Iyo urebye amateka y’uruganda rwo guhanga no kumurika imideli mu Rwanda bigusaba kubanza gushishoza neza kuko ni amateka asa n'avanze.
Ubundi uburyo bikorwamo twabyita ko ari ibyaturutse mu
mahanga bitari mu muco Nyarwanda neza nk’uko babikora ubu.
Gusa amateka agaragaza ko mu Rwanda rwo hambere
amateka yo kwerekana imideli akomoka ku nka z’inyambo aho bafataga inka z’u Rwanda
z’inyambo bakazambika ibitako ndetse n’ibikubwe, ahagana munsi y’amahembe hasi
mu nsina z’amatsi kugira ngo zise neza ndetse zinyure imbere y’umwami n’abatware
binogeye ijisho iyo babaga bari mu birori.
Gusa kuva muri 2000, abantu benshi iyo bavuze amateka
y’imideli mu Rwanda bahita bumva Daddy de Maximo. N’ubwo uyu munyamideli amaze
hafi imyaka isaga 20 ntagikorwa cy’imideli ategura mu Rwanda. Yagiye ategura
ibitaramo bitandukanye aho icya nyuma yagiteguye muri Serena Hotel muri 2009.
Abanyamideli bamwe bamwibukira kuba ari we watangije
inzu yigisha abanyamideli (models) cyane kugendera mu kweto ndetse no kwerekana
imyenda mu buryo bwa kizungu (Fashion show).
Bamwe mu banyamideli yakoranye nabo ubu bamaze kubaka
izina rikomeye harimo Kabano Franco. Ni we muyobozi wa Webest Models
Managament, imwe mu nzu zitoza abanyamideli ndetse zikanabashakira amasoko ku rwego
mpuzamahanga.
Mu myaka 3 ishize amaze kohereza abanyamideli barenga
10 mu bihungu bitandukanye birimo n’ibyo mu Burayi.
Kabano Franco yabwiye InyaRwanda ko Daddy De Maximo Mwicira Mitali ni ‘imfura mu bana
uruganda rw’imideri rwibarutse yaba mu kuyimurika ndetse no kuyitunganya’.
Kuko yabaye umunyamideli igihe gito aza guhita akuza
impano yo gutunganya imideri mu buryo bubiri (imyambaro y’ubugeni ndetse n’isanzwe
bita ready to wear Cayngwa pret à aporte)’.
Ati “Ni we rero moteri yahagurukije uru ruganda mu mpande
zose kuko yigishaga abamurika imideri kuyimurika ari na ko atunganya iyo
bazamurika.”
Kabano avuga ko kuri we nta gitaramo na kimwe
arabonamo agashya nk’ibyo Daddy de Maximo ‘yateguye muri 2010 ndetse na 2011
byitwaga Rwanda Fashion Festival edition ya mbere n’iya kabiri.’
Akomeza ati “Yakoze ibirenze ibikwiye ku buryo iyo aza
kugumana umuvuduko yari afite, ubu twari kuba turi ubukombe muri Afurika.”
“Nkaba nsaba uwaba afite ububasha kumwegera bakamubaza
ikibazo yagize byaba ngombwa akaba yagaruka.”
Uyu mugabo avuga ko kuba hashize igihe kinini nta
bitaramo by’imideli biba ni igihombo kinini cyane ‘uru ruganda rwagize’.
Ibitaramo byo kumurika imideri ni ryo zingiro ry’iterambere
ry’uruganda kuko rihuza abagenerwa-bikorwa ari bo bakiriya hamwe n’abatunganya
bakanamurika imideri.
Ni ho bidagadurira bakanahabonera ubudasa, ubwiza
ndetse n’ibyishimo biba mu mideri.
Ni ingenzi cyane rero kuko ni ho hamamarizwa imyambaro
mishya imbona nkubone kandi bigasakara cyane kuko habaho guherereka amakuru
yizewe y’ibiba byamuritswe mubitaramo.
Kabano avuga ko “Hagakwiye gushyirwa imbaraga mu bitaramo
byo kumurika imideri kuko binatanga akazi.”
Uyu munyamideli abona ko ibitaramo byo kwerekana imideli
byagize akamaro gakomeye gashimangira iterembere ry’uruganda rwo guhanga no
kwerekana imideli.
Bimwe mu bitaramo byamenyekanye mu Rwanda harimo
Kigali Fashion Week, yashinzwe hagati ya 2009 na 2010 na John Bunyeshuri.
N’ubwo amakuru yaje kuvugwa ko yari afite
abanyamigabane. Bivuze ko yatangiye iki gikorwa akaza guha abandi imigabane.
Ikindi gitaramo cyavuzwe cyane ni Rwanda Premier Model yazamuye abarimo Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012.
