Ibyumweru bibiri birashize, umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Bahati Makaca ateye ivi yambika impeta umukunzi we bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.
Ni inkuru y’urukundo rushya mu
itangazamakuru! Ariko abari hafi y’uyu muhanzi bazi ku mashusho n’amafoto uyu
mukobwa usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe yabaga amuvugisha
kuri telefoni ari kumwe nabo.
Hari amakuru avuga ko mu byumweru
bibiri bishize, Bahati yagiye muri Kenya ku nyanja y'u Buhinde ahahurira n’uyu mukobwa aba ari ho
amwambikira impeta batangiza umushinga w’ubukwe.
Imwe mu mafoto Bahati yahaye
INYARWANDA imugaragaza ari mu bwato mu nyanja, gusa yirinda kuvuga aho yari
aherereye.
Uyu muhanzi mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki ya 26 Ukuboza,
yabwiye abamukurikira ko yateye ivi kandi ko yabwiwe ‘Yego’, inshuti ze,
abavandimwe n’abandi bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya atangiye.
Mu mafoto yasohoye ntagaragaze
umukunzi we, Bahati yabwiye INYARWANDA, ko hari ‘impamvu nyinshi zituma
atagaragaza umukunzi we’. Ariko ‘igihe nikigera nzamugaragaza’.
Yavuze ko umwaka wa 2022 uzamusiga
akoze ubukwe. Ati “Mu 2022 ngomba gukora ubukwe kandi mu gihe cya vuba.”
Nyuma y’uko uyu muhanzi atagaragaje
umukunzi we, hari abatekereje ko ayo mafoto atera ivi yakuwe muri filime ari
gukina muri iki gihe, cyangwa se ari gushaka kurangaza abakurikira imyidagaduro.
Mu gusubiza, Bahati yavuze ko
adashobora gukina abeshya abantu ko yateye ivi. Ati “Ntabwo ari filime
muvandimwe. Njye ntabwo njya nkora iriya mikino. Ubu se maze gukora filime
zingahe ku buryo ubu ari bwo najya guhimba ibihuha?”
Uyu muhanzi wamenyekanye muri filime
zirimo nka ‘Mbaya’, avuga ko mu minsi iri imbere azagaragaza umukunzi we
anatangaza gahunda y’ubukwe bwabo.
TANGA IGITECYEREZO