RFL
Kigali

Abahanzi barwaniye kuririmba mbere! Demarco yasize umugani i Kigali-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:29/01/2023 2:09
0


Umunya-Jamaica Demarco yataramiye abanya-Kigali mbarwa, mu gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buke cyabereye muri Kigali Arena.



Ni igitaramo cyari giteganyijwe mu masaha ya kare y’umugoroba. Muri iyi nyubako ya BK Arena isanzwe ijyamo ibihumbi 10, hari harimo abantu batageze no kuri 50.

Saa yine nibwo MC Nario yinjiye ku rubyiniro, aganiriza abantu mbarwa bari bitabiriye. Nyuma y’iminota 30 ageze ku rubyiniro, we na Ange Umulisa bari bafatanyije gushyushya abantu bari bitabiriye bahamagaye Bushali ku rubyiniro.

Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo yitwa “Kamwe” yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye, “Kinyatrap”, “Mukwaha”, “Ku Gasima” na  “Kurura” asezera abari bitabiriye aragenda.

Yakurikiwe na Ariel Wayz waririmbye indirimbo ze zirimo “You should know”,  “La vida loca”, “Chamber”, “Demo” yahuriyemo Sagamba, Soldier Kid, Bruce The 1st na  Kivumbi King.

Kivumbi yaririmbye indirimbo zirimo “Nana”,  “Salute” n’izindi.

Saa sita na 23’ nibwo Demarco yageze ku rubyiniro. Yaririmbye ibihangano bye bitandukanye, akajya anyuzamo abwira abafana be ko yakunze u Rwanda. Yasoreje kuri “No Wahala” na “I Love My Life” zakunzwe cyane mu Rwanda.

Abahanzi bamwe banze kuririmba, abaririmbye nabo babikora bameze nk’abari gutanga umugabo…

Abahanzi nyarwanda icyenda nibo bari basigaye, muri 11 bari bateganyijwe gusangira urubyiniro na Demarco. Abo ni Bushali, Deejay Pius, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee RUG, Bishanya na Davy Ranks.

Chriss Eazy na Ish Kevin bo bikuye muri iki gitaramo rugikubita, bashinja abagiteguye ubunyamwuga buke.

Imiziki  yagombaga kuvangwa n’aba-Dj batanu barimo Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs, kikayoborwa n'abashyushyarugamba Ange na Nario.

Kwinjira ku baguze amatike mbere, byari 5 000 Frw, 10 000 Frw, 20 000 Frw na 30 000 Frw. Mu gihe abayaguriye ku muryango byagombaga kuba ari 10 000 Frw, 15 000 Frw,  25 000 Frw  na  35 000 Frw.

Uretse ubwitabire buke, abahanzi bagombaga kuririmba bose ntabwo bageze ku rubyiniro. Mu icyenda bagombaga kuririmbira abitabiriye; Bushali, Ariel Wayz na Kivumbi nibo bahanzi nyarwanda baririmbye.

Bitandukanye no mu bindi bitaramo akenshi aho abahanzi bakunze kuririmba nyuma, kuri iyi nshuro batanguranwaga kujya ku rubyiniro kugira ngo bigendere.

Yitabaje indirimbo z’abandi bahanzi, ‘I Love My Love’ iba intero ye!

Demarco byagaragaraga ko iby’abanya-Kigali byamucanze. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zitandukanye ze, abona ntiziri gufata bake ‘beza bari bitabiriye’.

Uyu muhanzi yahisemo kwitabaza izindi ndirimbo z’abandi bahanzi zamenyekanye. Aha yaririmbye izirimo “I gotta feeling” ya Black Eyed Peas n’izindi zitandukanye.

Indirimbo yise ‘I Love My Life’ yayiririmbye kenshi, kuko ariyo yabonaga abitabiriye bakunze. Afatanya n’abari bitabiriye kuririmba.

Si ibya none!

Si ubwa mbere umuhanzi w’umunyamahanga aje mu Rwanda mu gitaramo, akabura abantu.

Nka Kizz Daniel uri  mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa 27 Gashyantare 2016, asiga abafana bijujuta abandi bamugaya ku mpamvu zitandukanye.

Muri iki gitaramo yabanjirijwe n’abahanzi Charly & Nina, ndetse na Bruce Melodie bo mu Rwanda. Cyagombaga gutangira saa moya, ariko byageze saa yine n’igice muri Serena Hotel hari abafana barenga gato mirongo itanu.

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro mu masaha ashyira saa saba, aririmba indirimbo nke mu minota 17 arigendera.

Muri Kanama 2017, nabwo Umuraperi Darassa wari uri mu bagezweho muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, yaririmbiye bwa mbere mu Mujyi wa Kigali, igitaramo cye cyitabirwa n’abantu mbarwa.

Ku itariki ya 23 Kanama 2014 nibwo Chameleone na Amani bakoreye igitaramo i Gikondo, cyitabiriwe n’abantu batageze no kuri 50 bari baje gutaramirwa n’ibi byamamare.

Ku wa 25 Nyakanga 2015 mu Rwanda habereye igitaramo cyiswe ‘Kwibohora Concert’ cyaranzwe n’ubwitabire bwari ku kigero cyo hasi cyane, ugereranyije n’uburemere bw’amazina y’abahanzi bo mu Rwanda na Uganda bari bacyitabiriye.

Urebye intebe ibihumbi zari zateganyirijwe abafana muri Serena Hotel, ukareba n’uburyo abaje kureba iki gitaramo bari bake cyane, biguha isura y’ubwitabire buke.

Muri Nyakanga 2016 umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, Nimbona Jean Pierre [Kidumu Kibido Kibuganizo] yakoze igitaramo cyiswe ‘Rosty Vibration Party’, cyabereye i Gikondo.

Igitaramo cyari cyatumiwemo Kidumu, Big Farious na Charly&Nina, cyabereye ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, mu ijoro ryo kuwa 1 Nyakanga 2016.

Ni igitaramo cyagaragayemo ibintu byatunguye benshi, Big Farious wari mu bahanzi bakomeye bagombaga kuririmba byarangiye atahakandagije ikirenge, mu gihe abamutumiye bari bijeje itangazamakuru ko ‘agomba kuboneka’.

Umunya-Nigeria Innocent Ujah Idibia wamamaye nka 2Face Idibia, nawe yaje mu Rwanda ahava abihiwe kubera igitaramo cye kitabiriwe ku kigero cyo hasi.

Igitangaje kuri iki gitaramo ni uko ari kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bivugwa ko bikomeye mu Mujyi wa Kigali, ariko nticyamamajwe, ‘ari nayo ntandaro yo kutitabirwa’.

Abatumiye 2Face batunguwe n’uko ku munsi w’igitaramo bisanze muri Serena Hotel bari kumwe n’abatumirwa bake, n’abanyamakuru gusa.

Abanyarwenya Aki na Pawpaw nabo  baje mu Rwanda, bataha bimyiza imoso.  Byari mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuwa 14 Gashyantare 2019, mu ihema rinini ryo muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

Cyari cyateguwe mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza umunsi wa Saint Valentin, ariko hanamurikwa umushinga wiswe Naija-Rwanda Connect, ugamije guteza imbere sinema nyarwanda ifashijwe n’iyo muri Nigeria.

Na Harmonize yaririmbiye abantu mbarwa mu Mujyi wa Kigali, ku nshuro ya mbere yari ahakoreye  igitaramo. Ni igitaramo cyabaye tariki ya 24 Werurwe 2018. Yari yatumiwe mu kumurika The Mane, iteza imbere umuziki mu Rwanda.

Iki gitaramo cye i Kigali cyitabiriwe n’abafana bake ugereranyije n’ubunini bw’ihema ryari ryateguwe muri Camp Kigali, ndetse n’umubare w’abahanzi bo mu Rwanda bakiririmbyemo.

Icyo gihe Umuyobozi wa The Mane, Bad Rama mu ijambo risoza igitaramo yagize ati “Nka The Mane ibi birahagije, ku mezi atandatu gusa ibi birahagije […] Mwari bake beza!”

Igitaramo cya AV wo muri Nigeria cyagombaga kuba umwaka ushize mu Ukuboza nacyo ntabwo cyabaye, biturutse ku kuba uyu muhanzi yarisanze muri Camp Kigali aho cyari kubera wenyine.

 

Bushali ni uku yaserutse yambaye 

Bushali niwe wabanje ku rubyiniro aririmbira abafana bake bari baje

DJ Tyga ari mu bavanze imiziki 

Bake baje bizihiwe 

Nta nyoni yatambaga kuri BK Arena ahabereye igitaramo 

MC Nario niwe wayoboye iki gitaramo 

Iki gitaramo ntabwo cyitabiriwe 

NEP DJS bafunze umwuka baracuranga 

Ariel Wayz yasusurukije abari bitabiriye 

Demarco yari yazanye umu-Dj we wamufashije avanga imiziki cyane ko uyu muhanzi yaririmbye playbackKivumbi yafunze umwuka araririmbaIki gitaramo cyitabiriwe n'abantu mbarwaMC Nario niwe wayoboye iki gitaramo Abanyabirori bake baje bari bizihiwe BK Arena yari yambaye ubusa Demarco yahamagaye abakobwa bakaraga umubyimba ku rubyiniro Igitaramo cya Demarco cyitabiriwe n'abantu mbarwaDemarco ni ubwa mbere yari aje kuririmbira mu Rwanda ariko igitaramo cye ntabwo cyagenze neza, cyitabiriwe n'abantu mbarwaDemarco ni umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka muri Jamaica Demarco yaririmbye ibihangano bye bitandukanye Demarco yageze aho ajya mu bafana Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abantu mbarwa Demarco yabyinishije umwe mu nkumi zari zitabiriye 

KANDA HANO UREBE UKO DEMARCO YITWAYE MURI IKI GITARAMO CYASIZE UMUGANI

">

Kanda hano urebe amafoto menshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND