukinnyi wa filime uzwi nka 'Nyambo' ni we uri imbere mu cyiciro cy'umukinnyi wa filime w'umwaka (Actress of the year) aho afite amajwi 1,058; 

Mu cyiciro cy'utunganya amashusho w'umwaka (Video Director of the year) Gad ni we uri imbere n'amajwi 355, mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka (Male Artist of the year) Bruce Melodie niwe uyoboye n'amajwi 424, 

Mu cyiciro cy'umukinnyi w'umugabo wa filime (Actor of the year) Niyitegeka Gratien [Papa Sava] niwe uyoboye n'amajwi 934.

Kugeza ubu mu cyiciro cy'abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Artist of the year), umuhanzi Chryso Ndasingwa ni we uri imbere n'amajwi 1,2720; akurikiwe na Israel Mbonyi uri ku mwanya wa kabiri n'amajwi 126, 

James na Daniella bafite amajwi 26 aho bari ku mwanya wa Gatatu, Bosco Nshuti ari ku mwanya wa kane n'amajwi 25 ni mu gihe Vestine na Dorcas bari ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 6.

Ibi bihembo biri mu byiciro 13 batangajwe itariki ya 1 Mutarama 2023, mu muhango wabereye kuri Isibo TV isanzwe ibitegura.

THE CHOICE AWARDS 2022: Icyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umugabo w'umwaka (Male Artist of the year)

1.Juno Kizigenza

2.Bruce Melodie

3.Christopher

4.Kenny Sol

5.Chriss Eazy

THE CHOICE AWARDS 2022: Icyiciro cy'umukinnyi wa filime w'umwaka (Actor of the year)

1.Papa Sava

2.Rusine Patrick

3.Bamenya

4.Nyaxo

5.Clapton Kibonge

THE CHOICE AWARDS 2022: Icyiciro cy'indirimbo y'amashusho y'umwaka (Video of the year)

1.Jaja ya Juno Kizigenza

2.Why ya The Ben na Diamond

3.Izina ya Bruce Melodie

4.Joli ya Kenny Sol

5.Funga Macho ya Bruce Melodie

THE CHOICE AWARDS 2022: Icyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka (New Artist of the year)

1.Rumaga

2.Misteak

3.Bwiza

4.Afrique

5.Yampano

THE CHOICE AWARDS 2022: Icyiciro cy'umukinnyi w'umwaka (Most Valuable Player of the year)

1.Bigirimana Abed

2.Mugisha Moise

3.Shaban Hussein Tchabalala

4.Maringa Kathbart

5.Axel Mpoyo

THE CHOICE AWARDS 2022: Uvuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga (Influence of the year)

1.Alliah Cool

2.Mutesi Jolly

3.Scovia Mama Rwagasabo

4.Mukansanga Salima

THE CHOICE AWARDS 2022: Icyiciro cy'umuhangamideli w'umwaka (Fashion Designer of the year)

1.Moshions

2.Chris Designer

3.Urutozi Gakondo

4.Joyce

5.Kezem-rwanda

THE CHOICE AWARDS 2022: Icyiciro cy'umuhanzi w'indirimbo ziha ikuzo Imana (Gospel Artist of the year)

1.Chryso Ndasingwa

2.Israel Mbonyi

3.James na Daniella

4.Bosco Nshuti

5.Vestine na Dorcas

THE CHOICE AWARDS 2022: Icyiciro cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka (Female Artist of the year)

1.Marina

2.Bwiza

3.Ariel Wayz

4.Alyn Sano

5.Butera Knowlesss

THE CHOICE AWARDS 2022: Icyiciro cy'umu-Dj w'umwaka (Dj of the year)

1.Nep Djs

2.Dj Brianne

3.Dj Marnaud

4.Dj Pyfo

5.Dj Toxic

THE CHOICE AWARDS 2022: Icyiciro cy'utunganya amashusho y'indirimbo (Video Director of the year)

1.Eazy Cut

2.Gad

3.Fayzo

4.Isimbi Naila

5.Meddy Saleh

THE CHOICE AWARDS 2022: Icyiciro cy'umubyinnyi w'umwaka (Dance of the year)

1.Jordan Kallas

2.Saddie

3.Jojo Breezy

4.Uwase Bianca

5.Rashid

THE CHOICE AWARDS 2022: Icyiciro cy'umukinnyikazi wa filime w'umwaka (Actress of the year)

1.Aisha Inkindi

2.Bahavu Jeanette

3.Nadia

4.Nyambo

5.Rufonsina


1.Chryso Ndasingwa

Chryso Ndasingwa ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, usengera mu itorero New Life Bible Church.

Uyu muhanzi avuga ko 2021 ari wo mwaka Imana yamukoresheje cyane mu rugendo rw’ivugabutumwa. Amenyekana cyane binyuze mu ndirimbo ‘Mu bwihisho’ kandi, abantu baracyayikoresha cyane mu nsengero zo mu Rwanda no hanze y’igihugu.

Aherutse gusohora Album iriho indirimbo nka ‘Mu bwihisho’, ‘Ndakwihaye’, ‘Wakinguye ijuru’ yitiriye iyi album, ‘Byararangiye’ ndetse na ‘Ni we’ yakoranye na Niyo Fidele.

