RFL
Kigali

Daddy, Alyn Sano na Wyre batanze ibyishimo mu gitaramo; Levixone akora ivugabutumwa ahabwa amafaranga-AMAFOTO 100

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/04/2023 1:10
1


Nubwo ubwitabire butari hejuru ushingiye mu mazina y’abahanzi Daddy Andre, Levixone, Wyre na Alyn Sano baririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction giherekeza Werurwe ya 2023, ariko bakoze uko bashoboye bifashishije ibihangano by’abo batanga ibyishimo kubitabiriye, abantu bataha banahimbaje Imana.



Ijoro rya Tariki ya 31 Werurwe 2023, ryasize bamwe bakiriye agakiza abandi barabyina karava binyuze mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyamamajwe kuva mu mezi abiri ashize, mu rugendo rwo gufasha abantu kurangiza neza ukwezi kwa Werurwe.

Cyabereye mu ihema rya Virunga muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ari naho habereye igitaramo nk’iki cyahekereje Gashyantare ya 2023 yaririmbyemo B2C bo muri Uganda, Kidum wo muri Burundi na Confy wo mu Rwanda.

Buri muhanzi waririmbye muri iki gitaramo yagerageje gufata bugwate abakunzi b’ibihangano bye, kandi akagerageza kutabicisha umuziki ahubwo akabaganiriza.

Wyre ni we washyize akadomo ku gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyambukiranyije umunsi:

Wyre yageze ku rubyiniro ahagana saa sita zuzuye z’ijoro. Ni umuhanzi wo muri Kenya, ariko wagiye ataramira mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Aherutse kubwira InyaRwanda ko umuziki w’u Rwanda wiganje muri Kenya, kuko indirimbo z’abahanzi barimo The Ben zumvikana muri iki gihe.

Yavuze ko yishimiye ‘kugaruka mu gihugu cyiza’. Igice cya mbere cy’indirimbo yaririmbye muri iki gitaramo, yagishingiye cyane ku ndirimbo ze zo hambere.

Uyu muhanzi akora injyana ya R&B ndetse na Reggae. Ikinyamakuru KenyaLife giherutse kwandika ko Wyre ari umwe mu bahanzi bari bagize itsinda ry’abaririmbyi rya Necessary Noize ndetse na East African Bashment Vrew.

Yaririmbye indirimbo ye ‘Sina Makosa’ yakunzwe mu buryo bukomeye. Asoje kuririmba iyi ndirimbo, yaganirije abafana be ababaza niba bameze neza, abandi ababaza ibihugu bavukiyemo hagati ya Kenya, Uganda n’u Rwanda.

Byageze hagati mu gitaramo, avuga ko afite amakuru yemeza ko abanya-Kigali bazi kubyina neza ubundi abasaba gufatanya nawe.

Uyu musore afitanye indirimbo n’abarimo Naziz, Kidis, Prezzo, Khaligraph Jones, Vigeti, Nonini, JB Maina, Benjamin Kabaseke n’abandi.

Bivuga ko adashidikanwaho mu bijyanye no gususurutsa abantu ku rubyiniro. Yakoranye na studio zikomeye z’umuziki kugeza ubwo anashinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ye yise ‘Love Child Records’ aho yasinyishije abahanzi banyuranye.


Daddy Andre yataramiye ‘bwa mbere’ i Kigali nyuma y’igihe kinini:

Ni umuhanzi w’umuhanga w’umwanditsi w’indirimbo ubimazemo igihe kinini. Andrew Ojambo [Daddy Andre] yinjiriye mu ndirimbo ye yakunzwe mu buryo bukomeye yise ‘Sikikukweeka’, asoje kuyiririmba yabajije abafana be niba bameze neza.

Ubwo yari afite imyaka itandatu nibwo Nyina Nekesa yitabye Imana. Nyuma, ubwo yari agejeje imyaka 13 y’amavuko, Se Jackson yitabye Imana.

Uyu muririmbyi yigeze kuvuga ko nyuma y’uko ababyeyi be bitabye Imana, yanyuze mu bihe bigoye n’abavandimwe be batanu kuko babayeho ubuzima bw’impfubyi, bimenyera buri kimwe- imyaka irahita.

Yataramiye i Kigali avuga ko yishimye kandi akunda abafana be. Ariko hashize igihe ashyize akadomo ku rugendo rw’urukundo n’umukobwa bari bacuditse.

Uyu muhanzi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo zo hambere n’izakunzwe cyane. Yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Andele’ yakoranye na Nina Roz imaze imyaka ibiri isohotse, ‘Don't Stop’ yakoranye na John Blaq n’izindi zitandukanye.

Mbere y’uko aririmba indirimbo ‘Tugende Mu Church’ yakomeje izina rye, yabanje kuvuga ko byose birangirira mu rusengero, kuko ariho haba gusubizwa ku byifuzo byari buri kimwe. Yanahamagaye ku rubyiniro Levixone amufasha kuyiririmba.

Daddy avuga ko iyi ndirimbo yakunzwe cyane, kandi ko yagiye ayisubiramo mu bihe bitandukanye ikanyura benshi. 

Yavuye ku rubyiniro ahagana saa 23:35’, ashima buri wese uko yamwakiriye. Ati "Ndabashimiye."


Umuramyi Levixone wo muri Uganda yinjiye ku rubyiniro saa tanu zikabakaba:

Ijambo rya mbere yavuze ageze ku rubyiniro ni ‘Allelluah’, abaza Abanyarwanda niba biteguye gufatanya nawe kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu musore yinjiriye mu ndirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye yise ‘Turn the replay’, yatumye abitabiriye iki gitaramo batangira guhaguruka.

Uyu musore waherukaga i Kigali mu giterane ‘Revival Conference’, cyabereye muri BK Arena, yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro, asaba abitabiriye iki gitaramo gufatanya nawe gushima Imana. Ati “Banyarwanda mureke turirimbire hamwe.”

Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Enjoy Yo Blessings’ ayisoje yaganiriza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. 

Hari aho yagize ati “Imana ishimwe cyane, Imana ihimbazwe. Mukomere amashyi Imana. Wazanye n’umugore wawe, ni inde wazanye n’umugabo we, mubwire ngo ndagukunda cyane."

Mbere y’uko aririmba indirimbo ye yise ‘Mbeera’ yakoranye na Grace Morgan Hammondge, Levixone yateye isengesho ryumvikanisha ko nta bihe biruhije umutima Imana idashobora gukuraho.

Uyu musore yavuze ko hari umuntu ushobora kuba yaje muri iki gitaramo agamije kwishima gusa, ariko ko yizera Imana rurema ko aza gutahana umugisha.

Mu isengesho rye yavuze ati “Nta bihe bibi biramba ku muntu. Ndasengera buri wese kuva mu bihe arimo. Twese, dukura dushaka kuzavamo abantu bakomeye, umwe ashaka kuba Perezida, undi ashaka kuba umuyobozi runaka, ariko birangira Imana, iguhitiyemo inzira igukwiriye.

“Rero ndakubwira ko nta bihe bikomeye by’imisozi biri imbere yawe Imana itakuraho. Ndasabye nizeye mu izina rya Yesu. Ndasenga Imana ko nkiri muzima.”

Ndashaka gusengera umugisha ku buzima bwawe. Ndashima ko nkiriho. Uyu munsi ushobora kuba waje mu gitaramo gusa, ariko Imana igiye kuguha ubuzima bwiza, hari impamvu waje hano, mukunde Imana, ndashaka gusabira imigisha mu buzima bwawe gusa.”

Levixone yavuze ko wabyemera cyangwa utabyemera Yesu ari urufatiro rw’ubuzima ‘rwa buri wese’. Yasabaga abitabiriye iki gitaramo, gushyira amaboko mu kirere bakavuga ‘Amen’. Yashimangiye ko indirimbo zihimbaza Imana ‘zuzuye urukundo rw’Imana gusa’.

Yaririmbye kandi indirimbo yise ‘More Blessings’, ‘Chikibombe’ yakoranye na Timeless Noel n’izindi. Yanyuzagamo akajya kuririmba n’abafana abasanze mu byicaro.

Levixone yubakiye umuziki ku njyana ya R&B, Soul ndetse na Reggae. Uyu musore yavutse ku wa 7 Ukuboza 1992, avuka mu muryango w’abana icumi.

Mu 2012 yavuye mu rugo iwabo, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga Se atari we. Yigeze kubwira ibitangazamakuru byo muri Uganda, ko uyu mugabo yitaga Se yamutotezaga cyane akamukubita, igihe kiragera yumva aramuzinutswe. Yavuye ku rubyiniro ahagana saa 23:20’ ashima uko yakiriwe. 


Hari abari bitwaje indabo muri iki gitaramo cyaherekeje ukwezi kwa Werurwe 2023



Alyn Sano yinjiriye mu ndirimbo isogongeza album ye nshya:

Uyu muhanzikazi ukirikirwa n’abantu barenga ibihumbi 213 ku rubuga rwa Instagram, yinjiye ku rubyiniro ahagana saa 21:50’ yinjirira mu ndirimbo yise ‘Rumuri’ yitiriye album ye.

Ubwo yatangaza iyi album yavuze ko ‘isobanuye byose kuri nge’. Akomeza ati “Album yange ya mbere yitwa 'Rumuri' iraje vuba. Isobanuye byose kuri nge."

"Nk’umugore cyangwa umukobwa wifuza gutsinda amateka yo hambere, nkagira aho ndi heza n'ahazaza hatangaje nca muri byinshi; birimo umwijima w’ahahise, icuraburindi ndetse na byinshi cyane bishaka kunyitambika ngo ntagera ku nzozi zange.”

Akomeza ati “Ariko ibyo byose ntibimbuza na gato kwaka, kumurika, kumurikira isi mu buryo bwanjye no gusakaza urumuri ruri muri njye kuko nasobanukiwe agaciro kange, nkanamenya uwo ndi we.”

Yahise yanzika mu ndirimbo ze zirimo ‘Radio’ yakunzwe mu buryo bukomeye na ‘For Us’. Asoje kuririmba iyi ndirimbo yabajije abafana be niba bameze neza.

Uyu mukobwa yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Rwiyoborere’ imaze imyaka ine isohotse. Ku rubyiniro, yari kumwe n’abasore n’inkumi bamufashije mu miririmbire.

Yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Naremewe wowe’ imaze imyaka itanu isohotse. Bisa n’aho yashakaga kubanza gukumbuza abakunzi be indirimbo zo hambere.

Mbere yo kuririmba indirimbo ye ‘Fake Gee’ yabanje kubaza abitabiriye iki gitaramo niba biteguye kubyinana nawe, anaririmba indirimbo yise ‘Hono’.

Ku rubyiniro yafashijwe n’itsinda rya Symphony Band ribarizwamo Frank wizihije isabukuru y’amavuko muri iki gitaramo. Alyn Sano yasabye abantu gufatanya nawe kwifuriza uyu musore isabukuru y’amavuko, maze aranzika mu ndirimbo ye yise ‘Say Less’ yakoranye na Sat B na Fik Fameica.

Mbere yo kuva ku rubyiniro, Alyn Sano yakiriye ku rubyiniro umuhanzikazi mugenzi we Big Rachael. Yavuze ko nk’abari n’abategarugori bakwiye gushyigikirana. Big Rachel aherutse gutangira urugendo rw’umuziki, aho yasohoye indirimbo ‘Twuzuzanye’ imuha ikaze mu muziki.

Shauku Music banyuze abantu binyuze mu ndirimbo zabo ziri kuri album nshya:

Si ubwa mbere, iri tsinda riririmbye muri iki gitaramo, Baherukaga gutanga ibyishimo muri Kigali Jazz Junction ya Gashyantare 2023 bahuriyemo n’abarimo Kidum wo mu Burundi, B2C bo muri Uganda ndetse na Confy wo mu Rwanda.

Basoje kuririmba iyi ndirimbo bagize ‘Mwakoze kubana natwe muri iri joro. Abantu biteguye kubyina iri joro ni bande? Turi Shauku Band.”

Bahise banzika mu ndirimbo zabo ziri kuri album nshya baherutse gusohora bise ‘Sebisage’. Iri tsinda ryifashishije cyane umurishyo w’ingoma mu kumvikanisha uburyo urugendo rw’umuziki wabo bawubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda.

Iyi album yabo ya mbere iriho indirimbo nka 'Umurashi' bakoranye na Riderman, 'Sebisage' bitiriye Album, 'Karangwe', 'Iyarare', 'Ideni', 'Tsinda ya Remera', 'Joli', 'Juice' ndetse na Imigembe ft Sophie nzayisenga.

Buri ndirimbo iri kuri iyi album ifite ubutumwa bwihariye, kuko buri yose hafashwe igihe cyo kuyikoraho kitari munsi y’amezi atanu kuri buri imwe.

Kandi yakozweho n’abantu batandukanye barimo Aaron Tunga na Kipeti. Nkomeza Alex uri mu bagize iri tsinda, yabwiye InyaRwanda ko iyi album bahisemo kuyita ‘Sebisage’ mu gusobanura u Rwanda n’Abanyarwanda.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, iri tsinda ryakurikiwe n’umuziki wacuranzwe igihe kinini na Nep Djs [DJ Habz & DJ Berto] baherutse gutangira urugendo rwo gukora indirimbo. Baherutse gusohora indirimbo bise ‘Mid Night’ bakoranye n’umuraperi Kivumbi.

Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe ahagana saa sita z'ijoro n'iminota 34' (00:34'). 


Wyre yavuze ko yishimiye gutaramira i Kigali nyuma y'igihe kinini


Wyre yishimiwe mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo nka 'Sina Makosa' yakunzwe cyane



Umuhanzi Wyre wo muri Kenya, yitaye cyane ku ndirimbo ze zo hambere





Uncle Austin yashimiye Levixone nyuma yo kumunyura


Abari bitwaje indabo bazimugejejeho baramushimira



Levixone yahawe impamba y'amafaranga azakomeza urugendo muri Uganda


Dj Dizzo ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo



Ifoto y'umunsi: Levixone ku rubyiniro rwa Camp Kigali

Abarimo Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019 bitabiriye iki gitaramo, aha yari kumwe n'inshuti ze


Levixone yakoresheje imbaraga nyinshi bigaragarira buri wese




Ubusabane mu bafana na Levixone ubwo yabataramiraga



Levixone yaherukaga gutanga ibyishimo muri BK Arena



Levixone yihariye urubyiniro rwa Kigali Jazz Junction, kuko yasoje abantu batabishaka





Daddy yaririmbye abwira abafana be kwiyegereza Imana




Daddy yifashishije umwe mu baraperi bakomeye muri Uganda, amusanga ku rubyiniro


Daddy yaririmbye agaragaza akanyamuneza


Daddy Andre yataramiye ku nshuro ye ya mbere i Kigali


Victor Rukotana wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Warumagaye', 'Promise' n'izindi yari muri iki gitaramo 



Mbere yo kwinjira ahabereye iki gitaramo babanje gufata agafoto ku rwibutso


Alyn Sano yagaragaje ubuhanga bukomeye muri iki gitaramo, yifashisha indirimbo ze zakunzwe atanga ibyishimo


Umunyamakuru wa Isibo, Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019 ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo



Alyn Sano yaririmbye agaragaza ko yishimiye gutaramira abitabiriye Kigali Jazz Junction


Umuhanzikazi Big Rachel uherutse kwinjira mu muziki yahawe umwanya muri iki gitaramo. Uyu mukobwa asanzwe asubiramo indirimbo z'abahanzi


Frank, umucuranzi wo muri Symphony Band yizihirije isabukuru y'amavuko muri Kigali Jazz Junction


Frank yaririmbiwe indirimbo imwifuriza isabukuru y'amavuko, arabashimira ku bwo kumuzirikana



Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Luwano Tosh [Uncle Austin] ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo



Amaboko hejuru ku bakunzi b'umuziki banogewe n'umuziki w'injyana zirimo Afrobeat, Zouk n'izindi



Producer The Major usanzwe utunganya indirimbo z'abahanzi, yafatanyije na Alyn Sano kuririmba indirimbo 'Ide' bakoranye na Alyn Sano





Buri wese abyina uko ashoboye ariko agasigarana ibyishimo bisendereye


Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction, werekanaga itike ubundi ugahabwa uburenganzira bukwemerera kwinjira


Gakondo muri Kigali Jazz Junction- Umusore wabyirutse ari intore yabigaragaje muri iki gitaramo

Nta kwicwa n'inzara muri iki gitaramo- 'Mucoma' yari yiteguye gufasha benshi kubona icyo kurya


Umwe mu basore b'abahanga bagize itsinda ry'abacuranzi n'abaririmbyi rya Shauku Music Band


Mu masaha ya mbere y'iki gitaramo, abantu bari batangiye kwicara mu myanya y'imbere




Werekana niba waraguze tike y'ahasanzwe (Regular), VIP cyangwa se VVIP ubundi ugahabwa ikaze


Umuhanzikazi Neema Rehema ufasha benshi mu bahanzi mu miririmbire mu bitaramo n'ahandi



Kanda HANO ndetse na HANO urebe amafoto yaranze igiatramo cya Kigali Jazz Junction

AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael& Jean Nshimiyimana-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SaraPem11 months ago
    thanks for approve my account :) deSara





Inyarwanda BACKGROUND