Nubwo ubwitabire butari hejuru ushingiye mu mazina y’abahanzi Daddy Andre, Levixone, Wyre na Alyn Sano baririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction giherekeza Werurwe ya 2023, ariko bakoze uko bashoboye bifashishije ibihangano by’abo batanga ibyishimo kubitabiriye, abantu bataha banahimbaje Imana.
Ijoro rya
Tariki ya 31 Werurwe 2023, ryasize bamwe bakiriye agakiza abandi barabyina
karava binyuze mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyamamajwe kuva mu mezi
abiri ashize, mu rugendo rwo gufasha abantu kurangiza neza ukwezi kwa Werurwe.
Cyabereye mu
ihema rya Virunga muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali, ari naho habereye igitaramo nk’iki cyahekereje Gashyantare ya 2023
yaririmbyemo B2C bo muri Uganda, Kidum wo muri Burundi na Confy wo mu Rwanda.
Buri muhanzi
waririmbye muri iki gitaramo yagerageje gufata bugwate abakunzi b’ibihangano
bye, kandi akagerageza kutabicisha umuziki ahubwo akabaganiriza.
Wyre ni we washyize akadomo ku gitaramo cya Kigali Jazz
Junction cyambukiranyije umunsi:
Wyre yageze
ku rubyiniro ahagana saa sita zuzuye z’ijoro. Ni umuhanzi wo muri Kenya, ariko
wagiye ataramira mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Aherutse
kubwira InyaRwanda ko umuziki w’u Rwanda wiganje muri Kenya, kuko indirimbo z’abahanzi barimo The Ben zumvikana muri iki gihe.
Yavuze ko
yishimiye ‘kugaruka mu gihugu cyiza’. Igice cya mbere cy’indirimbo yaririmbye
muri iki gitaramo, yagishingiye cyane ku ndirimbo ze zo hambere.
Uyu muhanzi
akora injyana ya R&B ndetse na Reggae. Ikinyamakuru KenyaLife giherutse
kwandika ko Wyre ari umwe mu bahanzi bari bagize itsinda ry’abaririmbyi rya
Necessary Noize ndetse na East African Bashment Vrew.
Yaririmbye
indirimbo ye ‘Sina Makosa’ yakunzwe mu buryo bukomeye. Asoje kuririmba iyi
ndirimbo, yaganirije abafana be ababaza niba bameze neza, abandi ababaza
ibihugu bavukiyemo hagati ya Kenya, Uganda n’u Rwanda.
Byageze
hagati mu gitaramo, avuga ko afite amakuru yemeza ko abanya-Kigali bazi kubyina
neza ubundi abasaba gufatanya nawe.
Uyu musore afitanye
indirimbo n’abarimo Naziz, Kidis, Prezzo, Khaligraph Jones, Vigeti,
Nonini, JB Maina, Benjamin Kabaseke n’abandi.
Bivuga ko
adashidikanwaho mu bijyanye no gususurutsa abantu ku rubyiniro. Yakoranye na
studio zikomeye z’umuziki kugeza ubwo anashinze inzu ifasha abahanzi mu bya
muzika ye yise ‘Love Child Records’ aho yasinyishije abahanzi banyuranye.
Daddy Andre yataramiye ‘bwa mbere’ i Kigali nyuma y’igihe
kinini:
Ni umuhanzi
w’umuhanga w’umwanditsi w’indirimbo ubimazemo igihe kinini. Andrew Ojambo [Daddy
Andre] yinjiriye mu ndirimbo ye yakunzwe mu buryo bukomeye yise ‘Sikikukweeka’,
asoje kuyiririmba yabajije abafana be niba bameze neza.
Ubwo yari
afite imyaka itandatu nibwo Nyina Nekesa yitabye Imana. Nyuma, ubwo yari
agejeje imyaka 13 y’amavuko, Se Jackson yitabye Imana.
Uyu muririmbyi yigeze kuvuga ko nyuma y’uko ababyeyi be bitabye Imana, yanyuze mu bihe bigoye n’abavandimwe be batanu kuko babayeho ubuzima bw’impfubyi, bimenyera buri kimwe- imyaka irahita.
Yataramiye i
Kigali avuga ko yishimye kandi akunda abafana be. Ariko hashize igihe ashyize
akadomo ku rugendo rw’urukundo n’umukobwa bari bacuditse.
Uyu muhanzi
yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo zo hambere n’izakunzwe cyane. Yanaririmbye
indirimbo ye yise ‘Andele’ yakoranye na Nina Roz imaze imyaka ibiri isohotse, ‘Don't
Stop’ yakoranye na John Blaq n’izindi zitandukanye.
Mbere y’uko
aririmba indirimbo ‘Tugende Mu Church’ yakomeje izina rye, yabanje kuvuga ko
byose birangirira mu rusengero, kuko ariho haba gusubizwa ku byifuzo byari buri
kimwe. Yanahamagaye ku rubyiniro Levixone amufasha kuyiririmba.
Daddy avuga ko iyi ndirimbo yakunzwe cyane, kandi ko yagiye ayisubiramo mu bihe bitandukanye ikanyura benshi.
Yavuye ku rubyiniro ahagana saa 23:35’, ashima buri wese uko yamwakiriye. Ati "Ndabashimiye."
Umuramyi Levixone wo muri Uganda yinjiye ku rubyiniro saa
tanu zikabakaba:
Ijambo rya
mbere yavuze ageze ku rubyiniro ni ‘Allelluah’, abaza Abanyarwanda niba
biteguye gufatanya nawe kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu musore
yinjiriye mu ndirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye yise ‘Turn the replay’,
yatumye abitabiriye iki gitaramo batangira guhaguruka.
Uyu musore
waherukaga i Kigali mu giterane ‘Revival Conference’, cyabereye muri BK
Arena, yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro, asaba abitabiriye iki
gitaramo gufatanya nawe gushima Imana. Ati “Banyarwanda mureke turirimbire
hamwe.”
Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Enjoy Yo Blessings’ ayisoje yaganiriza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Hari aho yagize ati “Imana ishimwe cyane,
Imana ihimbazwe. Mukomere amashyi Imana. Wazanye n’umugore wawe, ni inde
wazanye n’umugabo we, mubwire ngo ndagukunda cyane."
Mbere y’uko
aririmba indirimbo ye yise ‘Mbeera’ yakoranye na Grace Morgan Hammondge, Levixone yateye isengesho ryumvikanisha ko nta bihe biruhije umutima Imana
idashobora gukuraho.
Uyu musore
yavuze ko hari umuntu ushobora kuba yaje muri iki gitaramo agamije kwishima
gusa, ariko ko yizera Imana rurema ko aza gutahana umugisha.
Mu isengesho
rye yavuze ati “Nta bihe bibi biramba ku muntu. Ndasengera buri wese kuva mu bihe
arimo. Twese, dukura dushaka kuzavamo abantu bakomeye, umwe ashaka kuba
Perezida, undi ashaka kuba umuyobozi runaka, ariko birangira Imana, iguhitiyemo
inzira igukwiriye.
“Rero
ndakubwira ko nta bihe bikomeye by’imisozi biri imbere yawe Imana itakuraho.
Ndasabye nizeye mu izina rya Yesu. Ndasenga Imana ko nkiri muzima.”
Ndashaka
gusengera umugisha ku buzima bwawe. Ndashima ko nkiriho. Uyu munsi ushobora
kuba waje mu gitaramo gusa, ariko Imana igiye kuguha ubuzima bwiza, hari
impamvu waje hano, mukunde Imana, ndashaka gusabira imigisha mu buzima bwawe
gusa.”
Levixone
yavuze ko wabyemera cyangwa utabyemera Yesu ari urufatiro rw’ubuzima ‘rwa buri
wese’. Yasabaga abitabiriye iki gitaramo, gushyira amaboko mu kirere bakavuga
‘Amen’. Yashimangiye ko indirimbo zihimbaza Imana ‘zuzuye urukundo rw’Imana
gusa’.
Yaririmbye
kandi indirimbo yise ‘More Blessings’, ‘Chikibombe’ yakoranye na Timeless Noel
n’izindi. Yanyuzagamo akajya kuririmba n’abafana abasanze mu byicaro.
Levixone
yubakiye umuziki ku njyana ya R&B, Soul ndetse na Reggae. Uyu musore yavutse
ku wa 7 Ukuboza 1992, avuka mu muryango w’abana icumi.
Mu 2012 yavuye mu rugo iwabo, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga Se atari we. Yigeze kubwira ibitangazamakuru byo muri Uganda, ko uyu mugabo yitaga Se yamutotezaga cyane akamukubita, igihe kiragera yumva aramuzinutswe. Yavuye ku rubyiniro ahagana saa 23:20’ ashima uko yakiriwe.
