Kigali

Yaraye mu cyumba cya miliyoni 25 Frw! Umunsi Bien-Aimé aramukanya na Perezida Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2022 15:45
0


Bien-Aimé Baraza wo mu itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya yanyujije inyandiko ye mu ikinyamakuru Nation, avuga birambuye ku rugendo we na bagenzi be bagiriye mu Rwanda bitabiriye umuhango wo Kwita Izina kugeza ku munsi wasize urwibutso rudasaza muri we, ubwo yahuraga na Perezida Kagame.



Iyi nyandiko yasohotse muri iki kinyamakuru kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2022. Irimo ifoto imwe, igaragaza Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe n’abagize itsinda rya Sauti Sol-Yafashwe ku wa 4 Nzeri 2022.

Iyi foto iri muri 27 ziri kuri ‘Flickr’ ya Madamu Jeannette Kagame. Ni ifoto zigaragaza Perezida Kagame na Madamu bakiriye bamwe mu bantu bise amazina abana 20 b’ingagi zo mu Birunga hamwe n’amafoto y’igitaramo cya Youssou N’Dour bitabiriye mu Intare Conference Arena.

Bien-Aimé Baraza w’imyaka 34 y’amavuko atangira inyandiko ye, avuga ko inzozi zabaye impano. Avuga ko ubwo bitabiraga Kwita Izina abana b'ingagi wabaye ku nshuro ya 18, byabaye umunsi udasanzwe kuri bo.

Asobanura ko bagize n’amahirwe yo guhurira ku rubyiniro na Youssou N'Dour imbere y'ibihumbi by'abantu, barimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette. Ati "Inzozi zacu zabaye impano."

Umuhango wo Kwita Izina ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze hafi y'ibirunga. Baraza avuga ko yaje muri uyu muhango avuye i Johannesburg muri Afurika y'Epfo, aho yakoreraga indirimbo, ahita aza i Kigali ari nayo mpamvu atabonye uko yitwaza inkweto zari kumufasha kurira imisozi.

Yavuze ko mu rugendo rw'imodoka, bisaba amasaha abiri kugira ngo uve i Kigali ube ugeze i Musanze. Avuga ko mu gitondo cya kare, bavuye muri Marriott Hotel aho bari bacumbikiwe banyuze 'mu mihanda myiza' berekeza i Musanze.

Bien avuga ko u Rwanda ari urw'imisozi 1000, kandi nta muhanda urambuye urombereje kugera kuri kilometero 1.

Yavuze ko baruhukiye kuri Singita Kwitonda Lodge, bareba ibyumba bari bateguriwe hanyuma 'twitegurira umunsi nyirizina wo Kwita izina’.

Uyu munyamuziki akomeza avuga ko mu gitondo cy'umunsi wo Kwita Izina, yashimishijwe no kubona umukinnyi Didier Drogba. Akavuga ko Sauti Sol ari abafana b'igihe kirekire b'ikipe ya Arsenal.

Avuga ko yegereye Drogba aramusuhuza 'araseka' barishimirana-Yumvikanisha ko muri we umutima we wumvaga neza icyo byari bivuze guhura n'uyu mukinnyi w'umunyabigwi.

Muri iyi nyandiko akomeza avuga ko bagiye muri uyu muhango bambaye inkweto za 'sandals'-Ibintu bigaragaza ko u Rwanda rukomeye ku muco.

Yavuze ko uretse Youssou N'Dour wakoresheje indege kugira ngo agere muri uyu muhango, abandi bakoresheje imodoka 40 bahurira na Youssou muri uyu muhango.

Baraza yavuze ko ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyateguye neza uyu muhango ku buryo buri wese yambaye imyenda ihuje n'uko angana (Size).

Yavuze ko yambaye imyambaro yari yateguriwe ariko arenzaho inkweto (Boots) kubera ko hari hakonje cyane 'mvugishije ukuri’.

Avuga ko atari kwihanganira imbeho yo ku Kinigi, kuko asanzwe atoroherwa n'ubukonje. 

Uyu muhango witabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 50, barimo ibyamamare, abaturiye pariki y'ibirunga, abashyitsi n'abandi banyuranye.

Mu bo yavuze bitabiriye uyu muhango wo Kwita Izina harimo Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente n'umugore we.

Yavuze ko nyuma y'uyu muhango bagiye gufatira ifunguro mu kigo Ellen DeDeneres nyuma berekeza kuri Singita aho bari bacumbikiwe.

Yavuze ko batunguwe n'uburyo iyi nzu itatswemo. Avuga ko hari ibice bibiri bigize iyi nyubako, kandi baraye mu cyumba kimwe kishyurwa miliyoni 25 Frw ku ijoro rimwe.  Bien-Aime avuga ko iki ari cyo cyumba giheze 'mu buzima bwe yarayemo'.

     

Bien-Aimé Baraza wa Sauti Sol yasohoye inyandiko avugamo birambuye akari ku mutima nyuma yo guhura na Perezida Kagame   

Uyu muririmbyi avuga ko iki cyumba kirimo byose, kandi bahabwa umu-chef wihariye. Yavuze ko buri kimwe muri ibi byumba kitegeye inyamaswa zirimo nka 'Buffalo' ku buryo uba uzireba muri metero nke. Witegeye ibidukikije n'abantu.

Ati "Buri wese yari yambaye ubusa'. Ikindi ni uko hari ibizwi nka 'Hot tub' biba birimo amazi ashyushye yo gukaraba".

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, nyuma y'umunsi wo Kwita Izina ahagana saa moya za mugitondo bagiye mu birunga gusura umuryango w'ingagi bise izina.

Avuga ko kugira ngo umuntu umwe asure ingagi yishyura amadorali 1,500. Yavuze ko iyo ugezeyo, abashinzwe kuzitaho bakwereka uko ugomba kwitwara imbere yazo.

Mu gihe cy'isaha imwe babashije kugera aho bari kuruhukira nyuma yo kuzamuka umusozi imvura ibari ku bitugu.

Yavuze ko abashinzwe kwita ku ngagi bababujije kureba mu maso ingagi igihe zimeze nk'aho zishaka kubataka. 

Mu gihe cy'isaha n'igice bategereje baje kubona umuryango w'ingagi bise 'Kwisanga' bisobanuye 'kwiyumva nk'uri mu rugo'. Ati "Uko ni ko u Rwanda rutuma twiyumva- Mu rugo'.

Baraza avuga ko nyuma ya Kenya, 'abafana b'imena ni Abanyarwanda'. Yavuze ko ashingiye ku byo yabonye ingagi zimeze nk'abantu [Abahanga bemeza ko hafi 98% zifite imiterere nk'iy'abantu] 'zifite amaso nk'ayacu' kandi zifite imiryango'.

Yavuze ko inshuro zigera kuri esheshatu yanyuze mu byondo ari muri iri shyamba. Yambaye inkweto za 'Sneakers', ubundi yakifashishije mu gukora siporo muri 'gym' atari izo kurirana imisozi yo mu Rwanda.

Bien akomeza avuga ko bitewe n'uko yari arushye, muri we yumvaga agiye gusubira aho bacumbikiwe agakomeza kwirebera inyamaswa azitegeye.

Ariko yamenyeshejwe ko Madamu Jeannette Kagame yabatumiye muri siporo rusange 'hamwe n'umugabo we Perezida Paul Kagame'- Ubwo ni mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Yavuze ko nibura kabiri mu kwezi igihe Perezida Kagame ari mu gihugu, akora siporo mu mihanda y'i Kigali akayikorana n'abaturage.

Avuga ko igihe hari kuba siporo rusange, nta binyabiziga biba bitambuka muri iyo mihanda iri gukoreshwa kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa yine.

Bien anavuga ko haba hari amavuriro n'abaganga basuzuma abantu kugira ngo bamenye aho ubuzima bwabo buhagaze. Ati "Bisa n'aho ari yo Afurika twese dushaka, imwe yita ku baturage bayo."

Yavuze ko ijoro ribanziriza ku cyumweru yagiye mu buriri kubera ko yari amaze iminsi itatu ataryama, habura iminota 20 kugira ngo bajye muri siporo rusange yandika muri Group ya WhatApp y’itsinda avuga ko atari buboneke’.

Polycarp babana mu itsinda yahise amuhamagara aramubwira ati “Ugiye guhomba amahirwe y’ubuzima utazongera kubona.”

Uyu muririmbyi avuga ko iyo uri mu itsinda, buri gihe haba hari uwaguhagararira’ kuri iyi nshuro Polycrap yambwiye ko atari bumpagararire’.

Yavuze ko bahise bitegura, baragenda, hanyuma abashinzwe umutekano barabasaka, baraherekeza kugera aho Perezida Kagame yari ari, aravuga ati 'Mana yanjye'.

Ati “Nyuma yo guhabwa uburinzi n’umutekano wose mu nzira, twahise tugera kuri Perezida. Nahise mvuga nti "Mana yanjye". Noneho aratubwira ati "Mwaramutse Sauti Sol, mumeze neza?" Sinibuka n'ibyo navuze uretse kumushimira ‘kuba yadutumiye.”

Yavuze ko Perezida Kagame yari yambaye imyenda myiza ya siporo yajyanishije, kandi abarinzi be bagizwe n'abasore n'inkumi, bakiri bato, bafite ubuzima bwiza.

Bien-Aime avuga ko akurikije ibyo yabonye, u Rwanda rwahaye urubuga urubyiruko bitandukanye no muri Kenya, aho usanga urubyiruko rudahabwa amahirwe.

Yavuze ko ubu mu Rwanda, umugore yahawe ijambo, atanga urugero rw'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi w'imyaka 31.

Uyu munyamuziki avuga ko ashingiye ku rubyiruko rwari muri iyi siporo rusange nta cyizere yari afite cy'uko ari bwegere Perezida Kagame. Ati "Naribeshyaga."

Yavuze ko abarinzi ba Perezida Kagame bamubwiye kwihuta cyane. Avuga ko ubwo batambukaga ku mahanda, hari aho bageze bumva indirimbo yabo iracuranzwe, Perezida Kagame na Madamu Jeannette 'barahindukira' mu kugaragaza ko bumvise indirimbo yabo.

Akomeza avuga ko ibi byamukoze ku mutima bigaragaza impamvu yo gutumirwa. Kuri we, asanga ibi ari igisobanuro gishimangira kandi gikorwa n'uwagutumiye mu kugaragaza ko uri uw'ingenzi kuri we, ari na yo mpamvu yagutumiye.

Yavuze ko muri urwo rugendo rwa Kilometero 5, yabonye abashoramari begera Perezida Kagame mu rugendo bamubwira kuri imwe mu mishinga bafite.

Ibi byamusigiye isomo ry'uko igihe udashobora gusobanurira umuntu umushinga wawe muri mu rugendo, utashobora no kuwusobanura igihe waba wifashishije PowerPoint.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko siporo rusange iri ku rwego buri wese adashobora gutekereza, kuko hari abajya mu misa abandi bakaramukira muri iyi siporo, kandi ko utari muri iyi siporo aba ari kunyura mu nkengero z'imihanda.

Yavuze ko abaturage batambuka basuhuza Perezida Kagame nawe akabasubiza, akanyuzamo agafata ifoto (Selfie) nabo, bakaganira, akareba imiryango n'ibindi.

Ashimangira ko iyo uvugana n'umunyarwanda biba bimeze nko kuvuga nawe' cyangwa kugenda nawe. Ashingiye ku byo yabonye, asanga Perezida Kagame ari umuyobozi uyobora atanga urugero.

Kuri we, asanga kuyobora atari ukubaka amagorofa mu mafaranga menshi, ahubwo ni ugutuma abandi bakureberaho.

Yavuze ko muri siporo, Perezida Kagame yari mu cyerekezo kimwe ku ntambwe imwe. Avuga ko bari inyuma ye.

Bien- Aime avuga ko bageze aho bari gusoreza iyi siporo, Madamu Jeannette Kagame yazamutse yihuta agasozi gato kari aho, bishimisha benshi nawe arimo baramusanga biruka aho yari ageze.

Avuga ko muri icyo gihe bari bari kuruhuka, Perezida Kagame yongeye kubasanga. Yavuze ko yababwiye ijambo ryabasigaye mu mutwe kugeza n'uyu munsi.

Yarababwiye ati "Iyo ushaka kugenda wihuta ugenda wenyine, ariko iyo ushaka kujya kure ujyana n'abandi."

Yavuze ko Perezida Kagame akimara kuvuga iri jambo, yiyumvise we n'abavandimwe be bo muri Sauti Sol.

Uyu munyamuziki yavuze ko nk'itsinda bahuriza hamwe mu kazi kabo ka buri munsi, ari na yo mpamvu begukanye ibihembo bikomeye, bakora ku mishinga migari mbese nk'umuryango.

We avuga ko ubumwe bunze ari bwo butuma abantu babagumaho. Yavuze ko ibyo Perezida Kagame yamubwiye, byatumye yongera gutekereza ku ruhare rwe muri iri tsinda.

Avuga ko ukuntu abantu bishimiye muri icyo gitondo muri siporo 'yumvise ko ari wo mujyi w'urusengero akeneye'.

Yavuze ko kenshi na kenshi abantu bajya mu rusengero kugira ngo bakire, ariko rimwe na rimwe 'ibyo bikorwa bihuriza hamwe abantu ni byo bituma dukira'.

Ati "Aho hantu aho nta muntu uguhatira kujyayo, nta muntu ugira icyo akubuza ngo ni uko wagenze gacye."

Bien-Aime asoza inyandiko ye, avuga ko Perezida Kagame ari intangarugero rw’amahame ya ‘Sol Generation’ ariyo Ikinyabupfura, Gahunda, Umurava no kuba indashyikirwa. Ati “Muri macye ni umuntu w'igitangaza.” 


Bien-Aimé avuga ko Perezida Kagame ari igisobanuro cy'igisekuru gishya 'Sol Generation' 

Perezida Kagame asuhuzanya na Bien-Aimé ubwo bari muri siporo rusange ‘Car Free Day’ 

Madamu Jeannette Kagame ni we watumiye Sauti Sol muri iyi siporo rusange

Bien-Aimé avuga ko uruzinduko rwabo mu Rwanda, rwasize amateka akomeye mu buzima bwabo    

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya Youssou N’Dour 

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abantu bise amazina abana 20 b’ingagi 

Perezida Kagame muri Siporo. Yabwiye abagize Sauti Sol gufatanyiriza hamwe 


Mu nzira, Perezida Kagame agenda asuhuza abaturage, afata 'selfie' n'abantu batandukanye nk'uko bitangazwa na Baraza wa Sauti Sol 


Sauti Sol muri siporo rusange i Kigali... Kuri bo, basanga ikwiriye no kugezwa muri Kenya 


Sauti Sol ivuga ko yagize amahirwe yo guhurira ku rubyiniro na Youssou N'Dour

Bien-Aime [Ubanza iburyo] avuga ko ari mu Rwanda yaraye mu cyumba cya miliyoni 25 Frw mu ijoro rimwe- Ni cyo cya mbere yari arayemo gihenze 


Sauti Sol ni bamwe mu b'ibyamamare bise izina abana b'ingagi mu muhango wabaye ku wa 2 Nzeri 2022


Perezida Kagame hamwe na Madamu Jeannette Kagame





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND