RFL
Kigali

Kigali: Hashobora kubakwa imihanda yishyurwa, izajya igoboka abashaka kwihuta mu ngendo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:17/03/2023 18:32
0


Umushinga mushya w'itegeko wasuzumwe mu Nteko Ishinga Amategeko, ugaragaramo imihanda idasanzwe izajya inyurwamo n’abatwaye ibinyabiziga bishyuye ikiguzi cyo kunyuramo.



Mu mushinga mushya w'itegeko harimo imihanda yishyurwa izwi nka “routes à payeage”. Amafaranga abazajya banyuramo bishyura, azajya aba umutungo w'umushoramari wubatse uwo muhanda.

Uwo mushinga w'itegeko rigena gutwara abantu n'ibintu ku butaka no mu mazi, wasuzumwe n'Inteko Ishinga Amategeko kuwa Kane tarliki 16 Werurwe 2023.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yasobanuye ko itegeko rishya rizaba igisubizo ku bibazo biri muri serivisi zo gutwara abantu n'ibintu.

Yagize ati “Ni itegeko rije gusa nk’aho rituma ubwikorezi cyangwa uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, bunozwa kurusha uko bwari bumeze.”

Min. Dr Nsabimana yakomeje avuga ko imihanda izajya yishyurwa izashyirwa mu mujyi wa Kigali, bityo ushaka guca ahatari ibinyabiziga byinshi kubera kwihuta akajya ayicamo abanje kwishyura.

Agira ati ‘‘Ni ibintu bimenyerewe ku Isi mu bihugu byateye imbere, ntabwo buri gihe leta ariyo igira uruhare rwo kubaka ibikorwaremezo, hari aho biba ngombwa ko n’abashoramari bubaka ibikorwaremezo cyane cyane nk’imihanda. 

Iyo mihanda rero nayo iyo bayubatse hari uburyo amafaranga bagenda bayagaruza, biterwa n’uko inzego zagiye zumvikana. Iri tegeko niryo riza kuduha ubwo bubasha, cyangwa niba n’uwo mushinga ugiye kuza uzasanga hariho itegeko.”

Yunzemo ati “Ni imihanda ikoreshwa mu gihe ushaka kwihuta, udashaka gukoresha inzira zirimo umubyigano w’imodoka […] ni uburyo mu by’ukuri bufasha mu gutuma imigenderanire cyangwa kuva ahantu hamwe ujya ahandi bishobora kwihuta."

Muri iryo tegeko harimo ingingo iteganya ko abatwara abantu mu buryo bwa rusange kandi barabigize umwuga, bazajya baba bafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko nyuma bakanahabwa impamyabushobozi ibemerera gutwara abantu.

Guverinoma yohereje uwo mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko ari ingingo 224. Ingingo 38 zakuriwemo mu Nteko hongerwamo 18, Ingingo zose zisigaye zigize iryo tegeko ni 204. naho ingingo 182 zakorewe ubugororangingo zigumamo.



Inkomoko; RBA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND