RFL
Kigali

Ahupa Store yashyize ku isoko Televiziyo za Neiitec na RWK zikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:21/12/2022 14:30
1


Mu gihe u Rwanda rukomeje gukataza mu nzira yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu muri gahunda ya Made in Rwanda, Ahupa Store yashyiriyeho abanyarwanda uburyo bwo gutunga Televiziyo zakorewe mu Rwanda.



Ni Television zigezweho zizwi nka Flat TVs ziri mu moko abiri ariyo NEIITEC na RWK zisanzwe zikorwa n’uruganda Electronic Industry and information Technology Rwanda Co Ltd, rukorera i Masoro mu cyanya cyahariwe inganda.

NEIITEC na RWK ni Television zatangiye gushyirwa ku isoko mu Ukwakira 2022. Zigezweho, zirakomeye kandi ziri ku giciro gito ugereranyije n’izindi ziri ku isoko ryo mu Rwanda.

Kuri ubu, izi Televiziyo ziboneka mu maduka atandukanye acuruza ibikoresho bya electronic by’umwihariko, ndetse kuri ubu ziri kugurishirizwa mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo muri 'Expo Ground'.

Izi Televiziyo kandi ushobora kuzigura ku rubuga www.ahupa.store ukagabanyirizwa ibiciro kandi bakazikugeho aho uri hose mu gihugu.

Urubuga, www.ahupa.store rusanzwe rugurishirizwaho ibintu na service zitandukanye ni urw’ ikigo Ahupa Business Network, ari nacyo kigo rukumbi gifitanye amasezerano na Electronic Industry and Information Technology Rwanda ayemerera kumenyekanisha no kugurisha izi Television za NEIITEC na RWK.

Mu kiganiro na Ahmed Pacifique, umuyobozi mukuru wa AHUPA Business Network ari nayo ifite Ahupa Store, yavuze ko kuri ubu hashyizweho uburyo bwihariye bwo korohereza abashaka gutunga izi television bishyuye mu byiciro, banyuze mu bigo by’imari bakonana nabyo. 

Ababyifuza bose bashyiriweho umurongo babarizaho ibindi bisobanuro cyo kimwe n’abifuza kurangura baturutse mu mpande zose z’igihugu ndetse no mu karere. Wabahamagara kuri 0788676458 cyangwa bakegera ibigo by’ imari basanzwe bakorana.


Televiziyo ziri mu ngano zitandukanye, zose ku giciro gito






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntwali Patrick10 months ago
    Ntakuntu mwazitwekegeraza mubyaro like kumasoko muri rwamagana ko bigoye kuzibona ? 2. Umuntu yayishyura kuri macye macye bigakunda 0787843368





Inyarwanda BACKGROUND