Harmonize, umwe mu bahanzi bakomeye mu karere no muri Afurika yise Ariel Wayz umukunzi ndetse amuhundagazaho imitima, nyuma yo kumubona mu mikenyero.
Bamwe ni ubwa mbere abandi ntibabimumenyereyeho, gusa ababashije kubona aya mafoto ya Ariel Wayz banyuzwe ndetse bishimira
uburyo aberewe mu mwambaro wa Kinyarwanda.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Ariel
Wayz yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 180, amafoto abiri yambaye umukenyero
wa Kinyarwanda, maze ayakurikiza amagambo agira Ati “UmunyaRwandakazi’’.
Ni amafoto yakuruye amarangamutrima ya benshi,
barimo n’icyamamare mu muziki Harmonize washizeho amagambo agira ati’ “My Baby’’
maze ayakurikiza utumenyetso tw’umutima.
Usibye Harmonize, Madebeats nawe yishimiye aya mafoto, abwira Ariel Wayz ati ''Ni ibi ubundi nakubwiraga''. Abarimo ba Ange Mutoni n'abakunzi b'uyu muhanzi kandi, bari mu bakunze aya mafoto ye.
Ariel wayz mu mukenyero
InyaRwanda yaje kumenya amakuru y’uko aya
mafoto ya Ariel Wayz yayifotoje mu bukwe bwa mukuru we buherutse kuba, akaba yari
n’umwe mu bari kubutegura nk’umuryango.
Harmonize wageneye ubutumwa Ariel Wayz bivugwa
ko mu gihe yageraga mu Rwanda bakoranye indirimbo, ndetse no mu gitaramo aherutse
kuvuga ko azakorera mu Rwanda ubwo ahaherutse bazaba bari kumwe.
Ariel Wayz yashimishije benshi muri uyu mukenyero
Amafoto ya Ariel Wayz yavugishije abatari bake
TANGA IGITECYEREZO