Ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2023, ni bwo Niyo Bosco
yemeranyije na Sunday Entertainment gushora imari mu bikorwa bye by’umuziki,
kubimenyekanisha, kumukorera buri kimwe gisabwa kugira ngo impano ye ikomeze
kumenyekana n’ibindi.
Nk’umuhanzi, asabwa gukora ibishoboka byose afatanyije
na Sunday Entertaiment kugira ngo ibihangano bakora bicengere ku isoko ry’umuziki,
kandi abe umuhanzi Mpuzamahanga nk’inzozi yakuranye kuva mu myaka ine ishize
yinjiye mu muziki.
Asinye muri Sunday Entertainment nyuma y’uko
atandukanye byeruye na MI Empire y’umunyamakuru Murindahabi Irene ari nawe
wamufashije kumenyekana.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram,
Niyo Bosco yagaragaje ko yamaze kwinjira muri Sunday Entertainment. Ndetse, mu
mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2023 arashyira hanze indirimbo ya mbere imuha
ikaze muri iyi nzu.
Sunday Justin washinze Sunday Entertainment, yabwiye
InyaRwanda ko Niyo Bosco ari umuhanzi w’umuhanga ‘buri wese yakwifuza gukorana
nawe’.
Avuga ko “Dufatanyije, abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki impano ye izakomeza gukura uko bucyeye n’uko bwije."
Niyo Bosco yinjiye muri
Sunday Entertainment, asangamo umuhanzikazi Mwiza Zawadi uherutse gusohora indirimbo 'Ni wowe'.
Ubwo yari akiri muri MI Empire, Niyo Bosco yagize
uruhare ku ndirimbo za Vestine na Dorcas kuva kuri ‘Nahawe Ijambo’ kugeza kuri
‘Nzakomora’ baherutse gushyira ahagaragara. Ijwi ry’uyu musore kandi ryumvikana
mu ndirimbo zabo (Ibizwi nka Back Up).
Uburyo yanditse indirimbo z’aba bakobwa byatumye bagwizaho
igikundiro mu gihe gito.
Murindahabi aherutse kubwira itangazamakuru ko uruhare
rwa Niyo Bosco mu rwego rw’umuziki wa Vestine na Dorcas no kuzamura izina rya
sosiyete ye y’umuziki ya MI Empire yashinze ni ‘runini’.
Yavuze ko Niyo Bosco afite ubuhanga mu kwandika
indirimbo, akamenya kuziririmba n’uko agomba kwitwara ku rubyiniro kandi afite
ubumuga bwo kutabona. Ati “Ni impano rero y’agatangaza. Twishimira kandi dukunda
cyane."
Yunganiwe na Kamikazi Dorcas wavuze ko Niyo Bosco yababereye urufatiro rw’umuziki wabo. Avuga ko afite icyizere cyinshi cy’uko imirimo yabakoreye Imana izayimuhembera. Ati "Yakoze ibintu byiza cyane. Turanamushimira."
Inkuru bifitanye isano: Yamukuye habi! Inzira ya Niyo Bosco na Murindahabi wamufashije kuba icyamamare
Niyo Bosco yatangaje ko yamaze gusinya imyaka itatu muri Sunday
Entertainment 
Niyo Bosco aherutse kuririmba mu gitaramo East African Party kinjije Abanyarwanda mu 2023 cyabereye muri BK Arena

Niyo Bosco agaragaza ko mu mpera za Mutarama 2023
azashyira hanze indirimbo ye nshya
KANDA HANO UREBE UKO NIYO BOSCO YITWAYE MURI EAST AFRICAN PARTY