Hari abari bitwaje indabo muri iki gitaramo cyaherekeje ukwezi kwa Werurwe 2023
Alyn Sano yinjiriye mu ndirimbo isogongeza album ye nshya:
Uyu
muhanzikazi ukirikirwa n’abantu barenga ibihumbi 213 ku rubuga rwa Instagram, yinjiye ku
rubyiniro ahagana saa 21:50’ yinjirira mu ndirimbo yise ‘Rumuri’ yitiriye album
ye.
Ubwo yatangaza iyi album yavuze ko ‘isobanuye byose kuri nge’. Akomeza ati “Album yange ya mbere yitwa 'Rumuri' iraje vuba. Isobanuye byose kuri nge."
"Nk’umugore
cyangwa umukobwa wifuza gutsinda amateka yo hambere, nkagira aho ndi heza
n'ahazaza hatangaje nca muri byinshi; birimo umwijima w’ahahise, icuraburindi
ndetse na byinshi cyane bishaka kunyitambika ngo ntagera ku nzozi zange.”
Akomeza ati
“Ariko ibyo byose ntibimbuza na gato kwaka, kumurika, kumurikira isi mu buryo
bwanjye no gusakaza urumuri ruri muri njye kuko nasobanukiwe agaciro kange,
nkanamenya uwo ndi we.”
Yahise
yanzika mu ndirimbo ze zirimo ‘Radio’ yakunzwe mu buryo bukomeye na ‘For Us’.
Asoje kuririmba iyi ndirimbo yabajije abafana be niba bameze neza.
Uyu mukobwa
yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Rwiyoborere’ imaze imyaka ine isohotse. Ku
rubyiniro, yari kumwe n’abasore n’inkumi bamufashije mu miririmbire.
Yanaririmbye
indirimbo ye yise ‘Naremewe wowe’ imaze imyaka itanu isohotse. Bisa n’aho
yashakaga kubanza gukumbuza abakunzi be indirimbo zo hambere.
Mbere yo
kuririmba indirimbo ye ‘Fake Gee’ yabanje kubaza abitabiriye iki gitaramo niba
biteguye kubyinana nawe, anaririmba indirimbo yise ‘Hono’.
Ku rubyiniro
yafashijwe n’itsinda rya Symphony Band ribarizwamo Frank wizihije isabukuru
y’amavuko muri iki gitaramo. Alyn Sano yasabye abantu gufatanya nawe kwifuriza
uyu musore isabukuru y’amavuko, maze aranzika mu ndirimbo ye yise ‘Say Less’
yakoranye na Sat B na Fik Fameica.
Mbere yo
kuva ku rubyiniro, Alyn Sano yakiriye ku rubyiniro umuhanzikazi mugenzi we Big
Rachael. Yavuze ko nk’abari n’abategarugori bakwiye gushyigikirana. Big Rachel
aherutse gutangira urugendo rw’umuziki, aho yasohoye indirimbo ‘Twuzuzanye’
imuha ikaze mu muziki.
Shauku Music banyuze abantu binyuze mu ndirimbo zabo ziri
kuri album nshya:
Si ubwa
mbere, iri tsinda riririmbye muri iki gitaramo, Baherukaga gutanga ibyishimo
muri Kigali Jazz Junction ya Gashyantare 2023 bahuriyemo n’abarimo Kidum wo mu
Burundi, B2C bo muri Uganda ndetse na Confy wo mu Rwanda.
Basoje
kuririmba iyi ndirimbo bagize ‘Mwakoze kubana natwe muri iri joro. Abantu
biteguye kubyina iri joro ni bande? Turi Shauku Band.”
Bahise
banzika mu ndirimbo zabo ziri kuri album nshya baherutse gusohora bise
‘Sebisage’. Iri tsinda ryifashishije cyane umurishyo w’ingoma mu kumvikanisha
uburyo urugendo rw’umuziki wabo bawubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda.
Iyi album yabo
ya mbere iriho indirimbo nka 'Umurashi' bakoranye na Riderman, 'Sebisage'
bitiriye Album, 'Karangwe', 'Iyarare', 'Ideni', 'Tsinda ya Remera', 'Joli',
'Juice' ndetse na Imigembe ft Sophie nzayisenga.
Buri
ndirimbo iri kuri iyi album ifite ubutumwa bwihariye, kuko buri yose hafashwe
igihe cyo kuyikoraho kitari munsi y’amezi atanu kuri buri imwe.
Kandi
yakozweho n’abantu batandukanye barimo Aaron Tunga na Kipeti. Nkomeza Alex uri
mu bagize iri tsinda, yabwiye InyaRwanda ko iyi album bahisemo kuyita
‘Sebisage’ mu gusobanura u Rwanda n’Abanyarwanda.
Nyuma yo
kuva ku rubyiniro, iri tsinda ryakurikiwe n’umuziki wacuranzwe igihe kinini na
Nep Djs [DJ Habz & DJ Berto] baherutse gutangira urugendo rwo gukora
indirimbo. Baherutse gusohora indirimbo bise ‘Mid Night’ bakoranye n’umuraperi
Kivumbi.
Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe ahagana saa sita z'ijoro n'iminota 34' (00:34').
Wyre yavuze ko yishimiye gutaramira i Kigali nyuma y'igihe kinini
Wyre yishimiwe mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo nka 'Sina Makosa' yakunzwe cyane
Umuhanzi Wyre wo muri Kenya, yitaye cyane ku ndirimbo ze zo hambere
Uncle Austin yashimiye Levixone nyuma yo kumunyura
Abari bitwaje indabo bazimugejejeho baramushimira
Levixone yahawe impamba y'amafaranga azakomeza urugendo muri Uganda
Dj Dizzo ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Ifoto y'umunsi: Levixone ku rubyiniro rwa Camp Kigali
Abarimo Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019 bitabiriye iki gitaramo, aha yari kumwe n'inshuti ze
Levixone yakoresheje imbaraga nyinshi bigaragarira buri wese
Ubusabane mu bafana na Levixone ubwo yabataramiraga
Levixone yaherukaga gutanga ibyishimo muri BK Arena
Levixone yihariye urubyiniro rwa Kigali Jazz Junction, kuko yasoje abantu batabishaka
Daddy yaririmbye abwira abafana be kwiyegereza Imana
Daddy yifashishije umwe mu baraperi bakomeye muri Uganda, amusanga ku rubyiniro
Daddy yaririmbye agaragaza akanyamuneza
Daddy Andre yataramiye ku nshuro ye ya mbere i Kigali
Victor Rukotana wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Warumagaye', 'Promise' n'izindi yari muri iki gitaramo
Mbere yo kwinjira ahabereye iki gitaramo babanje gufata agafoto ku rwibutso
Alyn Sano yagaragaje ubuhanga bukomeye muri iki gitaramo, yifashisha indirimbo ze zakunzwe atanga ibyishimo
Umunyamakuru wa Isibo, Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019 ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Alyn Sano yaririmbye agaragaza ko yishimiye gutaramira abitabiriye Kigali Jazz Junction
Umuhanzikazi Big Rachel uherutse kwinjira mu muziki yahawe umwanya muri iki gitaramo. Uyu mukobwa asanzwe asubiramo indirimbo z'abahanzi
Frank, umucuranzi wo muri Symphony Band yizihirije isabukuru y'amavuko muri Kigali Jazz Junction
Frank yaririmbiwe indirimbo imwifuriza isabukuru y'amavuko, arabashimira ku bwo kumuzirikana
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Luwano Tosh [Uncle Austin] ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Amaboko hejuru ku bakunzi b'umuziki banogewe n'umuziki w'injyana zirimo Afrobeat, Zouk n'izindi
Producer The Major usanzwe utunganya indirimbo z'abahanzi, yafatanyije na Alyn Sano kuririmba indirimbo 'Ide' bakoranye na Alyn Sano
Buri wese abyina uko ashoboye ariko agasigarana ibyishimo bisendereye
Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction, werekanaga itike ubundi ugahabwa uburenganzira bukwemerera kwinjira
Gakondo muri Kigali Jazz Junction- Umusore wabyirutse ari intore yabigaragaje muri iki gitaramo
Nta kwicwa n'inzara muri iki gitaramo- 'Mucoma' yari yiteguye gufasha benshi kubona icyo kurya
Umwe mu basore b'abahanga bagize itsinda ry'abacuranzi n'abaririmbyi rya Shauku Music Band
Mu masaha ya mbere y'iki gitaramo, abantu bari batangiye kwicara mu myanya y'imbere
Werekana niba waraguze tike y'ahasanzwe (Regular), VIP cyangwa se VVIP ubundi ugahabwa ikaze
Umuhanzikazi Neema Rehema ufasha benshi mu bahanzi mu miririmbire mu bitaramo n'ahandi
Kanda HANO ndetse na HANO urebe amafoto yaranze igiatramo cya Kigali Jazz Junction
AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael& Jean Nshimiyimana-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO