Kuri iki cyumweru tariki 29 Mutarama, kuri sitade ya Bugesera, habereye umukino wa gicuti wateguwe na Nyamata United FC, mu rwego rwo gushishikariza abantu gukora siporo.
Uyu mukino wateguwe na Nyamata FC isanzwe ikinamo uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ndahinduka Michel, abakinnyi bagize iyi kipe bigabanyijemo kabiri bahura hagati yabo, aho ikipe imwe yari yiswe Team Faggy indi yitwa Team Roddry.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Team Rodrry
Kuko wari umukino w’abakinnyi baziranye, amakipe yombi yaranzwe n’ihangana ryatumye igice cya mbere kirangira banganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 60, nk'uko Ndahinduka Michel yabikoraga akiri imbirizi y’umusore, yakiriye umupira ari mu rubuga rw’amahina yubura amaso areba umunyezamu wa Team Rodrry ahagaze amutera ishoto ryaruhukiye mu izamu, umukino urangira ari igitego kimwe cya Team Faggy ku busa bwa Team Rodrry.
Team Faggy ni bo begukanye amanota 3
Amateka ya Nyamata United FC
Nyamata United FC ni ikipe y’umupira w’amaguru y'abakanyujijeho mu myaka ya kera, ikaba ibarizwa hano mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata.
Iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 2004 nyuma yaho abasore bishyize hamwe batangiza iyi kipe, itangira ikinwamo n'abakinnyi b'abanyeshuri bigaga mu bigo by’amashuri mu mujyi wa Nyamata bari bashoboye kuwoconga icyo gihe.
Banayifashije kugera kuri byinshi yewe
ivaho iranakomera cyane kubera ishyaka ryarangaga abakinnyi bayikinagamo icyo
gihe. Nyuma y’amezi abiri gusa iyi kipe ishinzwe, ikipe ya Nyamata United FC
yatangiye gusurwa n’andi makipe atandukanye atarabigize umwuga.
Amakipe yabanje kwibuka uwari umukinnyi wabo Karondo uherutse kwitaba Imana azize impanuka
Twabibutsa ko iyi kipe ibarizwamo abakinnyi babiciye bigacika hano mu Rwanda, nka Ndahinduka Michel batazira Bugesera wakiniye Amavubi mu myaka ishize, Kaberuka Jean Paul wakinye APR FC, Kwizera Yves batazira TITI wakinnye Rayon Sports ubwo yari i Nyanza. Intego y’ikipe ni ugukora siporo bishimisha.
Ubuyobozi bw'iyi kipe bwabwiye inyaRwanda ko amarembo afunguye ku bifuza kuyijyamo bashaka gukora siporo ya buri cyumweru.
Ni ikipe ikorera kuri stade ya Bugesera, bakaba bakora siporo buri cyumweru guhera saa tatu za mu gitondo. Nta mpamvu rero yo kubura aho ukorera
siporo wageze mu Bugesera muri 'weekend'.
Kubera kumenyerana kw'abakinnyi byateje ihangana rikomeye mu kibuga
Iyi kipe ifite imbuga nkoranyambaga ikoresha, ushaka kubisunga cyangwa ukeneye ubundi busobanuro no gukurikirana ibikorwa byabo, wanyura kuri: https://nyamataunitedfc.blogspot.com, Youtube: NYAMATA UNITED F.C, Instagram: @nyamata_united_FC, Facebook: Nyamata United FC.
Nyamata United FC ishishikariza abantu by'umwirahiko abaherereye muri Bugesera gukora siporo kuko ari ingirakamaro ku buzima bwa muntu
Nyamata United FC ikipe yo kwitega mu bihe biri imbere
REBA MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MURI UYU MUKINO
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com
VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu - inyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO