Jimmy Gatete wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports na Patrick M’Bom bashyizwe ku rutonde rwa ba Kapiteni umunani, bazahitamo abakinnyi bazacakirana mu gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024.
Byatangajwe n’Ishyirahamwe
ry’abahoze bakina ruhago ku Isi, FIFVE (Féderation Internationale de Football
Vétéran) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, mu
kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Kaminuza ya Kepler ishami rya Kigali.
Abakapiteni 8 batangajwe
ni: Umunya-Espanye Gaizka Mendieta, Umunya-Cameroun, Patrick Mboma,
Umunya-Canada Charmaine Elizabeth Hooper, Umufaransa, Robert Pires, Umunya-Brazil,
Maicon Douglas, Wael Kamel Gomaa El Hawty ukomoka mu Misiri, Tsuneyasu wo mu
Buyapani na Jimmy Gatete.
Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho
mu mupira w’amaguru [Veteran Clubs World Championship-VCWC] kizitabirwa n’amakipe
umunani (8) arimo abiri yo muri Amerika y’Epfo na Ruguru, atatu yo muri
Afurika, abiri yo mu Burayi na Asia na Oceania aho bazaba bafitemo ikipe imwe
imwe.
Iyi mikino izabera mu
Rwanda kuva ku wa 10 Gicurasi kugeza ku wa 20 Gicurasi 2024, aho izitabirwa n’abakinnyi
barenga 150 bo mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Ibi bikorwa bizarangwa n’amarushanwa
hagati y’amakipe azatoranywa na ba kapiteni bamaze gutangazwa, ariko kandi biri
mu murongo wo guteza imbere umupira w’amaguru no kuzamura impano z’abakiri bato
muri uyu mwuga.
Iyi mikino izatabirwa
n'abo mu Burengerazuba bw'Afurika no hagati, Uburasirazuba n'Amajyepfo
y'Afurika, Amajyaruguru n'igice cyo hagati ushyira uburasirazuba, Amajyaruguru
n'Uburengerazuba bw'u Burayi, Uburasirazuba n'Amajyepfo y'u Burayi, Amerika
y'Amajyepfo, Amajyaruguru y'Amerika ndetse na Asia ndetse na Oceania.
Ku wa 6 Gicurasi 2022, nibwo byatangajwe ko u Rwanda ruzakira igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho.
Icyo gihe, Siewe Fred uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE), yavuze ko yishimira ko uyu mushinga bawutekereje kandi biteguye kuwushyira mu bikorwa ari abanyafurika, anavuga ko u Rwanda ari igihugu kibikwiye kuba kigiye kwakira iri rushanwa.
Ati “Ni iby’agaciro kuba
turi i Kigali aka kanya, byari inzozi kuba twaza hano none turahari, u Rwanda
ni igihugu kibikwiriye kuba cyakwakira uyu mushinga”.
Mboma uri mu bashinzwe
gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga yavuze ko yizeye ko u Rwanda
binyuze mu banyarwanda bazatuma uyu mushinga w’igikombe cy’Isi ugenda neza,
ariko by’umwihariko ashingiye ku cyizere afitiye Perezida Kagame w’u Rwanda
kubera iterambere igihugu cyagezeho mu myaka mike.
Ni ubwa mbere igikombe
cy’Isi cy’abakanyujijeho kizaba kibereye ku mugabane wa Afurika, kuko ibindi
bikombe biheruka gukinwa byabereye ku mugabane w’i Burayi.
Jay
Jay Okocha n’abandi bakanyujijeho baganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza ya
Kepler
Iki kiganiro cyatanzwe n’abarimo
Anthony Baffoe (Ghana), Maicon Douglas (Brazil), Patrick Mboma (Cameroun),
Geremi Njitap (Cameroun), Khalilou Fadiga (Senegal), Gaizka Mendieta (Spain),
Robert Pires (France), Jay Jay Okocha (Nigeria) na Charmaine Elizabeth Hooper
(Canada).
Basubizaga ibibazo by’abanyeshuri
bo muri Kaminuza ya Kepler, abo muri UNILAK, Kaminuza ya Kigali n’abandi.
Ibibazo byabo byibanze cyane ku ndangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko, icyo
bakoze kugira ngo bagera ku ntsinzi, ibihe by’urwibutso bafite ku makipe
banyuzemo, uko Arsenal ihagaze muri iki gihe n’ibindi.
Jay Jay Okacha yabajijwe niba inzira y’urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru yari iharuye. Uyu munyabigwi mu mupira w'amaguru, yavuze ko atorohewe n'urugendo rwe.
Kuko ubwo
yari afite imyaka 17 y'amavuko ari bwo yavuye muri Nigeria ajaya mu Budage
gukina no mu yandi makipe. Avuga ko atorohewe 'bitewe n'uko ururimi bavugaga
rwari rutandukanye n'urwo nari nsanzwe nzi'.
Yavuze ko kandi yari
agiye kure y'umuryango we n'inshuti bityo ko atorehewe no kuba muri ibi bihugu, ariko muri we yiyumvaga ko ashaka kugera kure no gukurikira inzozi ze.
Augustine Azuka Okocha [Jay-Jay
Okocha] ati "Icyifuzo cyanjye cyo kugera ku ntsinzi cyari hejuru cyane
kuri njye kurusha kuba nari kure yanjye n'ubwo buzima nari ndi kunyuramo."
Okocha wakiniye AC Milan
yo mu Butaliyani avuga ko 'mu buzima bwose umuntu yerekejeho amaboko habamo
ibyiza n'ibibi' ariko 'iyo ukomeje guhagarara kucyo ushaka ugera kure'.
Charmaine Elizabeth
Hooper (Canada), uyu mugore yakiniye ikipe y'Igihugu cya Canada hagati ya 1986
na 2006. Ubu yujuje imyaka 55 y'amavuko, kuko yavutse ku wa 15 Mutarama 1986.
Yabajijwe icyamuteye
imbaraga akinjira mu mukino w’umupira w’amaguru. Yavuze ko yiyemeje gukina
umupira w'amaguru biturutse ku muvandimwe we nawe wakinaga uyu mukino. Avuga ko
buri teka yakinaga ashaka kurenga 'urwego rwe (rw'umuvandimwe we)'.
Ati “Numvaga nshaka
kurenga intera agezeho. Buri gihe uko namubonaga numvaga nakora uko nshoboye
kugira ngo mbashe kurenga aho we yageze."
Uyu mugore ureshya na 1.7m, avuga ko buri gihe yumvaga ko ibyo akora bigomba kuba umwuga 'bigatuma mporana n'imyitwarire myiza yamfashije kugera aho ndi uyu munsi'.
Umunya-Nigeria Jay-Jay Okocha wagize ibihe byiza mu mupira w’amaguru, yavuze ko imyitwarire myiza (ikinyabupfura) ari wo musemburo wo kugera kure mu buzima
Anthony Baffoe (Ghana- uri ibumoso) na
Maicon Douglas (Brazil -uri iburyo)
Patrick M’Boma, rutahizamu
wa Cameroun wayikiniye imikino 57 akayitsindira ibitego 33 [Ubanza ibumoso]
Charmaine Elizabeth Hooper wo muri Canada wakiniye amakipe atandukanye nka FK Donn, Lazio, Chicago Carbas, Atlanta Beat n’andi [Uri Uburyo]
Geremi Njitap, umunya-Cameroun wakiniye amakipe arimo Real Madrid, Chelsea, Newcastle; yari myugariro yakinaga ku ruhande rw'iburyo
Umuna-Senegal Khalilou Fadiga uri ibumoso na Gaizka Mendieta wo muri Espagne uri iburyo
Uhereye ibumoso: Anthony Baffoe (Ghana), Maicon Douglas (Brazil), Patrick Mboma (Cameroun), Geremi Njitap (Cameroun), Khalilou Fadiga (Senegal), Gaizka Mendieta (Spain), Robert Pires (France), Jay Jay Okocha (Nigeria) na Charmaine Elizabeth Hooper (Canada)
Abanyeshuri bo muri Kaminuza zinyuranye bagiraniye ibiganiro n'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru, hagarukwa ku kugira ikinyabupfura no guharanira kugera ku ntego
Jimmy Gatete, ni umwe mu bakinnyi bakunzwe 'cyane' mu Rwanda mu myaka ishize
AMAFOTO: Renzaho Christophe-Rwandamagazine
TANGA IGITECYEREZO