Umunyamakurukazi wa Isango Star, Umurungi Hilson Rosine usanzwe akora ikiganiro ‘Ubuzima buzima’ yaterewe ivi na Ndayishimiye Fiston, amusaba kuzamubera umugore undi nawe arabyemera.
Ni igikorwa cyabaye kuri
uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023, aho Ndayishimiye usanzwe aba muri
Amerika aho akorera ubushabitsi ariko ubu uri mu Rwanda yasabye umukunzi we kuzamubera
umugore, undi arabyemera.
Umurungi usanzwe ari
umuganga akaba n'umunyamakuru wa Isango Star, yabwiye InyaRwanda ko uyu ari umwe
mu minsi y’ibyishimo kuri we.
Ati ‘‘Yaje mu Rwanda mbizi
ariko ambwira ko hari ibindi bimuzanye ndetse azahita asubirayo, gusa ambwira ko
tuzahura byanga bikunze kuko yari ankumbuye. Uyu munsi rero nibwo yantunguje
impeta nanjye sinazuyaza.’’
Iyo ubajije Umurungi ibye
n’umukunzi we, akubwira ko babanje kuba
inshuti kuva mu 2015. Batangiye gukundana mu 2020.
Ati ‘‘Gusa buri wese
yumvaga undi atamwemera. Mbese ari high
class kuri we. Tuba inshuti buri wese ari mu rukundo n’abandi, dukomeza ubucuti
bwacu dutandukanye n’abakunzi bacu biza kurangira bigeze hano, ariko bigoranyemo.’’
Avuga ko yabanje kubona
amarenga y’urukundo, ariko buri wese ntamenye aho bigana.
Ati ‘‘Yambwiraga ko ankunda nkumva arashaka kwirira ntabwo
yanyiteza. Ariko naje gusanga ari umusore
uzi icyo ashaka kandi ufite urukundo pe. Aruzuye. Duhuje ingano n’ejo hazaza,
mbese duhuriye kuri byinshi.’’
Yavuze ko umugabo yamaze kumwambika impeta, akanamubwira ko ashaka ko barushinga mu mpeshyi. Ndetse ubu nta gihindutse ku wa 9 Gashyantare bazasezerana mu mategeko.
Umurungi ubusanzwe ni ‘Health
professional’, ‘Private consultant’, ‘Journalist’ akaba na ‘Businesswoman’.
Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ‘Clinical Pharmacy’. Ajya akora igenzura muri RBC, ndetse anakora ku bitaro bya Muhima. Afite na Pharmacy ye yitwa Maxphar.
Umurungi na Ndayishimiye batangiye umushinga wo kurushinga vuba aha
Aba bombi bamaze igihe bakundana
Urukundo rwabo rwatangiye ari imikino
TANGA IGITECYEREZO