Uwavuga ko uwazanye umunya-Jamaica Collin Demar Edwards wamamaye nka Demarco kuririmbira mu Rwanda; ubu yasigaranye inzozi mbi zitazamuva mu mutwe, ntabwo yaba abeshye!
Uyu mugabo yaririmbiye mu Rwanda ku wa 28/01/2023 muri BK
Arena mu gitaramo cyitabiriwe n’abatageze no kuri 50 cyane ko abari bafitemo
akazi ari bo bari benshi kurusha abitabiriye.
Ntabwo byaherukaga kuba ku bahanzi bakomeye bavuye
hanze gukora igitaramo ntikitabirwe kuri
iki kigero.
InyaRwanda yakusanyije amakosa atandukanye yakozwe mu
itegurwa ry’igitaramo ashobora kuba yarabaye intandaro yo kutitabirwa.
Guhuzagurika
mu mitegurire
Iki gitaramo cyari giteganyijwe ku wa 29 Ukuboza 2022
cyahawe inyito ya Dutty December nk’ibisanzwe muri BK Arena. Cyari cyateguwe na sosiyete ya Diamond League Entertainment (DLE).
Bitunguranye ariko igitaramo cyegereje cyaje gusubikwa
bivugwa ko byatewe no kuba indege yagombaga kuzana uyu muhanzi yaramusize.
Igitaramo cyahise gisubikwa nyuma bitangazwa ko kizaba
muri Mutarama uyu mwaka cyahinduriwe izina cyikitwa ‘Demarco Live in Kigali’. Uhereye
ku kuntu cyamamajwe na byo ubwabyo ni iki ikibazo.
Demarco yageze mu Rwanda mu gicuku cyo ku wa 26
Mutarama 2023 mu gihe yari afite igitaramo ku wa 28 Mutarama 2023. Aho waboneraga
ko abateguye igitaramo bari guhuzagurika ni uko no ku kibuga cy’indege wabonaga
batari guhuza.
Bari babanje guhuruza itangazamakuru ku wa 25 mu gicuku
bamwe mu banyamakuru barara ku kibuga cy’indege, barambiwe mu rukerera
barikubura barataha, bakimara kumenya ko uyu muhanzi azaza ku munsi
uzakurikiraho.
Bajya no kumwakira wabonaga bahuzagurika, mu gihe hamenyerewe
ko umuhanzi iyo ari buze mu Rwanda yakirwa n’abakobwa bakamuha indabo ku kibuga cy’indege, Demarco we si ko byagenze.
Uyu muhanzi waje habura iminsi ibiri ngo igitaramo kibe, wumvaga na bamwe mu bari mu ikipe yamuzanye bajujura nk’abatamuzi.
Uretse kuba abanyarwanda benshi batari bamuzi, nta
kiganiro n’itanagazamakuru yigeze akora ahubwo yazengurutse mu binyamakuru
umuntu yabarira ku ntoki ubundi arituriza.
Demarco
ntabwo ari umuhanzi abanyarwanda bari bakeneye!
Nyampinga Letitia wiyita Rocky Try usanzwe akora ibyo kumurika imideli mu bihugu birimo Ubwongereza aho
yakuriye, ni we wari ukuriye itsinda rinini rya Diamond League Entertainment
yateguye iki gitaramo.
Kuba atarakuriye mu Rwanda cyangwa se atahaba cyane
bishobora kuba biri mu byatumye atekereza ko Demarco ashobora gutegura
igitaramo cyikitabirwa.
Ndetse agapfa kwemera inama zose n’abamuri hafi
byashoboka ko umuziki basanzwe bumva utandukanye n’uwo abanyarwanda baharaye
uyu munsi.
Demarco aheruka gukora ‘hit’ mu 2017 ubwo yahuriraga na
Akon na Runtown mu ndirimbo bise ‘No Wahala’ yakunzwe cyane. Iyi niyo abanyarwanda bazi ye kandi nayo
imaze imyaka irenga itanu ikozwe.
Indi ndirimbo afite yakunzwe ni iyitwa ‘I Love My Life’.
Iyi imaze imyaka 11 ikozwe bivuze ko nayo itari gutuma abanyarwanda
bashamadukira uyu muhanzi.
Ubunyamwuga
buke
Iki gitaramo cyagombaga kuririmbamo abahanzi 11 barimo
abanyarwanda 10 ndetse na Demarco ubwe. Habura iminsi mike, Ish Kevin na Chriss
Eazy bahise batangaza ko batazaririmba muri iki gitaramo.
Bombi bitsaga ku kuba abateguye igitaramo nta
bunyamwuga bari gukorana ibintu byabo. Nk'itangazo rya Giti Business Group
ireberera inyungu Chriss Eazy, yavuze ko Diamond League Ent nta bunyamwuga ifite mu byo iri gukora.
Itangazo ryashyizwe hanze, ubu buyobozi bw’iyi
sosiyete ireberera inyungu uyu muhanzi, bugaragaza ko butishimiye kuba
atazaririmba muri iki gitaramo cyiswe ‘Demarco Live in Kigali.’
Rigakomeza riti ‘‘Nyuma y’ubusesenguzi twakoze,
twahisemo gukura Chriss Eazy ku rutonde rw’abazaririmba muri iki gitaramo
kubera kutagira gahunda ndetse n’ubunyamwuga buke bw’abagiteguye.’’
Rikomeza rivuga ko nka label hari ‘standards’ yashyizeho
bityo kubera ko kuri iki gitaramo iz’abateguye zidahura n’izayo [label] bahisemo
gukuramo umuhanzi wabo.
Igitaramo
cyo mu kwa mbere!
Akenshi biragorana ko igitaramo cyo mu mezi atangira
umwaka cyakwitabirwa kubera ko amafaranga abantu baba barayakoresheje mu mpera
z’umwaka.
Biragoranye no kuri iki gitaramo cyari kwitabirwa cyane
ko uretse Demarco nta ‘hit’ aheruka no muri uku kwezi abantu baba bakisuganya.
Demarco w’imyaka 40 ukomoka muri Jamaica yataramiye Abanyarwanda
ku wa 28 Mutarama 2023 muri BK
Arena.
Abahanzi nyarwanda icyenda ni bo bari basigaye muri 11 bari bateganyijwe gusangira
urubyiniro na Demarco. Abo ni Bushali,
Deejay Pius, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee RUG, Bishanya na Davy
Ranks.
Muri aba bahanzi bose haririmbye batatu barimo Ariel
Wayz, Kivumbi na Bushali abandi bamwe barabyanga, abandi babwirwa n’abateguye
igitaramo ko bitakunda ko baririmba cyane ko kubera gutegereza ko abantu baza
byageze saa yine nta muhanzi urajya ku rubyiniro.
Aba-Dj batanu barimo Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga,
Dj Kagz, Nep Djs nibo bavanze imiziki.
Ange wagombaga kuza ku rubyiniro agafatanya na MC Nario
yagiyeho rimwe kigitangira ntiyongera kugarukaho.
Kwinjira ku baguze amatike mbere byari 5 000 Frw, 10 000 Frw, 20 000 Frw na 30 000 Frw. Mu
gihe ku muryango byari 10 000 Frw, 15 000 Frw,
25 000 Frw na 35 000 Frw.
Ugereranyije aya mafaranga ntabwo yari menshi ku buryo
iyo abantu baba bashaka kwitabira iki gitaramo bari kuza.
TANGA IGITECYEREZO