Mu Ukuboza 2012, abateguraga iki gitaramo cy'imideli bashyizeho irushanwa ry'abanyamideli, aho igihembo nyamukuru cyari miliyoni 1 Frw.
Ikindi ni Rwanda Cultural Fashion Show,
igikorwa ngaruka mwaka cyatangiye muri 2012. Ahanini cyibanda mu kwerekana
imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere harimo impuzu ndetse n’impu.
Harimo kandi n’ibindi bitaramo birimo nka Rwanda
Modest Fashion Show yashinzwe mu mwaka wa 2016 itangizwa na Ngabitsinze Adbl
Wahabu.
Harimo Mercedes-Benz Fashion Week Kigali yatangijwe na Daniel
Ndayishimiye muri Nzeri 2019. Ikindi gitaramo ni Collective Rw Fashion Week’ yatangiye
mu mwaka w’ 2016 ishingwa n’abahanzi b’abanyamideli 10 batandukanye.
Kikaba ari na kimwe mu bitaramo bikomeye kuko cyo
cyagiye kinitabirwa n’abantu bo mu nzego zo hejuru.
N’ubwo bamwe mu banyamideli bagiye bavuga ko iki
gitaramo cyagiye giheza bamwe ngo kuko ibyo gisaba kugira ngo umunyamideli
yerekanemo imyenda bisa n’ibiruhije.
Igitaramo cya bucura mu Rwanda gisa n’igiheruka ni cya
‘Binka Fashion Hub’ ubona ko nacyo gifite ahaza heza.
Ibi bitaramo byose byavuzwe haruguru bifite aho
bihurira ndetse n’ababitangije banyirabyo bafite aho bahuriye mu mitegurire y’ibi
bikorwa byabo.
Ibi bikaba ari imwe mu nzira ishobora guhamya inshigwa
ry’imizi y’uruganda rw’imideli mu Rwanda cyangwa imwe mu nzira zo gusenya cyangwa
se kubaka ku musenyi ku ruganda rw’imideli narwo rukiyubaka.
Bimwe mu byo abategura ibitaramo bahuriraho kandi bishobora
kuba ari imwe mu nzira zituma abategura ibitaramo baragiye bacikamo ibice
ndetse ugasanga bamwe batiyumvanamo kandi batizerana neza harimo kuba bose
basangiye;
Abanyamideli berekana imyenda (Runway models) ndetse
n’abanyamideli bahanga imyenda (Fashion Designers).
Nk’uko Daddy yatangiye atoza abanyamideli mu Rwanda,
nabo bagiye batoza abandi kugeza kuri Franco nawe washinze inzu ifasha
abanyamideli.
Bivuze ko umunyamideli w’umuhanga mu Rwanda ashobora
kwerekana imyenda mu bitaramo byose byo muri Kigali.
Ikindi kandi n’abanyamideli bahanga imyenda b’abahanga
mu Rwanda nabo bagiye berekana imyenda muri buri gitaramo cyamenyekanye.
Bivuze ko abanyamideli bakoreye hamwe uruganda
rw’imidlei narwo rwashinga imizi kandi rukagira inyungu kubarukoreramo.
Urugero nko muri 2015 habaye ibitaramo bikomeye muri
Kigali byo kwerekana no kumurika imyenda byarimo Kigali Fashion Week na Rwanda
Cultural Fashion Show ndetse na CollectiveRw.
Ku buryo byateye abantu kwibaza niba ibi bitaramo
byiza bizaramba. Muri uwo mwaka mu Umujyi wa Kigali hose hari hamanitse ibyapa
bamamaza ibitaramo bitandukanye byo kumurika imyenda.
Mu mideli hari ijambo bakunda kuvuga ngo “uriya ni njyewe
wamuzamuye’, ‘uriya ninjyewe wamugize uwo ariwe’.
Aya namwe mu magambo yagiye yumvikana mu bategura
ibitaramo aho bamwe bagiye bavuga ko aribo bubatse uruganda rw’imideli.
Urugero ni nk’igihe Franco Kabano yari ahagarariye Rwanda
Models Union Federation, nyuma amakuru aza kujya hanze ko urwego yari
ahagarariye rwanze guha ibyangombwa umwe mu bategura ibitaramo biteza umwuka
mubi mu bamurika imideli ndetse n’abayihanga.
Nyuma haza no kumvikana andi makuru avuga ko uwimwe ibyangombwa, yagiye mu cyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo MINISPOC (Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco) akavuga ko ariwe wazamuye abanyamideli hafi ya bose harimo ngo na Kabano Franco.
Umuyobozi wa ‘We Best Models Management (WBM)’, Kabano
Franco yavuze ko ibitaramo byo kumurika imideli ari ingenzi mu ruganda nk’uru
rukiri mu nzira y’iterambere
Ikindi kandi cyigeze kubaho kikamenyaka n’uburyo
abategura Rwanda Cultural Fashion Show bigeze kuvuga ko bishimira kuba
igitaramo cya Mercedes-Benz FashionWeek Kigali kigiye kujya kibera no mu
Rwanda.
Gusa, aya magambo ngo hari abatarayishimiye aho bavuze
ko aribo bigishije Danny utegura iki gitaramo ndetse akaba ari nabo batumye
ahura n’abanya-Nigeria ngo kandi nta n’ubwo ajya abatumira muri iki gitaramo.
Ikindi kandi abategura ibitaramo usanga bose bahurira
mu nzego akenshi zifasha abahanzi. Urugero ugasanga abahanzi bose bafite
imishinga bifuza ko urwego rwa Leta rubateramo inkunga, aho buri wese aba yifuza
ko umushinga we ariwo watoranywa.
Mu ruganda rw’imideli hagati y’abategura ibitaramo
ubwabo bagiye bagirana ibibazo bishingiye kuba umwe yifuza ko bamutera inkunga
wenyine cyangwa se undi yifuza kuyobora uruganda rw’imideli mu Rwanda mu nama
zose bahuriragamo.
Urugero ni mu myaka ishize ubwo urwego rw’igihugu
rw’iterambere, RDB rwatumizaga abategura ibitaramo hagamijwe kureba icyakorwa.
Muri iyo nama wasangaga buri wese atangira yivuga aho
yize n’ibihugu yabayemo aho wabonaga buri wese yishyira imbere aho kuvuga
icyateza imbere uruganda.
Ibi byose bikaba ari bimwe mu bishobora kuba byaratumye abategura ibitaramo batiyumvanamo neza bikaba bigeze naho ubu ngubu ibitaramo byose twavuze harugu bikomeye nta nakimwe wavuga ko gifite gahunda yo kuzongera kuba, nubwo icyorezo cya Covid-19 cyabakomye mu nkora.
Ntawirema Celestin washinze Rwanda Cultural Fashion
Show (RCFS) yavuze ko hakenewe ibiganiro, ariko kandi Leta igashyigikira
byimazeyo uruganda rw’imideli
Ntawirema abona ibintu byarafashe indi ntera ku buryo
bisaba abantu kwicarana. Mu kiganiro na InyaRwanda yavuze ni byiza ko
abanyarwanda bamenya neza urugendo rw’uruganda rwo guhanga no kwerekana imideli
mu Rwanda aho rwaturutse naho ruri kugana.
Yavuze ati “Tugitangira wasangaga abantu bose imyenda
bazi ari caguwa ariko kugeza muri 2014 abanyarwanda bamenye neza ko nabo
bashobora kwikorera imyenda uretse uruganda rwa Utexirwa twese twakuze twumva
ko rukora imyenda mu Rwanda.”
Ntawirema akomeza avuga ko gucika intege no gucikamo
ibice kw’abategura n’ibitaramo ndetse bimwe bikaba byarasenyutse, byatewe n’uko
abategura ibitaramo bagiye babura uruhare rw’inzego zimwe na zimwe ngo zibicaza
hamwe zibagira inama y’uburyo bakomeza gusaranganya bicye bihari cyane.
Atanga urugero rwa gahunda ya Visit Rwanda Leta
ishyize imbere mu guteza imbere ubukerarugendo. Avug ako mu bihe bitandukanye
ibitaramo byo kumurika imideli mu Rwanda byagize uruhare runini muri gahunda yo
guteza imbere #VisitRwanda ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Akomeza ati “Urabona nko mu bihe byo Kwita Izina,
abasura u Rwanda bagiye bishimira ibitaramo byo kumurika imideli cyane
nk’igitaramo cyacu cya Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS) nitwe bantu beretse
neza abanyamahanga uko abanyarwanda cyera bambaraga kandi na Leeta
yarabishimye”
Ntawirema avug ako uruhare rw’ibitaramo byo kumurika
imideli abanyarwanda batarwirengagiza kandi akagira inama urubyiruko ruri mu
ruganda rwo guhanga imideli ndetse n’abazayinjiramo kurangwa no gukora ibintu
by’umwimerere aho gukopera kanaka ugamije kuzamuka vuba. Agasaba Leta gukomeza
kuba hafi y’uruganda rwo guhanga no kwerekana imideli.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Rwanda Cultural
Fashion Show, Uwimbabazi Monique yabwiye InyaRwanda ko impamvu ituma abategura
ibitaramo by’imideli batumvikana ahanini bituruka ku kuba ‘abashoramari
batarabona imideli nk’ubushabitsi’. Ati “Hari abakibifata nko kwishimisha
cyangwa ibitinjiza.”
Kuri we isoko si rito ‘kuko umuntu wese agurisha
igihangano cye’. Ahubwo ‘n’uko ibihangano byinshi bisa bityo bikagorana mu
buryo bw’isoko bigasaba ko habaho ihangana’.
Uyu mukobwa avuga ko hari no kutabasha gutandukanya ‘Guhanga
umudeli nk’umwuga n’ubucuruzi bw’imyenda isanzwe’.
Kuba hari ibivuga ko Kigali Fashion Week yimukiye muri
Uganda, abibona nk’igihombo ‘ku gihugu, igikombo ku ruganda rw’imideli’.
Ati “Kuko umubare w’ibitaramo wagabanutse. Batangaga
akazi kuri benshi, byamenyekanishaga igihugu bigatanga n’umusanzu w’umusoro ku gihugu.”
Kigali
Fashion Week yerekeje mu gihugu cya Uganda?
Mu kwezi gushize nibwo byamenyekanye ko John
Bunyeshuli wari usanzwe ategura Kigali Fashion Week, ari gutegura igitaramo
cyitwa ‘Kampala Kigali Fashion Week’.
Amakuru akimara kumenyeka abantu bamwe bahise batangira
kwibaza niba yaba ananiwe n’ikibuga cya Kigali cyangwa se niba ari umushinga
mushya azanye.
Hari abavuga ko ntagitangaza cyaba kirimo ngo kuko
Kigali Fashion Week ntabwo yigeze icana uwaka na Collective Rwanda.
Bavuga ko ibi bitaramo byagiye bihangana ahanini ku bintu
nabo ubwo batabashije kumenya.
Kamashanyu Harriet wavuze mu izina rya John Bunyeshuli
yabwiye InyaRwanda ko ibivugwa atari ukuri, kuko atari ubwa mbere Kigali
Fashion Week ibereye muri Uganda.
Ati “Nta n’ubwo ariho yimukiye. Kandi kuko ni natwe
twafunguye Kampala Kigali Fashion Week, ni twe twafunguye Nairobi, nit we twafunguye
Nairobi. Rero, ayo ni amashami yacu, ntabwo ari ukuvuga ngo twimukiye muri
Uganda.”
Kamashanyu yavuze ko bahisemo kujya guhuza imbaraga
n’abo mu Mujyi wa Kigali bitewe n’uko ingamba za Covid-19 zari zigikajijwe
cyane mu Rwanda.
Akomeza ati “Ayo ni amashami yacu. Rero impamvu
twabanje hariya ni ukubera hano ko twari tukibona bitaraza neza kubera
Covid-19. Turavuga ngo noneho koko reka tubanze hariya, kuko ntabwo ari Kampala
yonyine gusa ni Kampala Kigali Fashion Week, ni ubumwe mbese bw’abanyamideli.”
Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2014 nabwo bateguye ibirori
byabereye muri Uganda icyo gihe babyise ‘Kampala Fashion Week’.
Kuri we, avuga ko abategura ibitaramo by’imideli atari
sosiyete yisanze kudashyira hamwe no gushyigikirana, kuko ari ibintu bibaho mu
buzima bwa muntu.
Avuga ko kuva mu 2013 akorana na Kigali Fashion Week kandi
aziranyi n’abantu benshi baziritse kuri uru ruganda. Ati “Reero kuvuga ngo ni ukudashyira
hamwe, ntabwo bivuze ngo biri mu ruganda rw’imideli gusa, ndibaza ari ahantu
hose […] Ntabwo navuga ngo ni ikibazo cy’abategura ibitaramo…. Ni ahantu hose
ntabwo ari ukuvuga ngo ni sosioyete y’imideli gusa.”
Yavuze ko bari kwisuganya kugira ngo ibitaramo
by’imideli byongere kuba mu Rwanda nk’uko byari bisanzwe. Ariko mu buryo
buhoraho, muri Nyakanga buri mwaka nibwo haba ibirori bya Kigali Fashion Week.
Uhereye ibumoso: Ntawirema Celestin washinze Rwanda Cultural Fashion Show, Visi Perezida wa Kabiri wa Unity Club Intwararumuri Uwacu Julienne na Rusimbi
Ibirori byo kumurika imideli bya Kigali Fashion Week byabaye mu mwaka wa 2015
Ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week byabereye i Kigali mu bihe bitandukanye
Ibirori bya Rwanda Cultural Fashion Show mu mwaka wa 2015
Abanyamideli batandukanye bamuritse ibikorwa byabo muri Rwanda Modesty Fashion Show
Kompanyi Collective Rw ihuriwemo n'abanyamideli bo mu Rwanda yagiye itegura ibikorwa bitandukanye birimo nka ‘Week of Fashion’
Kigali Fashion Week iri kubera muri Kampala muri iki gihe, ariko
bizakomeza kubera i Kigali nk’ibisanzwe
TANGA IGITECYEREZO