Kigali

Benediction Kitei Pro yakuwe mu makipe azakina Tour du Rwanda 2023

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:5/02/2023 13:12
0


Ikipe ya Benediction Kitei Pro yari yariyandikishije mu zizahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2023 yamaze kwemeza ko itazitabira iri siganwa kubwo kutabona ibyangombwa bya UCI.



Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda 'FERWACY' ryatangarije ku mbuga nkoranyambaga za Tour du Rwanda ko Benediction Kitei Pro yananiwe kubona ibyangombwa byo kwiyandikisha mu cyiciro cya UCI Continental team, bigatuma isezera muri Tour du Rwanda 2023.

Impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku isi 'UCI' igena ko amakipe yemererwa kwitabira isiganwa ryo ku rwego rwa 2.1 nka Tour du Rwanda ari ayo mu byiciro by'ababigize umwuga gusa cyangwa amakipe y'ibihugu.

UCI kandi buri mwaka itanga ibyangombwa ku makipe aba ashaka kuba ay'umwuga mu byiciro bya UCI Continental Team, UCI Pro Continental Team na UCI World Tour ari nayo yemerewe kwitabira Tour du Rwanda wongeyeho amakipe y'ibihugu.

Benediction Kitei yari imaze imyaka 14 yitabira Tour du Rwanda mpuzamahanga ntabwo yabashije kubona ibyangombwa byo kuba mu cyiciro cya UCI Continental Teams muri uyu mwaka wa 2023, bityo ntigomba gukina irushanwa na rimwe ryo ku rwego rwa 2.1 nk'uko bigenwa na UCI.

FERWACY yatangaje ko mu minsi iri imbere hazatangazwa ikipe izasimbura Benediction Kitei Pro kugira ngo amakipe 20 yateganirijwe kwitabira Tour du Rwanda 2023 yuzure.

Benediction iherutse kwerekana abaterankunga bashya

Tour du Rwanda 2023 izaba ari iya 15 mpuzamahanga ndetse ari ku nshuro ya 5 izaba ikiniwe ku rwego rwa 2.1 izatangira kuwa 19 irangire kuwa 26 Gashyantare 2023. Imyiteguro igeze kure ndetse amakipe ya mbere aritegura gutangaza abakinnyi azakoresha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND