RFL
Kigali

Abakinnyi 11 basoje umwaka baritoraguriye amakipe mu giteme

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/12/2022 17:28
0


Twabyita amahirwe ahambaye ku bakinnyi bamwe muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda bifitiye amakipe banditsemo ndetse ari kubaha buri kimwe ariko umusaruro bari bitezweho waragiye igitambika.



Dusigaje iminsi 10 gusa ngo umwaka usanzwe ugere ku musozo, mu gihe muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino ugeze mu cya kabiri. Muri Kamena na Nyakanga uyu mwaka ni bwo isoko ry'igura n'igurishwa ryari rishyushye aho abakinnyi bahinduraga amakipe ku bwinshi, ndetse amakipe nayo akomeza kubeshya abafana bayo ko ari kugura abakinnyi karundura baje gukora amateka mu makipe bihebeye.

Tugiye kugaruka ku bakinnyi 11 basoje umwaka bari gutanga umusaruro nkene mu makipe yabo kandi ajya kubagura igikuba cyari cyacitse. Mu mboni z'abasesenguzi, aba bakinnyi bari bafite urwunyunyu rw'uko bajya kugurwa hari ababonaga ko badakenewe ndetse bashobora kutazagira icyo bafasha amakipe abaguze bitewe n'ikipe bagiyemo n'umwanya bakinaho ndetse n'iminsi itambutse uko bari babayeho. 

1. Otinda Odhiambo

Ni umunyezamu waguzwe n'ikipe ya As Kigali tariki 29 Nyakanga ubwo yari avuye mu gihugu cya Kenya. Uyu mugabo As Kigali yamuguze imaze gusezerera Bate Shamiru. As Kigali ijya kugura uyu munyezamu, yari igamije kongera ihangana hagati ye ye na Ntwari Fiacre byanarimba akamwicaza, ariko siko byagenze kuko kuri ubu kugira ngo Odhiambo ajye mu izamu abanza gusaba uruhushya Ntwari Fiacre.

2. Nkurunziza Felicien 

Yageze muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Espoir FC ndetse yari na kapiteni wayo. Ageze muri Rayon Sports yahasanze Mucyo Didier kuri 2 ndetse na Ishimwe Elie bari bahagaze neza maze abura aho amenera, umutwe urashyuha kugera yiyakiriye ko bizagorana. Kuri ubu nta mwanya afite wo gukina nta n’ikizere gihari.

3. Dusingizimana Gilbert

Dusingizimana Gilbert yari umukinnyi utanga icyizere mu bakinnyi bakina nka nimero 3 mu Rwanda dore ko mu myaka yari amaze muri Kiyovu Sports, umwaka ushize ubwo Kiyovu yabaga iya kabiri muri shampiyona, Dusingizimana Gilbert yari nimero gatatu idakorwaho. 

Ibi byabaye nk'igihembo cyo gukora cyane ikipe ya As Kigali iza kumubenguka birangira imuguze. Mu myuzo ya mbere umutoza Cassa yatsindagiye uyu mukinnyi mu kibuga ariko biranga.

Imbaraga zabaye nke kuko Ahoyikuye Jean Paul bakunze kwita Mukonya yamubereye ibamba ndetse amurusha urwego ku buryo bugaragara. Ibi byanatumye Casa ava ku izima aha umwanya uhoraho Mukonya.

4. Satulo Edward

Myugariro w'inyuma As Kigali yaguze imukuye mu ikipe ya Wakiso Giants, ni umwe mu bakinnyi abanyarwanda bari biteze ndetse ku myaka ye 22 bumvaga aje gutanga akazi kuri bamyugariro ba As Kigali abantu benshi batemeraga. 

Nta kujya mu kibuga, Satulo yakandagiye mu kibuga biranga Bishira Latif na Ally Kwitonda bubaka ubumwe buhamye, ubu Satulo kugira ngo akine byasaba kumushakisha.

5. Rwatubyaye Abdul

Ubwo yagurwaga inkuru zaravuzwe, Kigali iratita bati 'Rwatubyaye Abdul wagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports ayigarutsemo, ubu noneho agahu gahuye n'umunyutsi amakipe aragowe'.

Abubuye amaso bakareba hakurya y'umusozi bibajije ku mafaranga Rayon Sports iguze Rwatubyaye Abdul umukinnyi wari umaze igice cy'umwaka afite imvune, ndetse ashobora kuba apfunyikiye Rayon Sports nk'ikipe abonyemo ubuhungiro kugira ngo akire kandi niko byagenze. 

Rwatubyaye Abdul yari yabanje muri As Kigali ariko abatoza bayo birengagiza ibintu byo kumusinyisha kuko babona atambariye urugamba.

6. Mugiraneza Migi

Ni umunyabigwi w'umunyarwanda wanyuze mu makipe atandukanye arimo Kiyovu Sports APR FC Gor Mahia Azam FC na KMC yo muri Tanzania. Ubwo uyu mwaka w'imikino wendaga gutangira, Mugiraneza yagarutse mu Rwanda abanza kuvugwa muri Kiyovu Sports ariko asinyira Police FC, ndetse anagirwa Kapiteni. 

Mu mikino ibanza, uyu mugabo wabaye Kapiteni wa APR FC, yabanje mu kibuga ariko amanota arabura, bituma Mashami akora impinduka mu bakinnyi na Mugiraneza Migi abigenderemo.

7. Issa Bigirimana

Bigirimana Issa yari amaze iminsi nta kipe afite ndetse abantu benshi batazi aho aherereye, dore ko nawe yashakaga aho yamenera akahabura, gusa bitunguranye Espoir FC yaje kumusinyisha bitegura shampiyona ndetse bumva ko azabafasha nk'umukinnyi ufite izina mu Rwanda, ariko byarangiye no kubona umwanya wo gukina bigoye.

8. Nkundimana Fabio

Ubwe no muri Musanze ntiyari azwi n'umwanya ubanza mu kibuga kuwubona byasabaga kuwuhandura. Uyu mukinnyi nawe yisanze muri APR FC atabyumva kuko no muri Musanze FC yari ataraba umwami. Kuva yagera muri APR FC, igikomeye akora ni ugufasha abandi mu myitozo ariko ibyo gukina ntubimubaze.

9. Moussa Camara

Rutahizamu wagize ibihe byiza muri Rayon Sports yagarutse mu Rwanda mu ntangiriro za shampiyona nyuma yo kugurwa na Rayon Sports imwitezeho gukora nk'ibyo yakoze mbere, ntibamenye ko umuntu asaza. 

Camara yaje mu Rwanda abizi ko umubiri we utamwemerera gukina maze yitoragurira ikipe ya Rayon Sports, ubu ni umwe mu bafana bakuru bayo mu mikino itandukanye kuko kujya mu kibuga byo biragoye.

10. Ishimwe Fiston

Twavuga ko yari mu banyarwanda bitwaye neza mu mwaka w'imikino 2021-22, aho yabaye umukinnyi w'umunyarwanda watsinze ibitego byinshi. 

Ishimwe wari umaze imyaka 4 muri Marine FC yaje kugurwa na APR FC hari andi makipe yamushakaga, gusa kuva yayigeramo ntabwo ibyo yari yitezweho yabitanze ndetse no kwigaranzura ngo abone umwanya ubanza mu kibuga ni ingume.

11. Traore Boubacar

Yavuye muri Mali yamaze gusinyira Rayon Sports ndetse aza yemeza ko Rayon Sports yayikundishijwe n'inshuti ye Camara nawe ukomoka muri Mali. Traore inkuru ze zikomeye zabayeho ubwo yageraga mu Rwanda, none ibyo ari gukora i Kigali bigaragaza ko yiboneye ikipe y'ubuntu cyangwa se yatoraguye indege irimo n'abagenzi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND