Umukinnyi w’ikinamico n’umunyarwenya Ntarindwa Diogène [ Atome], yatangaje ko agiye gukinira i Huye n’i Kigali umukino "Hate Radiyo’ [Radiyo y’urwango]", ugaragaza mu buryo burambuye ukuntu Radio RTLM yagize uruhare rukomeye mu icengezamatwara mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uyu mukino
uzakinirwa i Huye, ku wa 4-5 Mata 2023 muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya
Huye, aho bizajya bitangira saa kumi (4Pm) ariko amarembo y'aho bizajya bibera
bizajya bitangira saa munani z'amanywa (2PM).
Uyu mukino
kandi uzakinirwa i Kigali, ku wa 8-9 Mata 2023, muri Kigali Convention Center.
Imiryango izafungurwa saa kumi n'imwe (5PM) naho gutangira ni saa moya z'ijoro (7Pm).
Uzakinwa mu rurimi rw'Igifaransa, Icyongereza ndetse n'Ikinyarwanda.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Atome yavuze ko imyaka 11 ishize uyu mukino bawukina, ku buryo
uri hafi kugera mu bihugu 40 ku Isi. Yavuze ko nyuma yo kuwugaragaza mu Rwanda,
uyu mukino bazawukomereza i London mu Bwongereza.
Ati “Umaze imyaka 11 (Umukino) ukinwa. Duheruka kuwukina muri Mutarama 2023, muri Switzerland no mu Bufaransa. Urakabakaba ibihugu 40 ku Isi, uhora ukinwa nibura buri nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu. Muri Mata 2023 nyuma y’iminsi 5 tuwerekanye i Kigali tuzakomera i London, kandi amatike yo kwinjira yamaze gushira (Sold Out).”
Ihanurwa ry’indege
ya Habyarimana [wabaye Perezida w'u Rwanda] ku wa 6 Mata 1994, ryabaye ikimenyetso cy’umugambi wa Jenoside
wari umaze igihe kinini utegurwa, hirya no hino mu gihugu Abatutsi
batangira kwicwa.
Mu gihe cy’iminsi
100 gusa, abatutsi barenga 1,000,000 barishwe hakoreshejwe ibikoresho
binyuranye nk’imihoro, imbunda, n’ibindi.
Jenoside
yateguwe igihe kinini, ndetse hifashishwa uburyo bwose bushoboka mu gucengeza
uyu mugambi mubi cyane cyane “Radio-Télévision Libre des Mille Collines” RTLM,
ifatwa nka Radiyo Rutwitsi yenyegeje umugambi wa Jenoside.
Umunyamakuru
Philip Gourevitch wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yigeze kwandika avuga
ko iyo haba umuntu ufite uburyo ashaka guhagarika Jenoside ‘aho RTLM yakoreraga
hari kuba ari ahantu heza ho gutangirira’. Mu kumvikanisha uburyo iyi Radio
yagize ubukana mu kubiba urwango mu Banyarwanda.
Mu nyandiko
iherekeje imvano y’uyu mukino Atome azakina, bavugamo uburyo ubuyobozi bwa RTLM
n’abanyamakuru bifashishije uyu muyobora mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo
kurimbura abatutsi, babikora mu bihe bitandukanye.
Banifashishije
ibikorwa by’imyidagaduro nk’imiziki, siporo, politiki n’ibindi byakwirakwije
urwango rwo kurimbura abatutsi.
Uyu mukino
uzakinwa mu gihe Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe
Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uri mu
murongo wo gukomeza urugendo rwo kwamaganira kure imvugo z’urwango, cyane cyane
ziganje mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abavuga
ururimi rw’Ikinyarwanda bibasirwa mu buryo bukomeye, binyuze ku mbuga
nkoranyambaga no mu bikorwa bigaragarira amaso.
Umukino
umara isaha n’iminota mirongo ine n’itanu (1H: 45'). Wateguwe unayoborwa n’Umudage witwa
Milo Rau yunganiwe na Mascha Euchner-Martine ndetse na Milena Kipfmuller.
Watunganyijwe na Jens Diethrich.
Ugaragaramo
abakinnyi barimo Sebastien Foucault, Diogène Ntarindwa (Atome), Bwanga
Pilipili, Eric Ngangare n’abandi.
Anton Lukas ni we ushinzwe gutegura ahabera umukino ndetse n’imyambarire y’abakinnyi, Marcel Bächtiger ni we ushinzwe ibijyanye n’amashusho ni mu gihe Jens Baudisch ari we ushinzwe ibijyanye n’amajwi.
Ntarindwa Diogène [Atome] yatangaje ko agiye gukinira i Kigali n’i Huye, umukino ugaragaza uruhare rwa Radio RTLM muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ntarindwa yavuze ko bazahita bakomereza i London mu Bwongereza, mu kwerekana uyu mukino
Muri uyu mukino, Ntarindwa akina mu mwanya w’umunyamakuru Kantano wabiciye bigacika kuri RTLM
Uyu mukino
uzakinirwa i Huye ku wa 4-5 Mata 2023, naho ku wa 8-9 Mata uzakinirwa muri Kigali Convention Center
TANGA IGITECYEREZO