U Rwanda rwasinye amasezerano aruha uburenganzira bwo kuzakira igikombe cy’Isi cy’amakipe y’aba veterans "Veteran Clubs World Championship" riteganyijwe kuzaba mu 2024.
Kuri
uyu wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu
Rwanda ‘FERWAFA’ ryasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’imikino y’aba
Veterans ku Isi (FIFVE) agamije gutegura irushanwa ry’Isi ry’amakipe y’aba
veterans "Veteran Clubs World Championship" riteganyijwe kubera mu
Rwanda mu 2024.
Uyu
muhango witabiriwe n’abayobozi b’amashyirahamwe yombi, Nizeyimana Olivier
uyobora FERWAFA, Mr Siewe Fred uyobora FIFVE, ndetse na Patrick Mboma wakiniye
amakipe atandukanye arimo ikipe y’Igihugu ya Cameroon nawe ufite imirimo
ashinzwe muri iryo shyirahamwe.
Mu
ijambo rye, Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, yashimiye itsinda riri
gitegura iki gikombe cy’Isi kizabera mu Rwanda, ndetse anabizeza ko ku
bufatanye n’ubuyobozi bw’igihugu rizagenda neza nk’uko bisanzwe mu Rwanda.
Ati
“Ni iby’agaciro kuba Siewe n’ikipe ye baradutekerejeho ngo tuzakire iri rushanwa,
nk’uko mubizi mu Rwanda tugira umuco wo kwakira abashyitsi, dukunda abashyitsi,
kuba mwarahisemo u Rwanda turabibashimiye cyane”.
Mr
Siewe Fred uyobora FIFVE, yatangaje ko yishimira ko uyu mushinga abawutekereje
kandi biteguye kuwushyira mu bikorwa ari abanyafurika, anavuga ko u Rwanda ari
igihugu kibikwiye kuba kigiye kwakira iri rushanwa
Ati“Ni
iby’agaciro kuba turi i Kigali aka kanya, byari inzozi kuba twaza hano none
turahari, u Rwanda ni igihugu kibikwiriye kuba cyakwakira uyu mushinga”.
Mboma
uri mu bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga yavuze ko
yizeye ko u Rwanda binyuze mu banyarwanda bazatuma uyu mushinga w’igikombe cy’Isi
ugenda neza, ariko by’umwihariko ashingiye ku cyizere afitiye Perezida Kagame
w’u Rwanda kubera iterambere igihugu cyagezeho mu myaka mike.
Ni
ubwa mbere igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizaba kibereye ku mugabane wa
Afurika, kuko ibindi bikombe biheruka gukinwa byabereye ku mugabane w’i Burayi.
U Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru
TANGA IGITECYEREZO