RFL
Kigali

City Maid yo mu Rwanda yaje muri Filime 10 nziza muri Africa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/07/2021 10:53
0


Filime y'uruhererekane City Maid ya hano mu Rwanda inyura kuri Televiziyo Rwanda yaje ku rutonde rwa filime 10 zikunzwe ku mugabane wa Africa. Uru rutonde yaruhuriyemo n'izindi filime zo mu bihugu bimaze gutera imbere muri Cinema birimo Nigeria, Zimbabwe, South Africa n'ibindi.Uru rutonde rwakozwe na Pan African Film Festival (PAFF) igamije guteza



City Maid, Filime nyarwanda rukumbi yaje kuri uru rutonde, ni filime y'uruhererekane ikunzwe cyane mu Rwanda aho ikunzwe n'ingeri zose. Iyi filime imaze kwamamara, yaciye agahigo gakomeye ko kuza ku rutonde rwa filime 10 nziza ku mugabane wa Africa ndetse zerekana ko zifite ejo hazaza heza ku buryo zizakomeza kugera kure hashoboka nk'uko ikigo Pan African Film Festival (PAFF) cyakoze uru rutonde cyabitangaje.

Pan African Film Festival ni ikigo kabuhariwe mu guteza imbere filime nyafurika gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyashinzwe na Danny Glover umukinnyi w'icyamamare muri Cinema uri mu bakomeye muri Hollywood. Iki kigo cyakoze uru rutonde kimaze imyaka 30 gikora iki gikorwa cyo guteza imbere no kumenyekanisha filime nyafurika ku rwego mpuzamahanga.


City Maid ikaba yaje ku rutonde rwa filime 10 nziza muri Africa yahuriyeho na filime zo mu bihugu byateye intambwe ikomeye muri cinema. Izo filime ni Castle and Castle yo muri Nigeria, Cook Off yo muri Zimbabwe, Fatsani:A Tale Of Survival yo muri Malawi, Fisherman's Diary yo muri Cameroon, Just in Time yo muri Kenya, Riona yo muri Nigeria, Dede yo muri Ghana, Blood and Water yo muri South Africa hamwe na Lanjuro yo muri Gambia.


Wilson MISAGO nyiri City Maid yishimiye cyane agahigo iyi filime yaciye maze agira ati "Kubona City Maid iza muri filimi zirebwa cyane muri Africa byaduteye imbaraga cyane zo gukomeza gukora neza ibyo dukora. Kuba abantu benshi bayireba itanafite subtitles ikagera kure ni bintu byiza kuri twe''.

Yakomeje agira ati "Hari indi mishinga ya filime dufite iruta City Maid ku buryo yabasha kugera kure, nko mu myaka 3 ikazaba ariyo filime yerekanywa kuri televiziyo mpuzamahanga ndetse ikazagera kuri Netflix, Amazon, Prime na HBO''.


City Maid ikaba ikorwa na Zacu Entertainment isanzwe ikora filime z'uruhererekane zikunzwe zirimo 'Ejo Si Kera' hamwe na 'Indoto' - izi filime zombi MISAGO akaba yizeye ko zizakundwa cyane kurusha City Maid. City Maid ikaba inyura kuri televiziyo Rwanda kuwa Kane saa tatu z'ijoro no kuwa Gatandatu saa sita n'igice z'amanywa. 

Yamenyekanyemo abakinnyi bakomeye muri Cinema nyarwanda barimo Emmanuel Ndayizeye ukina yitwa Nick, Laura Musanase ukina yitwa Nikuze, Nadege Uwamwezi ukina yitwa Nana hamwe na Mustafa Uwihoreye ukina yitwa Deo. Agahigo City Maid iciye karatuma iyi filime irushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.


City Maid yaje ku rutonde rwa Filime nziza muri Afrika

Src:www.TheNewTimes.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND