Umunyarwenya Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni, yatangaje ko atigeze atekereza ko igihe kimwe azakina mu mwanya wa ‘Kantano’ wari umunyamakuru wa Radio RTLM yabibye urwango, igakangurira gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Uyu mukino ‘Hate
Radio’ ‘Radio y’Urwango’ umaze kwerekanwa mu bihugu biri hagati ya 30 na 40,
ariko umaze gukinwa inshuro zirenga 300 ku Isi.
Ni umukino
wakiriwe neza cyane ku Isi. Wagize ibigwi n'ibihembo aho wagiye ugaragazwa, nko
mu maserukiramuco akomeye wanyuzemo.
'Hate Radio' uri mu mikino iba itegerejwe cyane aho ugiye gukinirwa hose. Nko mu Bwongereza
aho uzerekanirwa nyuma y'iminsi itanu werekaniwe mu Rwanda amatike yamaze
gushira, ni mu gihe mu Rwanda, kwinjira ari ubuntu.
Mu buto bwe,
‘Atome’ yabaye umusirikare wa RPF Inkotanyi ubwo yari afite imyaka 17. Nyuma
aza kwiga ibijyanye no gukina amakinamico.
Muri uyu
mukino 'Hate Radio' akina mu mwanya w'umunyamakuru 'Kantano Habimana', wamenyekanye cyane kuri RTLM.
Asubiza
ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Atome yavuze ko nk'undi wese byamugora
kumva uburyo yatoranyijwe gukina mu mwanya wa 'Kantano', kuko yakuze ari
umusirikare yumva uburyo uyu mugabo yenyegeje umugambi wa Jenoside mu buryo
bwari bwuzuye gushyenga ariko azi icyo agamije.
Yavuze ati “Hanyuma
kuko naje kwiga iby'ikinamico, nk'umukinnyi w'amakinamico na filime mu bo
nzakina cyera nkumva nzakina 'Kantano' niyumviraga ubwanjye ndi umusirikare
atubwira ko baduhumbahumbye, avuga ko dufite imirizo n'ibiki byose. Ntabwo
nifuza(ga) ngo yewe uwazampa gukina Kantano ariko nanone nishimira kumukina."
Atome yavuze
ko nk'umukinnyi wabigize umwuga, udahitamo uwo uzakina n'ibyo uzakina. Akavuga
ko iyo asabwa gukina yogeza Kantano atari kubikina, ariko 'gusabwa gukina
Kantano muri uwo murongo w'amateka utagamije kumwogeza no kogeza RTLM ahubwo
ugaragaza amahano n'ishyano RTLM yariryo.... nakoresha ijambo biranshimisha.
Numva ndi aho nkwiye..."
Yavuze ko
umukinnyi w'umwuga aba yiteguye gukina umwanya(role) uwo ari wo wose yahabwa,
n'ubutumwa ubwo ari bwo bwose yasabwa gutambutsa. Ariko nanone kuba akina mu
mwanya wa Kantano 'Biraremereye sinakubeshya.’
‘Atome’ avuga
ko atigeze atekereza guhura na 'Kantano' kugira ngo agire byinshi amubaza, ariko
avuga ko hari amakuru avugwa ko uyu mugabo yaba yarapfiriye mu nkambi z'impunzi
mu cyahoze ari Zaïre. Ashimangira ko bakimara kumusaba gukina muri uyu mukino, atashidikanyije.
Uyu mukino
ugaragaza uruhare rwa Radio RTLM muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko
unagaragaza uburyo bwo kwirinda ivangura.
Muri rusange,
ugaragaza amateka y’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi, na ‘Radio
Rutwitsi ‘RTLM’.
Atome avuga
ko muri iki gihe hari ibitangazamakuru byinshi, bityo urubyiruko rukwiye
gutozwa uburyo bashungura ibyo bareba n’ibyo basoma, ‘kuko n’ibindi byatangiye
bisa n’imikino’.
Ni umukino
witezweho gufasha benshi mu rubyiruko gusobanukirwa neza amateka y'u Rwanda, no
kumenya uburyo RTLM yakanguriye ubwicanyi.
Mu Mujyi wa
Kigali, uyu mukino uzakinwa ku wa 8, 9 na 10 Mata 2023, ariko imyanya yo ku itariki
ya 8 yamaze gushira.
Mu busanzwe
uyu mukino ntujya urenza imyanya 400, ariko kubera ko ari ubwa mbere ugeze mu
Rwanda, hatekerejwe uburyo uyu mukino wazagera ku bantu 600.
Si ubwa
mbere Atome yari akinnye ku mukino nk'uyu ushingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mbere y'aho yari yakinnye mu mukino witwa 'Rwanda 1994' umara amasaha 5. Yanakinnye mu mukino ‘Carte d'identité.
Uyu mukino
watangiye gutegurwa ku gitekerezo cy'umuryango IIPM w'Abadage. Ni igitekerezo
cyatangijwe kandi gishyirwa mu bikorwa na Milo Rau afatanyije na Jens Diethrich.
Aba bagabo
bombi ni inshuti z'igihe kirekire. Igihe kimwe bakurikiranye amateka asharira y’u
Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, baza kumva uburyo Radio RTLM yabibye
urwango mu Banyarwanda, ikangurira Jenoside yifashishije indirimbo n'ibindi
bikorwa byafashije kwenyegeza umugambi wa Jenoside.
Ibi byabahaye
gutekereza gukora umukino wihariye bise 'Hate Radio', ushushanya uburyo iyi
Radio yakoze icengezamatwara rya Jenoside.
Bombi baje
mu Rwanda batangira gukora ubushakashatsi, bajya ku Urwibutso rwa Jenoside rwa
Kigali, bahura n'abarokotse Jenoside ndetse banakoze uko bashoboye bahura na
bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside. Bivamo uyu mukino batangiye kwerekana mu
bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Uyu mukino
uzakinirwa i Huye, ku wa 4-5 Mata 2023 muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya
Huye, aho bizajya bitangira saa kumi (4Pm) ariko amarembo y'aho bizajya bibera
bizajya bitangira saa munani z'amanywa (2PM).
Uyu mukino
kandi uzakinirwa i Kigali, ku wa 8-9 Mata 2023, muri Kigali Convention Center.
Imiryango izafungurwa saa kumi n'imwe (5PM), naho gutangira ni saa moya z'ijoro
(7Pm). Uzakinwa mu rurimi rw'Igifaransa, Icyongereza ndetse n'Ikinyarwanda.
‘Atome’ yavuze ko gukina mu mwanya wa ‘Kantano Habimana’ ‘bishimishije’ ariko kandi ‘biremereye’
‘Atome’ yavuze ko bari batekereje kwerekanira uyu mukino i Rubavu kugira ngo ugere ku baturage bo muri Congo bari mu ntambara, aho abavuga Ikinyarwanda bibasiwe muri iki gihe
Sebastien Foucault uri mu bateguye uyu mukino, avuga ko yigeze guhura n'umwe mu banyamategeko bunganiye umwe mu bakoze Jenoside mu rwego rwo gutegura neza uyu mukino
Eric Ngangare wakinnye muri uyu mukino ugaragaza mu buryo burambuye ukuntu Radio RTLM yagize uruhare rukomeye mu icengezamatwara mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Jens Diethrich wagize uruhare mu gutegura no gutunganya uyu mukino ugiye kwerekanirwa mu Rwanda
Bwanga
Pili Pili, umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ukina mu
mwanya w’umunyamakuru Valérie Bemeriki wamenyekanye kuri RTLM
Umuyobozi wa
Africa in Colors, Raoul Rugamba wayoboye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse
ku mukino ‘Hate Radio’ ugiye gukinwa ku nkunga y’abarimo Minisiteri y'Ubumwe
bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe)
Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2023, kuri Kigali Convention Center habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse birambuye ku mvano y’umukino ‘Hate Radio’
Uyu mukino uzakinirwa i Huye n'i Kigali, bakomereze i London mu Bwongereza
AMAFOTO:
Ndayishimiye Nathanael-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO