Perezida Paul Kagame yavuze ko buri wese akwiye guharanira kumenya neza kuvuga no kwandika Ikinyarwanda, akebura ‘abasitari’ bagoreka ururimi kubera ibyo baba bagamije. Avuga ariko ko atari ikibazo cyihariye ku Kinyarwanda, kuko byumvikana no mu mivugire y'indimi z'amahanga.
Umukuru w’Igihugu
yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2023, ubwo yasozaga Itorero rya ba ‘Rushingwangerero’ ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugali dusaga 200 basoje
amasomo n'ibiganiro by'Itorero ry'igihugu.
Mu
mbwirwaruhame, Perezida Kagame akunze kugaruka ku gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda,
akanatanga ingero z’amagambo abantu bakoresha kandi adakwiye.
Hari
amagambo agoretse yagiye avugwa n’abantu bazwi (Abasitari) mu bihe bitandukanye, agakwira ku buryo bwihuse ku mbuga nkoranyambaga, bigira ingaruka nyinshi ku
mivugire y’Ikinyarwanda.
Binyuze mu
ndirimbo, muri filime n’ahandi abasitari bafitemo ijambo rinini. Hari amagambo
menshi wumva ko yavuzwe bitewe n’ibyo nyirayo yari agamije.
Yewe hari n’imvugo
zamamajwe cyane n’ibyamamare, inzego za Leta ziherutse gusaba urubyiruko kureka
gukoresha.
Ushingiye ku
bibazo n’ibitekerezo abayobozi b’utugari bagejeje ku mukuru w’Igihugu
bakoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko “ugereranyije
bavuga neza ururimi rw'Ikinyarwanda”.
Kagame
yavuze ko hari abafite ikibazo cyo kutavuga neza Ikinyarwanda, badashaka no
gushyira imbaraga mu kwiga ururimi. Banagaragaza ko badakeneye kumenya ururimi
rw'Ikinyarwanda byisumbuyeho. Avuga ko bazakomeza kwibutswa. Ati "Turaza
kubafasha guhora tubibutsa."
Umukuru w’Igihugu
yavuze ko atari umwihariko w’Ikinyarwanda gusa, kuko mu rurumi rwose habamo
abantu baruhindura ku mpamvu runaka cyangwa se inyungu zabo.
Akomeza ati “…Ururimi
rwose hari abantu bagera aho bagahindura ururimi kubera ko hari ibyahanze biriho
bijyanye no kuba bijyanye na arts [ubuhanzi] no kuba 'artistic' no kuba
[Abasitari], hari indimi bivugira gusa zijyanye n'uko bishakiye ubwo ni
abasitari ku rugero rwacu, bakarugoreka, bijyanye n'icyo bashaka kugeraho. Ibyo
biremewe rimwe ngirango niko nkeka...".
Kagame
yavuze ko mu ndimi zose harimo n'icyongereza, hari uburyo abantu bazivugamo bijyanye
n'uko bishakiye cyangwa 'bitereye mu buzima bwabo'. cyo kimwe no mu Gifaransa, ugasanga
abantu barakivuga uko bishakiye bijyanye n'uko bo babishaka.
Umukuru
w'Igihugu yashishikarije buri wese gushyira imbaraga mu kwiga Ikinyarwanda. Yatanze
ingero z'amagambo akoreshwa kandi atabaho mu Kinyarwanda, ndetse ko akunze no
kubibona mu mabaruwa yakira agasanga harimo amagambo adakwiye.
Yavuze ko
ijambo 'Ntago' ritabaho ahubwo habaho 'Ntabwo', 'yampereje inka' ni 'Yampayinka
Inka', ntabwo ari amanama ni 'inama, 'amashi' ni amashyi, ‘utuzi’ ni akazi….
Umuhanzi
Ruti Joel wubakiye umuziki we kuri gakondo y’Abanyarwanda, yanditse kuri
Twitter ashima Umukuru w’Igihugu, avuga ko yemeye gutanga umusanzu we mu
kwigisha Ikinyarwanda.
Ati “Nejejwe
n’uko muri #MeetThePresident y’uyu munsi ubwo Nyakubahwa Perezida yahuraga na
ba Rushingwangerero, yongeye kwibutsa abantu gukunda ururimi rwacu. Nemeye
kubigisha ikinyarwanda no gukomeza kubakundisha umuco uko nshoboye, ariko
Ikinyarwanda cyacu cyeme bitarabaho cyane.”
Perezida Kagame yasabye ko kwigisha
Ikinyarwanda binyuze mu bitangazamakuru bishyirwamo
imbaraga:
Mu bihe
bitandukanye cyane cyane mu bitangazamakuru bya Leta humvikanaga ibiganiro
bigaruka ku kwigisha abakiri bato uburyo bwo kuvuga no kwandika Ikinyarwanda. Ariko
ntibicyumvikana.
Umukuru w’Igihugu
yabajije kuri iyi gahunda yari mu bitangazamakuru. Ati “Abangiza Ikinyarwanda
babarushije imbaraga babivanaho, kugira ngo dukomeze twivugire ibyo dushatse?”
Minisitiri
w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Hon. Bizimana Jean
Damascene yijeje Umukuru w'Igihugu ko hagiye kurebwa uburyo bwo kongera
kwigisha Ikinyarwanda abana bagakura bazi 'ntibavuga' 'Bavuga'.
Bizimana
yavuze ko iyo ururimi rupfuye bigorana kugira ngo Igihugu cyubakire ku nkingi zacyo.
Yavuze ko hari gutekerezwa uburyo amashuri ya Kaminuza ku munsi wa Gatatu
w'icyumweru bajya bigishwa Ikinyarwanda, kandi amasomo ajyanye n'umuco
agashyirwamo imbaraga.
Senateri
Havugimana Emmanuel aherutse gutabariza Ikinyarwanda:
Muri Kanama
2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku Inteko Ishinga
Amategeko ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’uburezi.
Ubwo
Minisitiri Ngirente yari atanze umwanya ku bagize Inteko Ishinga Amategeko
kugira ngo babaze ibibazo, Senateri Havugimana yavuze ko ururimi
rw’Ikinyarwanda rukwiye kubungabungwa, kuko ruvugwa mu buryo budakwiye.
Ati
"Njya numva abanyamakuru bacu ukuntu bakivuga, kandi ni abantu baba
barabaye intangarugero, ukumva ururimi bavuga si Ikinyarwanda."
"Byari
bikwiye ko ruhabwa umwanya rukigishwa uhereye ku banyamakuru natwe
abanyepolitiki, twese tukivuge kimwe. Icyo kintu Minisiteri igihe agaciro,
abana bamenye Ikinyarwanda."
Inkuru
bifitanye isano: Ibyo bigira aho birangirira - Perezida Kagame ku bavuga nabi Ikinyarwanda bitwaje amateka
Perezida Paul Kagame yasabye buri wese kwihatira kumenya Ikinyarwanda, asaba gushyira imbaraga muri gahunda zifasha abantu kumenya Ikinyarwanda
Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida Paul Kagame yasoje Itorero rya ba Rushingwangerero, ry'abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugali dusaga 2000
Perezida
Paul Kagame (Hagati), Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente (Ibumoso) na
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude (Iburyo)
KANDA HANO UREBE UBWO PEREZIDA KAGAME YASOZAGA ITORERO RY'ABAYOBOZI B'UTUGARI
TANGA IGITECYEREZO