Twabyita amahirwe ahambaye ku bakinnyi bamwe muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda bifitiye amakipe banditsemo ndetse ari kubaha buri kimwe ariko umusaruro bari bitezweho waragiye igitambika.
Dusigaje iminsi 10 gusa ngo umwaka usanzwe ugere ku
musozo, mu gihe muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino
ugeze mu cya kabiri. Muri Kamena na Nyakanga uyu mwaka ni bwo isoko ry'igura
n'igurishwa ryari rishyushye aho abakinnyi bahinduraga amakipe ku bwinshi,
ndetse amakipe nayo akomeza kubeshya abafana bayo ko ari kugura abakinnyi
karundura baje gukora amateka mu makipe bihebeye.
Tugiye kugaruka ku bakinnyi 11 basoje umwaka bari
gutanga umusaruro nkene mu makipe yabo kandi ajya kubagura igikuba cyari
cyacitse. Mu mboni z'abasesenguzi, aba bakinnyi bari bafite urwunyunyu rw'uko bajya
kugurwa hari ababonaga ko badakenewe ndetse bashobora kutazagira icyo bafasha
amakipe abaguze bitewe n'ikipe bagiyemo n'umwanya bakinaho ndetse n'iminsi itambutse uko bari babayeho.
1. Otinda Odhiambo
Ni umunyezamu waguzwe n'ikipe ya As Kigali tariki 29 Nyakanga ubwo yari avuye mu gihugu cya Kenya. Uyu mugabo As Kigali yamuguze imaze gusezerera Bate Shamiru. As Kigali ijya kugura uyu munyezamu, yari igamije kongera ihangana hagati ye ye na Ntwari Fiacre byanarimba akamwicaza, ariko siko byagenze kuko kuri ubu kugira ngo Odhiambo ajye mu izamu abanza gusaba uruhushya Ntwari Fiacre.
2. Nkurunziza Felicien
Yageze muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Espoir FC ndetse yari na kapiteni wayo. Ageze muri Rayon Sports yahasanze Mucyo Didier kuri 2 ndetse na Ishimwe Elie bari bahagaze neza maze abura aho amenera, umutwe urashyuha kugera yiyakiriye ko bizagorana. Kuri ubu nta mwanya afite wo gukina nta n’ikizere gihari.
3. Dusingizimana Gilbert
Dusingizimana Gilbert yari umukinnyi utanga icyizere mu bakinnyi bakina nka nimero 3 mu Rwanda dore ko mu myaka yari amaze muri Kiyovu Sports, umwaka ushize ubwo Kiyovu yabaga iya kabiri muri shampiyona, Dusingizimana Gilbert yari nimero gatatu idakorwaho.
Ibi byabaye nk'igihembo cyo gukora cyane ikipe ya As Kigali iza kumubenguka birangira imuguze. Mu myuzo ya mbere umutoza Cassa yatsindagiye uyu mukinnyi mu kibuga ariko biranga.
Imbaraga zabaye nke kuko Ahoyikuye Jean Paul bakunze kwita Mukonya yamubereye ibamba
ndetse amurusha urwego ku buryo bugaragara. Ibi byanatumye Casa ava ku izima aha
umwanya uhoraho Mukonya.
4. Satulo Edward
Myugariro w'inyuma As Kigali yaguze imukuye mu ikipe ya Wakiso Giants, ni umwe mu bakinnyi abanyarwanda bari biteze ndetse ku myaka ye 22 bumvaga aje gutanga akazi kuri bamyugariro ba As Kigali abantu benshi batemeraga.
Nta kujya mu kibuga, Satulo yakandagiye mu kibuga biranga
Bishira Latif na Ally Kwitonda bubaka ubumwe buhamye, ubu Satulo kugira ngo
akine byasaba kumushakisha.
5. Rwatubyaye Abdul
Ubwo yagurwaga inkuru zaravuzwe, Kigali iratita bati 'Rwatubyaye Abdul wagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports ayigarutsemo, ubu noneho agahu gahuye n'umunyutsi amakipe aragowe'.
Abubuye amaso bakareba hakurya y'umusozi bibajije ku mafaranga Rayon Sports iguze Rwatubyaye Abdul umukinnyi wari umaze igice cy'umwaka afite imvune, ndetse ashobora kuba apfunyikiye Rayon Sports nk'ikipe abonyemo ubuhungiro kugira ngo akire kandi niko byagenze.
Rwatubyaye Abdul yari yabanje muri As Kigali ariko abatoza bayo birengagiza ibintu byo kumusinyisha kuko babona atambariye urugamba.
6. Mugiraneza Migi
Ni umunyabigwi w'umunyarwanda wanyuze mu makipe atandukanye arimo Kiyovu Sports APR FC Gor Mahia Azam FC na KMC yo muri Tanzania. Ubwo uyu mwaka w'imikino wendaga gutangira, Mugiraneza yagarutse mu Rwanda abanza kuvugwa muri Kiyovu Sports ariko asinyira Police FC, ndetse anagirwa Kapiteni.
Mu mikino ibanza, uyu mugabo wabaye Kapiteni wa APR FC, yabanje mu
kibuga ariko amanota arabura, bituma Mashami akora impinduka mu bakinnyi na
Mugiraneza Migi abigenderemo.
7. Issa Bigirimana
Bigirimana Issa yari amaze iminsi nta kipe afite
ndetse abantu benshi batazi aho aherereye, dore ko nawe yashakaga aho yamenera
akahabura, gusa bitunguranye Espoir FC yaje kumusinyisha bitegura shampiyona
ndetse bumva ko azabafasha nk'umukinnyi ufite izina mu Rwanda, ariko byarangiye no
kubona umwanya wo gukina bigoye.
8. Nkundimana Fabio
Ubwe no muri Musanze ntiyari azwi n'umwanya ubanza
mu kibuga kuwubona byasabaga kuwuhandura. Uyu mukinnyi nawe yisanze muri APR FC
atabyumva kuko no muri Musanze FC yari ataraba umwami. Kuva yagera muri APR FC, igikomeye akora ni ugufasha abandi mu myitozo ariko ibyo gukina ntubimubaze.
9. Moussa Camara
Rutahizamu wagize ibihe byiza muri Rayon Sports yagarutse mu Rwanda mu ntangiriro za shampiyona nyuma yo kugurwa na Rayon Sports imwitezeho gukora nk'ibyo yakoze mbere, ntibamenye ko umuntu asaza.
Camara yaje mu Rwanda abizi ko umubiri we utamwemerera gukina maze yitoragurira ikipe ya Rayon Sports, ubu ni umwe mu bafana bakuru bayo mu mikino itandukanye kuko kujya mu kibuga byo biragoye.
10. Ishimwe Fiston
Twavuga ko yari mu banyarwanda bitwaye neza mu mwaka w'imikino 2021-22, aho yabaye umukinnyi w'umunyarwanda watsinze ibitego byinshi.
Ishimwe wari umaze imyaka 4 muri Marine FC yaje kugurwa na APR FC hari
andi makipe yamushakaga, gusa kuva yayigeramo ntabwo ibyo yari yitezweho
yabitanze ndetse no kwigaranzura ngo abone umwanya ubanza mu kibuga ni ingume.
11. Traore Boubacar
Yavuye muri Mali yamaze gusinyira Rayon Sports
ndetse aza yemeza ko Rayon Sports yayikundishijwe n'inshuti ye Camara nawe
ukomoka muri Mali. Traore inkuru ze zikomeye zabayeho ubwo yageraga mu Rwanda, none ibyo ari gukora i Kigali bigaragaza ko yiboneye ikipe y'ubuntu cyangwa se
yatoraguye indege irimo n'abagenzi.
TANGA IGITECYEREZO