Uyu muririmbyi amaze imyaka ibiri mu muziki. Icyo gihe yavugaga ko afite ishimwe ku mutima, kuko yari amaze igihe kinini yifuza gutumirwa mu kiganiro na Murindahabi.
Yavuze ko kuba afite ubumuga bwo kutabona, ntaho bihurira no gucuranga gitari, kuko no kuvuza ingoma bidasaba ko umuntu aba arebaho.
Icyo gihe yari afite imyaka 19 y'amavuko. Yifashishije
gitari yacuranze indirimbo 'Nyamibwa y'igikundiro' ya Nkurunziza,
avuga ko ariwe muhanzi afatiraho urugero.
Yavugaga ko yitwa Bosco Niyo, ubu
yabicurukuye yitwa Niyo Bosco. Yumvikanishaga ko afite indirimbo ebyiri ze, ariko
yanashyize imbere kuririmba asubiramo indirimbo z'abandi bahanzi, kandi "nkora
umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana."
Icyo gihe mu 2019, yavugaga ko yiga
amashuri i Rwamagana, kandi ashaka no kujya kwiga umuziki ku ishuri rya muzika
rya Nyundo. Uyu musore yavuze ko ubumuga bwo kutabona bwamufashe ubwo yari
afite imyaka ibiri.
Muri iki kiganiro yaririmbye
indirimbo 'Biratungana' ya Adrien Misigaro na Gentil Misigaro, amashusho yayo arasakara
cyane bituma abantu benshi batangira kumuhanga ijisho. Ndetse, yavugaga ko
ashaka guhura n'aba bahanzi.
Yavuze benshi yifuza guhura nabo-
Hafi ya bose barahuye, bitewe n'uko imyaka ibiri ishize ari mu muziki yakoze
'hit' zatumye abantu bamukunda.
Yifuzaga guhura na Adrien Misigaro
akamufasha kuzamura impano ye. Yanaririmbye indirimbo ye ihimbaza Imana yise 'Your
name is better', akavuga ko ariyo aherutse gusohora- Iyi ndirimbo ntiri kuri
shene ye ya Youtube.
Abajijwe impamvu yahisemo kuririmba
indirimbo zihimbaza Imana, yavuze ko 'hari amateka yanyuzemo' amutera 'kwamamaza
ubutumwa bwiza'. Ariko mu gihe cy'imyaka ibiri ishize nta ndirimbo ya 'gospel' ye yasohoye,
ariko indirimbo nk'izi yazandikiye abarimo Vestine na Dorcas.
Gusa, anasobanura ko n'ubwo
adashobora kuririmba Gospel ijana ku ijana, n'izindi ndirimbo aririmba zitanga
ubutumwa bwiza nazo ari iz'Imana.
Icyo gihe, yatanze nimero ye ya telefoni ku bantu bashaka kumufasha. Hari amakuru avuga ko nyuma
y'iki kiganiro, Niyo Bosco yasabye Murindahabi kumufasha mu muziki bihurirana n'uko uyu munyamakuru yari yakunze impano ye- Kuva ubwo
barakona kugeza ubwo ku wa 28 Ukwakira 2022, Niyo Bosco atangaje ko yavuyemo muri MI Empire.
1. Uwamwakiriye kuri Televiziyo yamwinjije mu muziki
Ku wa 7 Mutarama 2020, Niyo Bosco yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Ubigenza ute?', yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Santana n'amashusho akorwa na Bagenzi Bernard.
Ni
indirimbo yamuciriye inzira bitewe ahanini n'ubutumwa buyigize, irakundwa
karahava nawe biramutungura.
Ni indirimbo ikiryoheye amatwi n'ubu.
Imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 3 kuri Youtube.' Ubwo
yasohoraga iyi ndirimbo, yavuze ko yishimye cyane kuko atari yarigeze
atekereza ko igihe kizagera agasohora indirimbo ye.
Icyo gihe Murindahabi yavugaga ko
agomba kumwitaho nk'umunyamuziki, akamwambika neza, akamuhindurira uko
agaragara n'ibindi bituma agaragara nk'umusitari.
Bakoranye urugendo, amujyana aho
kugurira imyenda, baramwogosha asa neza. Abajijwe ikosa atakora mu muziki we,
yavuze ko atazigera asuzugura itangazamakuru, kuko yabonye imbaraga ryamuhaye
mu rugendo rwe rw’umuziki.
Mu gihe cy'imyaka ibiri bari
bamaranye, uyu muhanzi yakoze indirimbo zirakundwa zirimo nka 'Ibanga',
'Piyapuresha', 'Seka', 'Urwandiko' n'izindi kugeza kuri 'Buriyana' aherutse
gusohora.

2. Kwamamariza ibigo bikomeye, kuririmba mu bitaramo, ntaho
atamugejeje ariko Niyo Bosco aracyafite akangononwa
Niyo Bosco atandukanye na M Irene
amufashije gukorana no kwamamariza ibigo bikomeye, birimo nka sosiyete y’itumanaho
ya MTN Rwanda, Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi
n'ubuhanga byifashishwa mu butabera (RFL) n’ibindi.
Uyu muhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo,
yaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo nk’igitaramo cy’umugoroba wa Aline
Gahongayire cyo kwizihiza imyaka 22 ishize ari mu muziki, iserukiramuco rya
ATHF|MTN ryabereye kuri Canal Olympia (Ntiyaririmbye ariko yari ku rutonde), Iwacu
Muzika Festival, ibitaramo bya MTN, igitaramo Gisingiza Intwari, Cax Umoja n’ibindi
bitandukanye.
Mu gihe cy’imyaka ibiri, Niyo Bosco amaze
mu muziki kandi yahatanye mu bihembo bya Isango na Muzika, Kiss Summer Awards na The
Choice Awards.
Mu kiganiro aherutse kugirana na
Radio Rwanda, Murindahabi yavuze ko ibikorwa by'umuziki bya Niyo Bosco birimo
nka shene ya Youtube yabimusubije.
Ariko mu ijwi ryasakaye kuri
WhatsApp, Niyo Bosco avugamo ko Murindahabi ataramuha uburengazira ku rubuga
rwa Spotify acururizaho indirimbo.
Kugeza ubu, Spotify niyo itanga
amafaranga menshi ku bahanzi bacururizaho indirimbo ugereranyije na Youtube, n’ubwo
ari rwo rubuga ruzwi cyane.
Muri iryo jwi, Niyo Bosco yemera
guhara Spotify ariko agasaba Murindahabi guhindura izina ryayo, kugira ngo nawe
afungure konti ya Spotify.
N’ubwo yahawe shene ya Youtube,
agomba gutegereza icyumweru kimwe kugira ngo ijye mu maboko ye bya nyabyo.
Niyo Bosco avuga ko “Uriya mutipe (Murindahabi) afite uburyo yashakaga ko nkomeza kumubera ikiraro, noneho njyewe
nkagenda njya hasi kurushaho."
Avuga ko mu masezerano yafataga 30% mu gihe Murindahabi yafataga 70%. Kandi ngo iyo hari ikintu gishya yamenyaga, byababazaga Murindahabi.

3. Niyo Bosco yabanje guca amarenga yo gutandukana na
Murindahabi
Niyo Bosco yavuze
ko Murindahabi yababajwe bikomeye n’ubutumwa yanyujije kuri konti ye ya
Instagram, aho avugamo ko ireme ry’umuziki we ryasubiye inyuma,
kandi asigaye abayeho yifuza ko ibyo yaruhiye byose mu muziki we byaba impfabusa. Ashimangira ko abayeho nabi.
Niyo yavuzemo ko ubu butumwa bukimara
gusohoka, Murindahabi yahise amubwira ko bahindura kontaro noneho agafata 50%
nawe agafata 50%.
Niyo Bosco we avuga ko nta kintu na
kimwe yagezeho ari kumwe na Murindahabi, uretse kugaragara neza imbere ya
Camera. Ati “Icyo nagezeho ni umubyibuho."
Ku wa 28 Nzeri 2022, uyu muhanzi
yifashishije konti ye ya Instagram yatangaje ubutumwa bwakuruye urujijo mu
bantu, yumvikanisha ko abayeho mu buzima yita ko ari bubi.
