Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben yateye inkunga ibirori bya Kigali Protocal bitegerejwe na benshi, nyuma y’imyaka itanu Kigali Protocal imaze itanga serivisi mu bitaramo bitandukanye birimo n’igitaramo aherutse gukorera mu Rwanda.
Ubwo aheruka mu Rwanda The Ben yakiriwe ndetse ahabwa indabo na Kigali Protocal, imenyerewe mu kwakira no kuyobora abantu batandukanye mu bitaramo n’ibirori bikomeye.
Uyu muhanzi usanzwe ashyigikira ibikorwa bitandukanye, yashimye uburyo yakiriwe ageze murwamwibarutse, ashima Kigali Protocal yamushyikirije indabo anizeza igitaramo cyiza ari nabyo yakoze.
Mu busanzwe uko wakiriye umuntu, uko wamwitayeho bigendanye na serivisi nziza wamuhaye n’akanyamuneza wagaragaje, nibyo bimuha imbaraga zo gukora iby’akarusho wari umwitezeho.
Ibi byose Kigali Protocal yakoze byanyuze The Ben, ndetse no kugera muri Amerika ntiyasibye kugaragaza ko yashimishijwe na seivisi yahawe na Kigali Protocal.
Ubwo yamenyaga ko Kigali Protocal iri kwizihiza imyaka itanu imaze ibayeho ndetse itanga serivisi za Protocol, The Ben yamenye ko Kigali Protocal iri gutegura n’ibirori bikomeye.
Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Miss Glam World Rwanda 2022, akaba n’umuvugizi wa Kigali Protocal, Real Fique yavuze ko ubusanzwe The Ben yari kwifuza kuba muri ibyo birori ariko bitazakunda.
Mutabazi Sabine, umwe mubagize Kigali Protocal
Fique kandi yasobanuye ko The Ben yageneye inkunga Kigali Protocal, ndetse ko mu izina rya Kigali Protocal bamushimiye cyane byimazeyo.
Kigali Protocal iri mu myiteguro y’ibirori bikomeye byo kwizihiza imyaka 5 imaze ikora ibijyanye na Protocol mu Rwanda, ikaba ari nayo yatangije Kompanyi ihuriyemo abakora Protocol mu Rwanda.
Ni ibirori bizahuzwa n’igitaramo gikomeye kizahuriramo abahanzi ndetse mu minsi ya vuba ubuyobozi bwa Kigali Protocal bukaba buvuga ko amatariki, aba bahanzi n’aho bizabera biratangira gutangazwa vuba.
Umuhoza Emma Pascaline umwe mubagize Kigali Protocal
Kigali Protocal igiye kwizihiza ibi birori mu gihe hari intambwe igezeho yo kwagura ibikorwa byabo, ndetse ikaba yaraharuriye inzira abanda bantu bakora Protocol bakaba bari kugenda binjira muri uyu mwuga ari benshi.
Bigendanye n’intego zayo, Kigali Protocal imaze guhabwa ibihembo bitandukanye birimo iby’imyaka yose kuva yatangira nka Protocol ya mbere mu Rwanda, ndetse n’igihembo cya Protocol ya mbere muri Afurika mu bihembo bitangwa na Zikomo Awards. Imyaka 5 y'imbuto y'umugisha! Uko Kigali Protocal yabereye itabaza abategura ibitaramo mu Rwanda
The Ben yateye inkunga Kigali Protocal
Real Fique yasobanuye byinshi ku gitaramo cya Kigali Protocal
Ingabire Honorine Kesst, umwe mubagize Kigali Protocal
Umuhoza Pascaline (Ibumoso), Real fique (hagati) na Umutesiwase Raudwa
Fique na Rukundo Annick
Kundwa Une na Amanda mubagize Kigali Protocal
Nana mubagize Kigali Protocal
Vice President Miss Irasubiza Alliance amaze gushyikirizwa igihembo cya Kigali Protocal nka Kompanyi y'umwaka
Chanel, Nadine na Pascaline
Mutesi Lea na Pascaline
Nyakwigendera Buravan uherutse kwitaba Imana yasigiye urwibutso rukomeye Kigali Protocal
Ibirori bya Kigali Protocol bitegerejwe na benshi
Abakobwa bakiriye JoeBoy
Ubwo The Ben yageraga i Kigali
Agera i Kigali yakiriwe na Kigali Protocal
Kigali Protocal yafunguye ishami ryayo muri Poland
Gakire Hercy n'abandi hizihizwaga imyaka 35 umuryango RPF Inkotanyi umaze bari kumwe na Ambasaderi Prof Shyaka
Umuhoza Pascaline na Charlene mu bitabiriye
Kessy ashyikiriza indabo Nasty C
Annick ashyikiriza indabo Khaligraph Jones
The Ben na Miss Pamella bakunda gushyigikira Kigali Protocal
Dj Alisha ubwo yageraga mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO