Ni gacye umuntu uzwi cyane cyane ibyamamare mu muziki bigaragaza amarangamutima yabo ku muyobozi runaka! Hari abavuga ko baba badashaka kwivanga muri Politiki na Dipolomasi, hato bidatuma batakaza abafana n’abakunzi.
Umunyamuziki
Diamond yakunze kugaragaza mu bihe bitandukanye uburyo yatwawe n’imiyoborere ya
Dr. Magufuli wayoboye Tanzania. Umunyamuziki Jaguar wamamaye mu ndirimbo ‘Kigeugeu’ aherutse
gusohora ifoto ari kumwe na William Ruto wa Kenya.
No mu
Burundi ntibatanzwe! Kuko umuhanzikazi w’umunyamafaranga Natacha yafashwe
n’agahinda k’igihe kirekire ubwo yamenyaga ko Nkurunziza Pierre wayoboye u
Burundi yitabye Imana. Yasohoye amashusho n’amafoto bimugaragaza bari kumwe mu
bihe binyuranye.
Urukundo
rw’ibyamamare kenshi ku banyapolitiki ntirukunze kuvugwaho rumwe. Ariko Bien-Aime wo muri Sauti Sol aherutse gusohora inyandiko yanyujije mu kinyamakuru Nation,
aho avugamo uburyo yanyuzwe n’uko we na bagenzi be bakiriwe na Perezida Kagame.
Iyi nyandiko
yasohotse muri kiriya kinyamakuru ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2022. Irimo ifoto
imwe, igaragaza Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe
n’abagize itsinda rya Sauti Sol-Yafashwe ku wa 4 Nzeri 2022.
Muri iyi
nyandiko, yavuzemo ko Perezida Kagame ari intangarugero y’amahame ya ‘Sol
Generation’ ariyo: Ikinyabupfura, Gahunda, Umurava no kuba Indashyikirwa. Ati
“Muri macye ni umuntu w'igitangaza.”
Mu 2021,
umunya-Nigeria Davido yavuze ko ubwo yazaga mu Rwanda kuririmba mu gitaramo cyo
Kwibohora, yakiriwe ku kibuga cy’indege na Perezida Kagame n’abo mu muryango we.
Mu kiganiro
n’ikinyamakuru ‘French Fashion’, Davido yavuze ko asanzwe afitanye umubano
mwiza n’abakuru b’ibihugu, ariko ko yatunguwe n’uburyo Perezida Kagame
yamwakiriye ku kibuga cy’indege mu 2014.
Ati “Ni
ibintu biba bidasanzwe kugera mu gihugu no kubona ikaze rya Perezida. Ndibuka
ko nageze mu Rwanda ari ibintu byiza cyane, Perezida yaje kumfata ku kibuga
cy'indege ubwe”.
Akomeza ati “Ibintu
nk'ibi bituma numva meze neza kuri njye, kandi nkishimira ibyo niyemeje.
Kumenya ko nshobora kubona Perezida, nkashobora kuvugana na we.”
Mu 2016, Kofii Olomide yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kuza mu Rwanda. Icyo gihe, yavuze ko Perezida Kagame akwiriye gushimirwa cyane ku bw’akazi gakomeye yakoze ndetse n’iterambere agejejeho Abaturage. Ibi yongeye no kubishimangira mu gitaramo aheruka gukorera muri BK Arena mu Ukuboza 2021.
Harmonize kwisanga ku isoko
byamusabye kwigobotora byinshi:
Rajab Abdul
Kahali wahisemo izina rya Harmonize, ni umunya-Tanzania w’umunyamuziki,
washyize imbere injyana ya Bongo Flava.
Uyu mugabo
w’imyaka 33 y’amavuko, yagize izina rikomeye mu muziki binyuze mu nzu ya Wasafi
ya Diamond yamufashaga mu muziki.
Ijwi rye,
imiterere ye n’ibindi biri mu byatumye igikundiro cye cyaguka. Mu 2019,
yasezeye muri Wasafi ariko asabwa kwishyura miliyoni 500 z’amashilingi ya
Tanzania kugira ngo avemo.
Muri Werurwe
2023, yatangaje ko n’ubwo yakoze ibyo yasabwaga byose kugira ngo ave muri WCB, atarabasha kubona uburenganzira ku bihangano bye.
Icyo gihe
yavuze ati “[….] Kuki bambuza kubona uburenganzira bwanjye ku mutungo bwite mu
by’ubwenge.”
Uyu muhanzi
ari mu muziki kuva mu 2011. Akimara kuva muri Wasafi yakoze ibihangano
byakunzwe, ndetse atangira gutekereza kwisanga ku isoko ryo mu Rwanda.
Biri mu
byatumye atekereza gukorana indirimbo ‘The way you are’ na Bruce Melodie. Anaherutse
gutangaza ko ari gukora ku mushinga w’indirimbo eshanu ahuriyeho na Bruce
Melodie, ni nyuma y’uko uyu muhanzi yari amusanze muri Tanzania.
Harmonize mu rugendo i Kigali,
rwasize abibye ubushuti n’Abanyarwanda
Harmonize mu
mitwe y’abanyarwanda yabaye isereri. Akigera mu Rwanda, yavuze ko yifuza gushyingiranwa
n’Umunyarwandakazi.
Hagiye hanze
amashusho kandi ari kumwe na Producer Element, Ariel Wayz na Bruce Melodie muri
studio, ibintu nabyo byatumye yongera kugarukwaho.
Nyuma
yagaragaje ko yifuza guhura na nyina wa Yolo The Queen umenyerewe ku mbuga
nkoranyambaga na we arabimwemerera ko nta kibazo rwose agomba kugenda abonanye
n’umubyeyi we.
Yananditse
agaragaza ko ashaka ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibintu byavugishije benshi.
Uyu muhanzi yagiye mu Biryogo tariki 23 Mutarama, ashagawe
n’abanya-Kigali cyane abatuye i Nyamirambo, ibintu byatunguye benshi ari kurya
umuceri w’ipirawu na capati. Bivugwa ko yasize ahatanze amafaranga arenga ibihumbi 600 Frw.
Harmonize,
izina rye ntiryahise rimenyekana ndetse nyinshi mu ndirimbo yakoze agitangira
ntabwo zamenyekanye kugeza ahuye na Diamond.
Mu 2018 mu
kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari ari mu Rwanda, yavuze ko hari
igihe yari umukene cyane kandi akora umuziki ku buryo yararaga ku muhanda ku
cyapa cy’imodoka.
Yagize ati “Nanjye nanyuze mu bizazane, kuva navuka nanyuze mu bihe bikomeye […] urugendo rwanjye rwari rurerure cyane. Hari igihe ntabonaga aho ndara nkiryamira muri gare kandi icyo gihe nakoraga umuziki. Ubwo natangiraga umuziki, ndababwiza ukuri ko nacuruje imyenda ya caguwa, nacuruje byinshi […] Ntabwo watera imbere udaciye mu bibazo.”
Harmonize afite ku mutima u Rwanda
na Perezida Kagame:
Ku wa 20
Mutarama 2023, Harmonize yabwiye Televiziyo Rwanda ko yishimiye kugaruka mu
Rwanda. Avuga ko abaturage b'u Rwanda ari beza kandi ni igihugu cyiza.
Uyu
munyamuziki yavuze ko yatunguwe n'uburyo Umujyi wa Kigali urangwa n'isuku. Ati
"Nshingiye ku byo nabonye... Umujyi mwiza rwose. Ndiyumva nk'umuntu watinze
kuhagera, no kumarana igihe cyanjye n'umuvandimwe wanjye wa Bruce
Melodie."
Yavuze ko we
na Bruce Melodie 'turi inshuti'. Kandi, ko kuba umuhanzi wo mu Rwanda yahuza imbaraga
n'uwo muri Tanzania, bigira ingaruka nziza ku Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.
Ati
"Igihe ni iki cyo kwerekana ibyo tumaze igihe dukoraho. Buri wese uri
kundeba ntamfate nk'aho ndi umuhanzi Mpuzamahanga, ahubwo amfate nk'umuhanzi
w'umunyarwanda."
Harmonize
yavuze ko uburyo yakiriwe byatumye 'niyumva nko mu rugo'. Yavuze ko ubuzima
yanyuzemo buteye ubwoba, kuko we, Mama we ndetse na Mushiki we bararaga mu cyumba
kimwe.
Yabiteyemo
urwenya, avuga ko igihe mushiki we yabonaga umukunzi yumvise aruhutse, kuko
noneho yari agiye kuba mu cyumba kimwe na Nyina gusa. Ati "Ndiyumva neza
kuba ndi hano."
Saa 12
n'iminota 12 zo ku wa 12 Mata 2023, mu gihe Abanyarwanda n'inshuti bari bamaze
iminsi itanu batangiye icyumweru cy'icyunamo bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside
yakorewe Abatutsi, Harmonize yashyize ifoto ya Perezida Paul Kagame ku rukuta rwe rwa
Twitter, ayiherekeresha amagambo agira ati "Turagushima Perezida Paul
Kagame ku bwo gutuma u Rwanda rugira amahoro."
Iyi foto
yakozweho 'Retweets' 88, irebwa n'abantu barenga ibihumbi 286. Ni mu gihe kuri
Twitter, Harmonize asanzwe akurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 200.
Hadaciyeho
umunsi umwe, Harmonize yafashe ifoto ya Perezida Kagame ayishyira ku rukuta rwe
rwa Instagram nk’ifoto imuranga iyo ugiye kumushakisha (Profile). Ariko yaje kuyikuraho. Iyi
foto yayishyizeho isimbura indi yari afiteho igaragaza ibendera ry’u Rwanda.
Umubano wa Tanzania n’u Rwanda
urarambye:
Umubano w’u
Rwanda na Tanzania warushije kuba mwiza kuva mu myaka ya 2015, ku ngoma ya Dr
Magufuli [Imana imuhe iruhuko ridashira].
Kuva icyo
gihe ibihugu byombi byakomeje umubano uhamye. Muri Kanama 2021, Perezida Samiau
Suluhu wasimbuye Magufuli yageze i Kigali mu ruzinduko rw’amateka rwamaze
iminsi ibiri.
Ku kibuga cy’indege
yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Bimwe mu
byavuye muri uru ruzinduko, harimo amasezerano ibihugu byombi byashyizeho
umukono; arimo ajyanye n’ikoranabuhanga, uburezi, ubugenzuzi bw’imiti n’ibindi.
Icyo gihe, Perezida
Kagame yavuze ko u Rwanda rusangiye na Tanzania byinshi birenze umupaka, bijyanye
no gushyira imbaraga mu mishinga ihanzwe ijisho.
Ati
“Bijyanye n’isinywa ry’aya masezerano, twizeye ko uru ruzinduko rugomba kubyara
umusaruro kandi rugatanga umurongo mushya ku bufatanye bw’ibihugu byacu.”
Akomeza ati “Ibi
kandi birongerera imbaraga imishinga ikomeye y’ibikorwa remezo n’ishoramari
bitanga inyungu ku mpande zombi, by’umwihariko umushinga w’umuhanda wa gari ya
moshi, ibijyanye no gutunganya amata, n’uburyo buteye imbere bujyanye no
gukoresha ibyambu.”
Madamu Samia
Suluhu we yavuze ko yishimiye gutumirwa na Perezida Kagame mu Rwanda. Yavuze ko
ibiganiro na mugenzi we byibanze kuri “byinshi twakora mu guteza imbere ubukungu
mu nyumgu z'impande zombi. Twumvikanye kurushaho guteza imbere imibanire ihari,
imibanire y'amateka kandi imibanire ya kivandimwe."
Inkuru
wasoma: 1. Yaraye mu cyumba cya miliyoni 25 Frw! Umunsi Bien-Aimé aramukanya na Perezida Kagame
2. "Natunguwe no kubona Perezida w'u Rwanda aza kumfata ku kibuga cy'indege"-Davido
Harmonize ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 9 kuri Instagram yashimye Perezida Kagame ku bwo gutuma u Rwanda rugira amahoro
Harmonize akunze gukora uko ashoboye akisanisha n’u Rwanda mu rwego rwo kwagura isoko ry’umuziki we
Harmonize yigeze kwandika kuri Instagram ati "Ndumva nabaye umwana wa Nyakubahwa Paul Kagame
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SINGLE AGAIN' YA HARMONIZE
TANGA IGITECYEREZO