Umwe mu ba Producer bamukorera
indirimbo, icyo gihe yabwiye InyaRwanda ko nta kibazo abona yaba afitanye na
Murindahabi, cyatuma yandika ubu butumwa.
Muri ubwo butumwa, Niyo yavugaga ko
ashaka gusubira mu buzima yahozemo ataraba icyamamare, aho abantu bose bamufiteho
ijambo.
Hari nk’aho yanditse agira ati
“Nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza " Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we "
Ndumva nacitse intege cyane."
Yanavuze ko arambiwe kwirengagiza uwo
ari we yita "ku kugaburira ibifu by’abandi, nyamara icyanjye cyishwe
n’inzara."
Hari n’aho yavuze ko ashaka ko ibintu yagezeho
byakwibagirana, ahubwo akarwanira ishema rye.
Yavuze ko ntawe yifuza gutunga
urutoki, ariko kandi ntari ku murongo umwe n’umuntu ushaka ‘gutera imbere huti
huti’.
Uyu muhanzi anavuga ko zimwe mu
ndirimbo yasohoye atazishimiye. Zirimo nka ‘Buriyani’ yumvikanamo ibishegu
cyane, kandi ko babanje kugisha inama Bruce Melodie akababwira ko atari
indirimbo yo gushyira hanze.
Ni mu gihe Murindahabi we yavugaga ko ari indirimbo ibyinitse ku buryo izizihira abanyabirori.
4. Yerekeje he?
Havuzwe byinshi birimo kuba uyu
muhanzi agiye gutangira gufashwa mu muziki n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika
ya Kikac, ariko umwe mu boyobozi b’iyi nzu aherutse kubwira
InyaRwanda ko ibivugwa atari ukuri.
Niyo Bosco avuga ko ari mu biganiro n’abantu
batandukanye. Ati “Namaze (yamaze) kwemeranya mu bo turi kuvugana nzakora ikiganiro
n'itangazamakuru mbishyire ku mugaragaro. Nizera ko nawe uzaba uhari, kandi
wowe uzabimenya mbere kuko turi inshuti, inshuti zanjye zimenya ibintu mbere (Murindahabi)."
Kugeza ubu kuri konti ya Instagram ya
Niyo Bosco, biracyagaragara ko uyu muhanzi ari umwe mu babarizwa mu inzu ifasha
abahanzi ya MI Empire ya Murindahabi, ibarizwamo Vestine na Dorcas n’umuhanzikazi
Giramata.
Mu kiganiro na Murindahabi binyuze
kuri shene ye ya Youtube, Niyo Bosco yavuze ko yahisemo gutandukana nawe kubera ko atari akimubonera umwanya, no gushaka kumufasha kwita no
ku bandi uyu musore asanzwe afasha mu muziki.
Yavuze ko nta gatotsi kazigera kajya
mu mabano wabo, kuko bafite byinshi bizabahuza. Ntiyemeranya n'abavuga ko 'yikuye
amata ku muqnwa', kuko 'hatarimo urukundo' nta 'muntu kampara ubaho'.
Aba bombi baracyakorana ariko mu buryo
butandukanye n’ubwa mbere. Ubwo Niyo Bosco aheruka kuririmba mu
bitaramo bya RFL byabereye kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, yari aherekejwe na
Murindahabi ari nawe wamujyanye kuri stage. 
Niyo Bosco yumvikanye avuga ko hari
zimwe mu ndirimbo yasohoye atishimiye, kubera guhatirwa kuzandika 
Niyo Bosco avuga ko yahisemo
gutandukana na Murindahabi kubera ko atari akimubonera umwanya 
Murindahabi yijeje Niyo Bosco ko
bazakomeza gukorana n’ubwo yavuye muri MI Empire-Aha bari mu kiganiro kuri Isibo Tv 
Ubwo Niyo Bosco yakirwaga bwa mbere
kuri Televiziyo na Murindahabi- Ikiganiro cyabaye imbarutso y'urugendo rw'imyaka
itatu bari bamaranye
NIYO BOSCO AVUGA KO UBURYO IYI NDIRIMBO ‘BURIYANA’ IKOZE ATABWISHIMIYE
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘UBIGENZA UTE’ YINJIJE MU MUZIKI NIYO BOSCO
