Sosiyete ya RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction yatangije ku nshuro ya mbere urugendo rugamije gushimira ibitangazamakuru n’abanyamakuru bagira uruhare mu iyaguka ry’ibitaramo bategura n’ibindi bikorwa bakora bihuriza hamwe abantu.
Uru rugendo
yise “KJJP3 (KJJ Private Press Party)” rwatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane
tariki 29 Werurwe 2023 mu musangiro wabereye kuri Onomo Hotel mu Kiyovu, aho
witabiriye n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byandika, iby’amajwi n’amashusho.
Umuyobozi wa
RG-Consult Inc, Remmy Lubega, yavuze ko iyi gahunda ‘igamije gushimira by’umwihariko
itangazamakuru no kubahuza n’abahanzi bazajya baririmba muri Kigali Jazz
Juntion, mu rwego rwo kumenyana birushijeho, atari ukumubaza ibibazo
binyuranye, ahubwo ari ukuganira bisanzwe musangira’.
Abanyamakuru
basabanye n’umuhanzi w’umunya-Kenya Wyre, Dady Andre ndetse na Levixone bo muri
Uganda bategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, kuri uyu wa Gatanu
tariki 31 Werurwe 2023 muri Camp Kigali bazahuriramo na Alyn Sano.
Hatanzwe
kandi ibihembo bya Telephone [Hot12 ya Infinix] ku banyamakuru basubije neza
ibibazo bijyanye na Kigali Jazz Junction, barimo Matata watangiranye n’ibi
bitaramo na Uwiduhaye Theogene wa InyaRwanda.com.
Umuyobozi washinze Ikinyamakuru Kigalihits, Kalisa John [KJohn], yavuze ko ibitaramo bya Kigali Jazz Junction byashyize itafari ku muziki w’u Rwanda.
Yibuka ko hagati
ya 2006 na 2008, hari umugore wateguraga ibitaramo nk’ibi byazanaga abahanzi bo
mu mahanga mu Rwanda, byafashije benshi kwizihirwa.
K John ati “Ibitaramo
bya Kigali Jazz Junction bituma abanyarwanda bakunda abahanzi, baba aba cyera,
baba ab’iki gihe bakababona […] Ikintu njyewe nababwira Jazz Junction bagerageze,
ubushize bari bazanye abahanzi bakunzwe cyane nka Kidum bazanamo na B2C (ubu)
bazanyemo Alyn Sano, kuki ejo bundi noneho batazana uwo muri Amerika.”
Mu kiganiro
cyihariye na InyaRwanda, Wyre wamamaye mu ndirimbo nka ‘Sina Makosa’ yavuze ko
yishimiye kugaruka mu Rwanda, bitewe n’uko Kigali ari Umujyi wuje ubwuzu.
Ati “Nkunda
kugaruka mu Rwanda. Kubera ko nabaye hano imyaka micye ishize ndi kumwe n’umuvandimwe
wanjye Naziz ndetse n’abandi mu bitaramo twahakoreye. Niba nibuka neza
nahakoreye ibitaramo nka bibiri nk’umuhanzi wigenga, ariko nishimiye kuba
nagarutse nje muri Kigali Jazz Junction.”
Uyu muhanzi yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi be, binyuze mu ndirimbo ze yahereyeho mu rugendo rw’umuziki we ndetse n’izindi aherutse gushyira hanze.
Ati “Bizaba
ari ibintu byiza, mwitegure rwose uburyo nzigaragaza muri iki gitaramo,
imbaraga zirahari, kandi nditeguye.”
Abajijwe
ibijyanye no kuba yaba ari gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda, Wyre
yasubijeho ko ari uruhisho ku bafana be n’abakunzi b’umuziki. Ati “Turi muri
studio, ni ‘Surprise’ sinabivuga ariko nkubwije ukuri hari ibyo turi gutegura.”
Wyre asanzwe afitanye indirimbo 'Nakutaka' na Miss Shanel. Uyu munyamuziki, yavuze ko umuziki w’u Rwanda uri ku rwego rwiza, kuko muri iki gihe indirimbo z’abahanzi zisigaye zicurangwa mu bitangazamakuru byo muri Kenya.
Yavuze ko mu ndirimbo z’abahanzi zicurangwa cyane muri Kenya harimo iza Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben.
Ati “Umuziki w’u Rwanda ugeze ahantu heza, kandi wavuye
kure. Indirimbo zanyu ziri gucurangwa cyane muri Kenya muri iki gihe, hari
umuhanzi witwa The Ben indirimbo ze ziri gucurangwa cyane iwacu, kandi hari n’izindi
zihuriyeho abahanzi zicurangwa, rero nishimira uburyo umuziki uhageze muri iki
gihe.”
Wyre yavuze
ko muri iki gihe umuziki w’u Rwanda uri kwiganza cyane ku isoko, ahanini biturutse ku
kuba abahanzi barubakiye ku muziki w’injya zirimo Zouk na Kizomba.
Yemeza ko
kuba abahanzi bashya bari kwigaragaza cyane ku isoko, bituruka ku mbaraga bari
gushyira mu muziki wabo n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga bibafasha.
Wyre yavuze
ko atakemeza ko umuziki wa Kenya wasubiye inyuma, kubera ko buri njyana igira igihe cyayo, ugasanga umuziki wa Afrobeat uriganje cyane mu gihe kimwe, ikindi gihe
ugasanga umuziki wa Bongo Flava wo muri Tanzania niwo ugezweho.
Matata Christophe watangije ikinyamakuru 'Kigalifiesta' yahawe impano ya Telephone 'Infinix Hot 12', ayishyikirizwa n'Umuyobozi wa RG Consult, Remmy Lubega uri iburyo bwe
Uwiduhaye Theogene [Theos] wa InyaRwanda.com yahawe telephone nyuma yo gusubiza neza ikibazo kijyanye n'umuhanzi wa mbere waririmbye bwa mbere muri Kigali Jazz Junction ukomoka muri Nigeria
Umunyamakuru wa Radio/Tv10 akaba n'umushyushyarugamba, Nkurunziza Gustave ari kumwe n'umuhanzi Wyre wo muri Kenya
Kasirye Martin [Mc Tino] wa Kigalitoday aganira na Wyre uzaririmba muri Kigali Jazz Junction
Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Anitha Pendo na Wyre
Umunyamakuru Mutsinzi Calvin [Uri iburyo] ari kumwe n'umuramyi Levixone wo muri Uganda
Umunyamakuru Nsanzabera Jean Paul wa Ahupa na Levixone uzaririmba muri Kigali Jazz Junction
Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Mc Nario aganira na Kazibwe wa The East African [Uri iburyo]
Producer Pastor P wakoze indirimbo nyinshi z'abahanzi [Uri ibumoso] ari kumwe na Gary wo muri Plus 250
Uhereye ibumoso: Kate Gustave, Anitha Pendo ndetse na MC Tino
Kigali Jazz Junction yatangiye urugendo rwo gushimira ibitangazamakuru n'abanyamakuru
Joy wa Radio O [Authentic Radio] ndetse n'umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Kiss Fm, Rusine Patrick
Dj Adams wa Fine Fm umaze igihe kinini mu itangazamakuru aganira na Wyre
Ibumoso: Kalisa John washinze Kigalihits, yasabye abategura Kigali Jazz Juntion gutekereza no ku bahanzi bo muri Amerika
Kubwimana Yvan wa Isango Radio/Tv ndetse na Mahoro Vainquer wa Igihe.com
Abarimo Daddy Andre na Levixone basabanye n'abanyamakuru ndetse n'abagira uruhare mu gutegura Jazz Junction
Umunyamakuru
X Dealer ari kumwe na Wyre wo muri Kenya
Kanda hano urebe amafoto menshi ya Kigali Jazz Junction
AMAFOTO: Rwigema Freddy-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO