Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yumvikanishije ko nta munyarwanda wagakwiye gukomeza kwitwaza amateka n’ibihe u Rwanda rwanyuzemo, ngo avuge mu buryo budakwiye ururimi rw’Ikinyarwanda.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere
tariki 27 Gashyantare 2023, ubwo habaga ikiganiro cyagarutse ku byavuye mu
Ibarura, amasomo bitanga ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa.
Abatanze ibiganiro barimo Minisitiri w'imari
n'igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya
Valentine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi, Dr Musafiri
Ildephonse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA),
Eng Patricie Uwase n’Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pasacal
Murasira.
Nyuma y’iki kiganiro, abaturage babajije ibibazo
binyuranye batanga n’ibitekerezo. Abayobozi bahawe umwanya wo kubisubiza,
ndetse rimwe na rimwe Perezida Kagame akagira uruhare mu gutanga umurongo
ukwiye ku bibazo n’ibitekerezo byabaga byabajijwe.
Bamwe mu bayobozi bakoresheje ururimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda
basubiza ibibazo, ariko rimwe na rimwe bagakoresha ijambo ryumvikana ko atari
Icyongereza kandi atari Ikinyarwanda.
Nyuma y’uko, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo,
Ingabire Paula yari asoje kuvuga ibijyanye n’ikibazo cy’uko Internet ihenze mu Rwanda,
Perezida Kagame yasabye Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru,
Cleophas Barore kuzigisha Ikinyarwanda.
Perezida Kagame yagize ati “Barore ujye wigisha aba
bantu Ikinyarwanda […] Uzanabigisha gutandukanya 'shi' na 'shyi'
biratandukanye. Abandi bajya aho bakavuga 'ntago'... uravuga 'ntabwo' cyangwa
ukavuga 'amanama' nta manama abaho, ni inama…”
Cleos Barore yabwiye Umukuru w'Igihugu ko iyo babisobanuye kenshi, bamwe bavuga ko ari ingaruka z'amateka u Rwanda rwanyuzemo. Ati “Hari igihe bavuga bati ni amateka. Ntitwahabaye. Nabyo kandi bikumvikana.”
Perezida Kagame avuga ko iby'amateka bigira igihe
birangirira. Ati "Ibyo bigira aho birangirira ariko. Ntabwo wahora uri mu
mateka gusa...”
Akomeza ati “Kwimbika' ntabwo ari ikinyarwanda, banza
ari ururimi rwo mu baturanyi. Bazabireke cyangwa se bavuge urwo rurimi niba
baruzi neza baruvuge narwo menye ko ari rwo bavuga.”
Senateri
Havugimana Emmanuel aherutse kugaragaza ko Ikinyarwanda gikomeje kwangizwa:
Muri Kanama 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard
Ngirente yagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma y’u
Rwanda mu rwego rw’uburezi.
Ubwo Minisitiri Ngirente yari atanze umwanya ku bagize
Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo babaze ibibazo, Senateri Havugimana yavuze
ko ururimi rw’Ikinyarwanda rukwiye kubungabungwa, kuko ruvugwa mu buryo
budakwiye.
Ati "Njya numva abanyamakuru bacu ukuntu bakivuga, kandi ni abantu baba barabaye intangarugero, ukumva ururimi bavuga si Ikinyarwanda."
"Byari bikwiye ko ruhabwa umwanya rukigishwa uhereye ku
banyamakuru natwe abanyepolitiki, twese tukivuge kimwe. Icyo kintu Minisiteri
igihe agaciro, abana bamenye Ikinyarwanda."
Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ukwiye kwitwaza amateka ngo avuge agoreka Ikinyarwanda kuko ‘bigira aho birangirira’
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari
bageze muri Kigali Convention Center ahabereye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano
Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo
(MININFRA), Eng Patricie Uwase
Ange Ingabire Kagame yitabiriye Umunsi wa Mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano wa 18
Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pascal
Murasira
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Eng. Jean Claude
Musabyimana
Umuyobozi Mukuru w’Urubuga Irembo, Israël Bimpe
Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cleophas Barore
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe aganira n’umukinnyi wa Baskeball Meshak Rwampungu warokotse impanuka yahitanye abantu batanu
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga
mu itumanaho na Inovasiyo, Iradukunda Yves wari umusangiza w’amagambo (MC)
KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MU GUTANGIZA UMUSHYIKIRANO
TANGA IGITECYEREZO