Umunyabigwi mu mupira w'amaguru w'amaguru, Cristiano Ronaldo yagaragaye aberewe n'imyenda yaba-Islam mu birori byo muri Saudi Arabia ari kumwe n'abakinnyi bakinana muri Al Nassr.
Tariki 22 Gashyantaree 2023, aba ari umunsi ukomeye
muri Saudi Arabia, uyu niwo munsi bizihirizaho ishingwa rya Leta yabo
yashyizweho mu 1727 ku buyobozi bwa Imam Muhammad Bin Saudi.
Kuri uyu munsi nta kindi gikorwa kiba muri iki gihugu
usibye kwitabira ibirori byizihiza uyu munsi gusa.
Rutahizamu wa Al Nassr, Cristiano Ronaldo mu mashusho
n'amafoto yagiye hanze yari kumwe n'abakinnyi bagenzi be bakinana ndetse n'abaturage
bo muri Saudi Arabia bishimira uyu munsi.
Muri ibi birori Cristiano Ronaldo yari yambaye
imyambaro ikunda kwambarwa n'abaturage bo muri Saudi Arabia y'aba-Isla. Uyu
mukinnyi watwaye Ballon d'Or 5 wabonaga aberewe no kwambara ikanzu y'umweru
ndetse n'umwitero n’ubwo atari umu-Islam.
Mu mashusho yashyize kuri Instagram ye na Twiter
wabonaga asekana n'abandi ndetse hari naho afite inkota mu ntoki, amagambo
yaheresheje aya mashusho yanditse ati “Umunsi mwiza wo gushinga Saudi Arabia ni
uburambe budasanzwe bwo kwitabira ibirori ndi muri AlNassr FC."
Cristiano Ronaldo yageze muri Al Nassr mu mwaka ushize
nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Manchester United.
Uyu mukinnyi kuva yagera muri iyi kipe amaze gutsinda
ibitego 5 ndetse yanatanze imipira 2 ivamo ibitego.
Kuba kizigenza Cristiano Ronaldo ari muri Al Nassr
biri kuyifasha kuko kugeza ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona yo muri
Saudi Arabia n'amanota 40 mu mikino 17, banganya amanota na Al-Ittihad ndetse
na Al-Shabab ariko icyo babarusha ni ukwinjiza umubare w'ibitego byinshi.
Cristiano Ronaldo mu ikanzu y'umweru n'umwitero
Kizigenza Cristiano Ronaldo afite inkota mu ntoki
Cristiano Ronaldo aseka ubona aberewe n'ikanzu y'umweru
Byari ibyishimo gusa
Cristiano Ronaldo amaze kumenyera muri Saudi Arabia cyane
Cristiano Ronaldo afatwa nk'umwami muri Saudi Arabia
TANGA IGITECYEREZO