RFL
Kigali

Filime The Bishop's Family yatangiye kwerekanwa ku bantu bari hanze ya Africa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/02/2023 14:12
0


Filime Nyarwanda y'uruhererekane "The Bishop's Family" iri mu zikunzwe cyane muri iki gihe, yatangiye kwerekanwa kuri YouTube ku bantu bari hanze y'umugabane wa Africa.



The Bishop's Family ni imwe muri filime zikorwa na Zacu Entertainment izwi cyane nka Zacu - kompanyi ikora filime zitandukanye zirimo izikunzwe cyane zinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) nka Seburikoko, City Maid, Indoto, Ejo si kera, ndetse no kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 38.

The Bishop’s Family yatangiye gukorwa no gutunganwa mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2022. Yerekanwe bwa mbere itangiranye n’ifungura rya shene ya ZACU TV igaragara kuri Canal Plus kuri shene ya 38.

Imaze kwerekanwa ibice (Seasons) bibiri kuri ZACU TV kandi iracyakomeza gukinwa kugeza ku gice cya kane. Buri gice (Season) gifite uduce 13 tumara iminota itarenze 30. Zacu Entertainment [kuri YouTube] yatangiye kuyisohora guhera ku gice (season) cya mbere.

Kuri uyu wa kane tariki 02/02/2023 ni bwo filime y’uruhererekane The Bishop’s Family yatangiye gutambuka ku rubuga rwa YouTube kuri shene ya Zacu Entertainment, ikaba iri kurebwa n'abari hanze y'Africa.

Abakunzi ba The Bishop's Family batuye hanze y'umugabane wa Africa, bazajya bayireba kuri Zacu Entertainment buri wa Kane saa 10:00 (GMT) cyangwa saa 12:00 ku isaha y’i Kigali.

Kuba iyi filime itangiye kurebwa kuri YouTube n'abantu batuye hanze ya Africa ni intambwe ikomeye kuri Zacu Entertainment iyitegura ndetse no ku bakunzi bayo baba imahanga bari barabuze uko bayireba kuri Zacu Tv.

Nelly Wilson MISAGO, Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment ikomeje gukora filime zishimirwa cyane n'abakunzi ba sinema, yatangarije InyaRwanda ko The Bishop's Family ifite inkuru nziza abantu bakwitega kureba.

Yavuze kandi ko ifite itandukaniro n'izindi filime Zacu Entertainment yakoze zirimo za City Maid, Indoto na Seburikoko. Ati "Ni filime nziza abanyarwanda bakwitega kureba. Ni filime ikoze neza ugereranije n'izindi twagiye dukora [.....]".

Arakomeza ati "Iyi ngiyi uburyo ikoze irimo ubuhanga bwinshi kandi n'ibikoresho twakoresheje ntabwo ari bimwe. Abazayibona, bazabona ko itandukanye cyane mu buryo bwa tekinike n'izo dusanzwe dukora".

Ashimangira ko iyi filime ifite byinshi izahindura muri sinema Nyarwanda kuko ikoranye ubuhanga ndetse ko abazayireba bazabona itandukaniro ryayo n'izindi filime.

The Bishop’s Family ni filime y’uruhererekane yo mu bwoko bwa 'Drama' ivuga ku nkuru y’umugabo Bishop Dan ubwiriza ubutumwa bw’iyobokamana washakanye n’umugore witwa Jane, abakristu bafata nk’umupagani.

Bishop Dan na Jane babyaranye abana 3, umuhungu w’imfura n’abakobwa 2. Kubera ubuzima Jane yabayemo kera mu bukumi bwe bukomeje kumukurikirana, agomba gufatanya n’umugabo we gukemura ibyo bibazo mbere y'uko umuryango we usenywa n’amateka ye y’ahashize.

Igice cya mbere cyamaze kugera kuri Zacu Entertainment [kuri YouTube], kivuga ukuntu Andrew, umwana wa Bishop aba ashaka kujya kwibana, bimwe bizwi nko kujya muri 'Ghetto' nyuma y’uko se amusanze mu mico avuga ko itari myiza. Ni icyemezo kitashimishije ababyeyi be ari bo Bishop Dan n’umugore we Jane.

Muri The Bishop's Family, abana ba Bishop Dan na Jane na bahura n’ihurizo rikomeye ryo guhitamo uwo bakurikiza cyangwa uwo bazafatiraho icyitegererezo mu babyeyi bbabo. Hagaragaramo akagambane Bishop Dan akorerwa n’umwungiriza we Pastor Phillip bafatanyije umurimo w’Imana.

Iyi filime yigisha uko imiryango igomba kubana neza kabone n’ubwo abagize umuryango baba bafite ibibazo bitandukanye yaba ibijyanye n’ubuzima cyangwa imyemerere itandukanye. Yigisha kandi ku kubabarirana kw’abashakanye n'andi makimbirane aza mu muryango.

Nk'uko byagarutsweho n’umuyobozi wa Zacu Entertainment, iyi filime yakoranywe ubuhanga, ifite amashusho meza, ndetse n’ibikoresho byayikoze bitandukanye cyane n'ibyakoze izindi iyi nzu itegura amafilime ikoresha. 

Ibi bitanga icyizere ko izabasha guhatana mu ruhando mpuzamahanga rwa filime nziza ndetse no mu maserukiramuco.

"The Bishop's Family" ni filime yo kwitega ku ruhando mpuzamahanga nk'uko abayikoze babitangaje bashingiye ku kuba ikoranywe ubuhanga kurusha izimo City Maid iherutse gushyirwa muri Filime 10 nziza cyane muri Afrika.

Mwiyeretsi Alain Samson ni we ukina ari Bishop Dan muri iyi filime


Tuyisenge Aime Valens ukina ari Pasiteri wungirije


The Bishop's Family, filime yo kwitega ku ruhando mpuzamahanga

NIBA UTUYE HANZE YA AFRICA KANDA HANO UREBE IYI FILIME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND