RFL
Kigali

The Ben yateye inkunga ibirori by'isabukuru y'imyaka 5 ya Kigali Protocal bitegerejwe na benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/02/2023 13:24
0


Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben yateye inkunga ibirori bya Kigali Protocal bitegerejwe na benshi, nyuma y’imyaka itanu Kigali Protocal imaze itanga serivisi mu bitaramo bitandukanye birimo n’igitaramo aherutse gukorera mu Rwanda.



Ubwo aheruka mu Rwanda The Ben yakiriwe ndetse ahabwa indabo na Kigali Protocal, imenyerewe mu kwakira no kuyobora abantu batandukanye mu bitaramo n’ibirori bikomeye.

Uyu muhanzi usanzwe ashyigikira ibikorwa bitandukanye, yashimye uburyo yakiriwe ageze murwamwibarutse, ashima Kigali Protocal yamushyikirije indabo anizeza igitaramo cyiza ari nabyo yakoze.

Mu busanzwe uko wakiriye umuntu, uko wamwitayeho bigendanye na serivisi nziza wamuhaye n’akanyamuneza wagaragaje, nibyo bimuha imbaraga zo gukora iby’akarusho wari umwitezeho.

Ibi byose Kigali Protocal yakoze byanyuze The Ben, ndetse no kugera muri Amerika ntiyasibye kugaragaza ko yashimishijwe na seivisi yahawe na Kigali Protocal.

Ubwo yamenyaga ko Kigali Protocal iri kwizihiza imyaka itanu imaze ibayeho ndetse itanga serivisi za Protocol, The Ben yamenye ko Kigali Protocal iri gutegura n’ibirori bikomeye.

Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Miss Glam World Rwanda 2022, akaba n’umuvugizi wa Kigali Protocal, Real Fique yavuze ko ubusanzwe The Ben yari kwifuza kuba muri ibyo birori ariko bitazakunda.

Mutabazi Sabine, umwe mubagize Kigali Protocal

Fique kandi yasobanuye ko The Ben yageneye inkunga Kigali Protocal, ndetse ko mu izina rya Kigali Protocal bamushimiye cyane byimazeyo.

Kigali Protocal iri mu myiteguro y’ibirori bikomeye byo kwizihiza imyaka 5 imaze ikora ibijyanye na Protocol mu Rwanda, ikaba ari nayo yatangije Kompanyi ihuriyemo abakora Protocol mu Rwanda.

Ni ibirori bizahuzwa n’igitaramo gikomeye kizahuriramo abahanzi ndetse mu minsi ya vuba ubuyobozi bwa Kigali Protocal bukaba buvuga ko amatariki, aba bahanzi n’aho bizabera biratangira gutangazwa vuba.

Umuhoza Emma Pascaline umwe mubagize Kigali Protocal

Kigali Protocal igiye kwizihiza ibi birori mu gihe hari intambwe igezeho yo kwagura ibikorwa byabo, ndetse ikaba yaraharuriye inzira abanda bantu bakora Protocol bakaba bari kugenda binjira muri uyu mwuga ari benshi.

Bigendanye n’intego zayo, Kigali Protocal imaze guhabwa ibihembo bitandukanye birimo iby’imyaka yose kuva yatangira nka Protocol ya mbere mu Rwanda, ndetse n’igihembo cya Protocol ya mbere muri Afurika mu bihembo bitangwa na Zikomo Awards. Imyaka 5 y'imbuto y'umugisha! Uko Kigali Protocal yabereye itabaza abategura ibitaramo mu Rwanda


The Ben yateye inkunga Kigali Protocal


Real Fique yasobanuye byinshi ku gitaramo cya Kigali Protocal


Ingabire Honorine Kesst, umwe mubagize Kigali Protocal


Umuhoza Pascaline (Ibumoso), Real fique (hagati) na Umutesiwase Raudwa


Fique na Rukundo Annick


Kundwa Une na Amanda mubagize Kigali Protocal

Nana mubagize Kigali Protocal

Vice President Miss Irasubiza Alliance amaze gushyikirizwa igihembo cya Kigali Protocal nka Kompanyi y'umwaka

Chanel, Nadine na Pascaline


Mutesi Lea na Pascaline

Nyakwigendera Buravan uherutse kwitaba Imana yasigiye urwibutso rukomeye Kigali Protocal



Ibirori bya Kigali Protocol bitegerejwe na benshi

Abakobwa bakiriye JoeBoy

Ubwo The Ben yageraga i Kigali 

Agera i Kigali yakiriwe na Kigali Protocal


Kigali Protocal yafunguye ishami ryayo muri Poland


Gakire Hercy n'abandi hizihizwaga imyaka 35 umuryango RPF Inkotanyi umaze bari kumwe na Ambasaderi Prof Shyaka 

Umuhoza Pascaline na Charlene mu bitabiriye


Kessy ashyikiriza indabo Nasty C


Annick ashyikiriza indabo Khaligraph Jones


The Ben na Miss Pamella bakunda gushyigikira Kigali Protocal









Dj Alisha ubwo yageraga mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND