RFL
Kigali

Imyaka itanu y’imbuto y’umugisha! Uko Kigali Protocal yabereye itabaza abategura ibitaramo mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:23/01/2023 16:03
0


Si ibintu byari bisanzwe ku bategura ibitaramo mu Rwanda kubona sosiyete yo kwizerwa yo kwifashisha mu bitaramo bitandukanye, muri protocal!



Aha niho Kigali Protocol igizwe n’abasore n’inkumi yabonye icyuho, itangira umushinga wo gufasha abantu mu bitaramo no mu birori bitandukanye.

Ntabwo byari byoroshye! Kumvisha abasore bakuze n’inkumi ziri mu myaka itari mike ko mugiye gutangira akazi ko gukora protocol mu bitaramo cyangwa se mu bindi birori, bamwe babanje kubyanga ariko bigenda byumvikana bitewe n’uburyo bugezweho byakorwagamo nk’uko umuyobozi w’iyi sosiyete abyivugira.

Kera kabaye Kigali Protocal yaje gushinga imizi, abantu batandukanye batangira kuyiyoboka, ndetse ubu abifuza kuyijyamo ni benshi!

Igitaramo itakozemo protocol ubu ubona hari ikibura cyane ko mu gihe cy’imyaka itanu bamaze, beretse abashoramari mu bitaramo n’abakora ibindi birori ko bashoboye kandi bafite ubunararibonye.

InyaRwanda yakusanyije urugendo mu ncamake rwa Kigali Protocal, cyane ko iri gutegura kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu igiye kumara ishinzwe. Ni ibirori bishobora kuba mu mpera za Mata.

Amavu n’amavuko ya Kigali Protocal…

Iri tsinda rigizwe n’abasore n’inkumi ryatangiye ku wa 9 Gicurasi 2018, ariko ryamurikiwe itangazamakuru ku 16 Gicurasi 2021.

Igitekerezo cyo gutangiza Kigali Protocal cyazanywe na Umukundwa Joshua, nyuma yo kubona ko hari icyuho mu gutanga serivisi mu bitaramo n’ahandi mu birori bitandukanye.

Umukundwa ati ‘‘Ni igitekerezo nagize nyuma yo kubona ko abategura ibitaramo batandukanye, bakeneye abantu babafasha muri serivisi zo kwakira abitabiriye. Ikindi nashakaga ko no mu bindi birori bitandukanye naho babona sosiyete yo kwizerwa, yabafasha mu bikorwa byabo.’’

Yakomeje avuga ko ariko nk’umunyeshuri wari usoje amashuri yisumbuye, yashakaga na none kwihangira umurimo kuko yabonaga kubona akazi bigoye. Ikindi yashakaga nawe kugira abo afasha bakabona imirimo.

Ati ‘‘Nashakaga kwihangira umurimo nk’umuntu wari usoje amashuri yisumbuye, ariko na none nshaka kugira abantu babona akazi binkomotseho.’’

Avuga ko Kigali Protocal igitangira hari bamwe yabwiraga igitekerezo cye bagatinda kucyakira, ndetse bamwe muri bo bakamuca intege ariko akomeza intego ye agenda ahura n’abasore bamwe n’inkumi bamwe baramwumva baratangira.

SafiMadiba mu ba mbere bamenye ibya Kigali Protocal

Joshua agira igitekerezo cya Kigali Protocal cyane ko uyu musore yari asanzwe aba mu myidagaduro, anaziranye na Safi Madiba nk’umuntu yisanzuragaho, yamugishije inama.

Ati ‘‘Icyo gihe nasanze we atandukanye n’abandi twari twaganiriye mbere. Yambwiye ko ari igitekerezo cyiza ntakwiriye gucika intege.’’

Arongera ati ‘‘Yampaye ingero nyinshi z’ukuntu nawe atangira umuziki byamugoye ariko byagera aho bigacamo, ambwira ko nk’umugabo ngomba guhagarara ku ijambo ryanjye kandi benshi banca intege hari igihe bazangarukira, ndetse bamwe bifuza ko dukorana.’’

Yavuze ko kugeza na n’ubu inama Safi yamugiriye muri buri kintu cyose agiye gukora abyibuka, kandi bikamufasha.

Kigali Protocal yazamuye urwego rwa benshi

Kigali Protocal yanyuzemo abantu benshi barimo n’abakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza. Muri abo harimo Umuhoza Emma Pascaline witabiriye Miss Rwanda 2022, Irasubiza Alliance wabaye Miss Populality muri Miss Rwanda 2020, Teta Ndenga Nicole wabaye Miss Heritage, Ingabire Honorine, Uwimana Clementine na Mutesi Lea bitabiriye Miss Rwanda 2021.

Hari kandi Mutabazi Isingizwe Sabine na Umutesiwase Raudwa bose bitabiriye Miss Rwanda 2022, Kundwa Une washinze Miobeauty itera ibirungo abantu batandukanye, n’abandi benshi ku buryo igizwe n’abarenga 250.

Abakobwa nibo benshi, cyane ko abasore bo ari 30 gusa. Iyo uganiriye na bamwe mu bagize iri tsinda bakubwira ko kubamo byagiye bibafasha mu buryo butandukanye, yaba ububahuza n’abantu b’ingirakamaro cyangwa kubona amafaranga.

Kigali Protocal imaze gushinga ibirindiro!

Kigali Protocal itangira igitaramo yatangiriyeho ni icya East African Party 2019. Guhera ubwo iri tsinda ryatewe imboni na benshi bategura ibitaramo mu Rwanda.

Umukundwa Joshua ati ‘‘Ryabaye itangiriro ryiza kuri twe, kuko ibitaramo byose bitegurwa na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou wari wateguye n’iki twatangiriyeho, yahise abitwegurira.’’

Kigali Protocal yagiye igaragara mu bindi bitaramo bitandukanye, mu bukwe bw’ibyamamare n’ahandi henshi.

Kuri ubu umuyobozi wayo avuga ko ari intambwe ishimishije kuri bo, asaba abantu bafite ibikorwa kubitabaza kuko batanga serivisi kandi bakaba bafite abakobwa n’abahungu bazi gutanga serivise nziza.

Kugeza ubu Kigali Protocal imaze gukora mu bitaramo n’ibirori birenga 150.

Imbogamizi mu myaka itanu Kigali Protocal yahuye nazo

N’ubwo byinshi byagenze neza ariko Umuyobozi wa Kigali Parotocal avuga ko hakiri imbogamizi ziri gushyakirwa umuti, za bamwe mu bategura ibitaramo usanga kwishyura batinda ndetse na bamwe ugasanga ntibishyura.

Aha Umuyobozi wa Kigali Protocal, Umukundwa Joshua yavuze ko hari kurebwa uburyo bwizewe bwo kuganira n’abategura ibitaramo, kugira ngo banoze imikoranire n’uburyo bwo kwishyurira igihe kugira ngo iterambere ry’abakora ibitaramo birusheho kugenda neza.

Ahazaza ha Kigali Protocal

Nk’izindi sosiyete zose Kigali Protocal mu bihe bya COVID-19 nayo yahagaritse ibikorwa, cyane ko guhura kw’abantu benshi kutari kwemewe kandi bo ahenshi babona akazi akaba ari ahantu nk’aha.

Umukundwa avuga ko byari ibihe bikomeye ariko nyuma yo kubisohokamo bongeye bakisuganya, kandi bakongera kugira amahirwe yo kubona abo bakorana nk’uko byari bisanzwe.

Avuga ko ahazaza ha Kigali Protocal abona ari heza. Avuga ko intego bafite harimo kuba ikigo gikomeye gikora protocol ku isi, kuko iherutse kuba Protocol Company ya mbere muri Afurika; naho iya kabiri ni ukugira abamuryango bahoraho barenga 1000.

Naho iya gatatu kugira abanyamuryango batandukanye bakora ibikorwa birimo kwamamaza ibikorwa bitandukanye, kugira iduka ry’imyenda n’abadozi; kuba muri iri duka hazaba harimo ibijyanye na ‘decoration’ harimo n’ibindi bintu byinshi birimo no kugira imodoka zibajyana ku kazi zihoraho.

Aba bakobwa ba Kigali Protocal bazwiho gukorana umurava 

Kigali Protocal igizwe n'abasore n'inkumi

Kigali Protocal itanga serivisi zitandukanye

Mutabazi Isingizwe Sabine witabiriye Miss Rwanda umwaka ushize ni umwe mu bagize Kigali Protocal

Kigali Protocal imaze gukora mu bitaramo byinshi

Abafite ibirori bitandukanye bitabaza Kigali Protocal

Umukundwa Joshua uri hagati y'aba bakobwa niwe watangije Kigali Protocal


Abakobwa ba Kigali Protocal bakunze kujya kwakira ibyamamare byaje mu Rwanda. Aha bari bagiye ku kibuga cy'indege kwakira umuraperi w'Umunya-Kenya Khaligraph Jones ubwo aheruka mu Rwanda


Abakobwa ba Kigali Protocal baba babukereye 



Kigali Protocal imaze kuba ubukombe mu Rwanda Kigali Protocal mu minsi ishize yashimiwe gutanga serivisi nziza ihababwa igikombe

Inkumi za Kigali Protocal ziba zabucyereye mu birori bitandukanye Kigali Protocal yifashishwa mu bihembo bitandukanyeUru rubyiruko rukunze kugaragara mu bikorwa birimo n'ibyo 'Kwibuka'

Umukundwa Nadine usanzwe akora akazi ko gutera 'make up' ibyamamare mu mashusho y'indirimbo zitandukanye unafite ishuri ribikora ni umwe mu bagize Kigali Protocal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND