RFL
Kigali

Mu byishimo byinshi Prince Kid yakiriwe n'inshuti n'abavandimwe agisohoka muri Mageragere-VIDEO

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:2/12/2022 22:50
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Prince Kid yarekuwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa (RCS) nyuma yo guhanagurwaho n'urukiko ibyaha byose yari akurikiranyweho. Yakiriwe n’inshui n'abavandimwe bari bamusanganiye kuri gereza ya Mageragere.



Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru, Prince Kid yashimiye Perezida Kagame ku bunararibonye bwe, nubwo benshi bari baramuciriyeho iteka [Prince Kid], ariko Umukuru w'Igihugu akavuga ko ubutabera bukwiye gukora akazi kabwo. 

Ati: "Reka mbonereho umwanya wo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repuburika kuko benshi bari baciye n'iteka ko ibintu byarangiye, yego yarababaye nk'umuntu ushyira imbere iterambere ry'umwana w'umukobwa, ariko mu bushishozi bwe, mu bunararibonye bwe asoza yifuza ko ubutabera bwazakora akazi kabwo". 

Prince Kid kandi yashimiye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa ndetse n’Ubutabera bw’u Rwanda. Ati: ”Biba biteye ubwoba ariko iyo wizeye igihugu cyawe, iyo wizera ubutabera bw’igihugu cyawe akoba ntikabura, ariko ukizera ko ukuri kuzakora”. 

Prince Kid, abajijwe impamvu buri gihe yumvikanaga asaba ubucamanza kuburanishwa mu ruhamwe, yavuze ko yashakaga ko ukuri kujya ahagaragara.


Prince Kid aganira n'itangazamakuru nyuma yo gusohoka muri Mageragere

Twabibutsa ko Prince Kid yari amaze amezi arindwi ari mu maboko y'inzego z'ubutabera, aho yari akurikiranyweho ibyaha byo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina. 

Uyu munsi kuwa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ibyaha byose Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid' aregwa nta shingiro bifite, bityo agomba guhita afungurwa urubanza rukimara gusomwa.



Ibyishimo ni byose kuri Prince Kid nyuma yo kuva mu gihome

REBA AMASHUSHO UBWO PRINCE KID YAVAGA MURI GEREZA


IBYISHIMO BY'ABARI MU RUKIKO UBWO HATANGAZWAGA KO PRINCE KID ABAYE UMWERE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND