Umuhanzi wo mu itsinda rya Just Family ritacyumvikana cyane mu muziki, Bahati Makaca yasohoye integuza ‘Save the Date’ y’ubukwe bwe n’umukunzi we Cecile.
Habiyambere Jean Baptiste
Bahati ‘Makaca’ avuga ko we n’umukunzi we bazatangira urugendo rushya rwo
kubana nk’umugabo n’umugore, ku wa 5 Kanama 2023 nyuma y’imihango y’ubukwe
iteganyijwe.
Yabwiye
InyaRwanda ko imyaka itatu ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa, kandi ko mu
minsi iri imbere aribwo azatangaza ibijyanye na gahunda z’ubukwe.
Ati “Nk’uko
wabibonye kuri ‘Save the Date’ yitwa Cecile. Ni ‘fiancé’ wanjye tumaranye
imyaka itatu mu rugendo rw’urukundo. Mu gihe cya vuba nzashyira hanze ‘Invitation’
igaragaza aho ubukwe buzabera n’ibindi.”
Bahati
atangaje integuza y’ubukwe bwe, nyuma y’uko mu Ukuboza 2021, yambitse impeta y’urukundo
uyu mukobwa amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore. Ibirori byo kwambika uyu
mukobwa impeta byabereye muri Kenya ku nyanja y'u Buhinde.
Icyo gihe,
Bahati yabwiye InyaRwanda ko umwaka wa 2022 utazamusiga akoze ubukwe. Ariko
avuga ko hari byinshi yari agishyira ku murongo n’umukunzi we, byatumye badahita bakora ubukwe.
Uyu muhanzi wamenyekanye muri filime zirimo ‘Mbaya’, avuga ko umukunzi we adakunga kujya mu itangazamakuru ari nayo mpamvu atigeze asohora amafoto ye.
Bahati yatangaje ko ku wa 15 Kanama 2023 azarushinga n’umukunzi we
Mu 2021, Bahati yagaragaje ko yambitse impeta umukunzi we ariko ntiyamwerekana
Bahati yavuze ko umukunzi we adakunda kugaragara cyane mu itangazamakuru
Bahati avuga ko hari byinshi byatumye yiyemeza kubana akaramata n’uyu mukobwa
TANGA IGITECYEREZO