Uyu muririmbyi avuga ko intego ye ari ugukomeza kwereka abantu Yesu ukiza imitima, kandi utanga ubugingo budashira.

Yifuza kwagura urugendo rw’umuziki we, akaba yanakorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika nka Nathaniel Bassey n’abandi.

Mu rwego rwo kwagura umuziki we, agiye gutangira gukora indirimbo zumvikanamo n’ururimi rw’icyongereza ‘kugira ngo byibuze tuvugane n’abadakoresha ikinyarwanda’.

Mu ndirimbo ze yibanda ku butumwa bwo kubwira abantu impamvu z'urupfu n'izuka rya Yesu Kristo, n'inyungu bizanira uwizera wese.


2.Israel Mbonyi

Uyu muramyi amaze kuririmbira mu bihugu birimo u Bwongereza, Canada, u Bubiligi, u Buholandi, Finland, mu Buhinde, Kenya, Uganda, Mozambique, Afurika y'Epfo, Australia n’ahandi hatandukanye.

Aherutse gukora amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda, ubwo yuzuzaga inyubako ya BK Arena mu gitaramo “Icyambu Live Concert” yamurikiyemo album ebyiri, ‘Icyambu’ ndetse na ‘Mbwira’.

Mu 2020, ‘Mbwira’ yatoranyijwe nka Album y’umwaka mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ihigitse abahanzi barimo abo muri Uganda, Kenya, u Burundi, Tanzania, Ethiopie, Eritrea, Somalia na Sudani y’Epfo.

Iyi album isanzwe iriho indirimbo nka Karame, Intashyo, Number one, Yankuyeho urubanza, Indahiro, Sinzibagirwa, Hari ubuzima n’izindi.

Uyu muramyi aherutse kwegukana igihembo cy'umuramyi mwiza muri Isango na Muzika Awards 2022.

3.James na Daniella

James na Daniella baherutse gukorera igitaramo cyabo cya mbere mu Burundi, kuva mu myaka itatu (3) ishize bakwinjira mu bahanzi bo mu Rwanda bakora indirimbo ziha ikuzo Imana.

Muri iyo myaka itatu ishize, iri tsinda ryakoze ibihangano byomora imitima ya benshi kandi bigasubiza intege mu bugingo.

Kuva ku ndirimbo ‘Mpa amavuta’ yabaye ikita rusange mu rugendo rwabo rw’umuziki, kugeza ku ndirimbo ‘Yongeye guca akanzu’ bakoranye na Israel Mbonyi, bafatwa nka nimero mu bashakanye bakora uyu muziki w’ivugabutumwa.

Iyi ndirimbo yabo ‘Mpa amavuta’ yarakunzwe mu buryo bukomeye, kugeza ubwo banayitiriye igitaramo cyabo cya mbere bakoze ku wa 1 Werurwe 2020 muri BK Arena.

Iri tsinda muri Kamena 2022 ryakoreye ibitaramo mu Bubiligi, bahuriyemo n’abarimo Fortran Bigirimana.

 

4.Bosco Nshuti

Mu myaka itandatu ishize nibwo Bosco Nshuti ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, yagaragaje ko ari umuhanzi wo guhanga ijisho.

Binyuze mu ndirimbo ‘Ibyo ntunze’ yisanzuye mu kibuga cya Gospel, aho aririmba agira ati “Ibyo ntunze ni ibyawe, nanjye ubwanjye ndi uwawe, nabura iki se ngufite Mwami ko umpagije”.

Uyu muramyi yatangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2015.

Impano ye yamuritswe bwa mbere na Dominic Ashimwe mu mpera za 2016 mu gitaramo yakoze, avuga ko ari umwe mu bahanzi beza u Rwanda rwungutse.

Mu 2018, yatwaye igihembo cy'umuhanzi mwiza wa Gospel mu Rwanda, mu bihembo byatanzwe na Groove Awards. 


5.Vestine na Dorcas

Ni abahanzikazi bakiri bato mu myaka, ariko inganzo yabo yabakundishije benshi. Ni abahanga mu kuririmba basubiramo indirimbo z’abandi bahanzi barimo Israel Mbonyi, James&Daniella, Aline Gahongayire n’abandi bahanzi bakomeye mu murimo w’Imana.

Baherutse gushyira hanze album “Nahawe Ijambo” yabo ya mbere iriho indirimbo nka ‘Si Bayali’, ‘Ibuye’, ‘Arakize’, ‘Simpagarara’, ‘Adonai’, ‘Papa’, ‘Nzakomora’ n’izindi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 20 Ukuboza 2023, Kamikazi Dorcas yabwiye InyaRwanda ko mu buryo bwumvikana neza album yabo ari “amateka kuri twebwe.”

Uyu mukobwa yavuze ko ari Album bakoze mu gihe ‘twari (turi ku ntebe y’ishuri)’ ariko bakomeje gukotana kugeza ubwo album irangiye. Avuga ko Imana yababaye hafi mu kuyitegura, ariko “Imana iradukunda cyane.”

Ni urugendo avuga ko rutari rworoshye; harimo gukora indirimbo banitegura gusubira ku ishuri.















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND